Umugabo yakundaga gukubita umugore we kandi atamurusha ingufu…

0

Umugabo yakundaga gukubita umugore we kandi atamurusha ingufu, umugore akamwihorera, umunsi umwe umugabo ataha yirakaje ashaka kongera kumukubita, undi aramufata aramuzinga amurenza urugo!

Abaturanyi bumva ikintu ngo piii baza biruka batabaye bageze murugo babona nyirurugo abaje inyuma yihungura akavumbi ku bitugu bamubajije ibibabye ati ntacyo ni akabazo ko kutumvikana n’umugore katumye anjugunyira ikote munsi y’urugo.

Abaturanyi bati ikintu twumvise kidunda kuriya se ni ikoti? Umugabo ati nari ndirimo!!

Tanga igitekerezo