Umugenzi: iki kimodoka kirashyushye, convoyeur: Syikigari wee!……

0

Bakunze kuvuga ngo ntitugaseke abandi kuko mugihe utazi ushobora gusanga usa nuwo wasekakaga cg ukazamubyara; nkimara kumva ibyo nsigaye mpora nseka Gill Gates hahhahahaha

——————-

Umugenzi:* iki kimodoka kirashyushye
*convoyeur:* Syikigari wee! Sohoka utege frigo .
*​convoyeur*:​ boss komeza inyuma hariyo umwanya
*​umugenzi*:​ oya reka nicare aha ndaviramo hafi
*​convoyeur​* nonese iwawe iyo uri buzinduke urara muri salon boss
*umugenzi:* none se aha ni iwanjye?
*convoyeur:* icara aho nkweretse rero.

~~~~~~~~~~~~~~~~~~~~

Joriji yaganiriye n’inshuti ye kw’ishuri imubwira ko abantu bakuze bafite ibanga ribihishe muri bo; kugira ngo uribakuremo urababwira uti: *”byose nabimenye”*.
Joriji atashe i muhira ahita ashaka kubigerageza kuri nyina ahita amubwira ati: *”mama byose nabimenye.”* Nyina ati *”Sigaho mwana wanjye utabibwira so kuko yanyica”*; ahita amuha 5000Frws ngo ntabivuge.
Haciye akanya Joriji abona se ahita amutanguranwa ati: *”Papa byose nabimenye”*. Se ahita amufata akaboko no mu cyumba ati: *”Sigaho mwana wanjye utabibwira Nyoko”*; ahita amuha 10000Frws, Joriji ashira ku mufuko, abonye ko arimo arabyungukiramo birenze. Ahita agenda ku munyezamu aho yarari ku muryango w’urupangu.
Joriji ati: *”byose nabimenye”*.
Umunyezamu nawe nakanyamuneza , ahita ahobera Joriji ati: *”Imana ishimwe ko wabimenye; nari naratinye kubikubwira ko ari jyewe So wakubyaye, uriya atari so”*.

Joriji yahise agwa nkibere🙊🙊🙊🙊 ngiryo ivuzi vuzi ngaho mbwira ari wowe joriji wazita nde papa hagati yumuzamu nuwo witaga so ?

By Valens

Tanga igitekerezo