Ubwunzi bugiye kwagurwa haveho imipaka ku mafaranga

0
Perezida w'urukiko rw'Ikirenga Sam Rugege

Umuyobozi w’Urukiko rw’Ikirenga Sam Rugege yatangaje ko ubwunzi bugiye kwagurwa, ku buryo buzajya bukemura ibibazo byose hatitawe ku ngano y’amafaranga ari mu kibazo kirebwa.

Ubusanzwe abunzi bashyirwaho ntibemerewe gukemura impaka zirimo amafaranga arenga miliyoni 3, ndetse hari n’ibibazo mbonezamubano bimwe na bimwe itegeko ritabemerera kujyamo.

Rugege ubwo yatangizaga inama yateguwe n’ikigo cyo gukemura impaka Kigali Arbitration Center (KIAC) ku bufatanye n’umuryango wo muri Amerika wibanda ku bwunzi, yavuze ko nibiba ngombwa itegeko rigenga abunzi mu Rwanda rizahinduka, ngo ariko ubwunzi bugere ku rwego rwo hejuru.

Yagize ati “Abunzi bafite itegeko ryabo ribagenga, bafite ibibazo bagomba gukemura, ariko turashaka kwagura, ubwunzi bugere ku rwego rwo hejuru nta mupaka ku mafaranga. N’iyo yaba miliyari, abantu bashobora kumvikana uburyo bakemura ikibazo cyabo.”

Ngo kugeza ubu Abanyarwanda basa n’aho batumva ko ibibazo bikomeye bishobora gukemurwa mu bwumvikane, nyamara bishoboka, ndetse n’abanyamwuga mu bwunzi baracyari bakeya.

Rugege avuga ko ubwunzi butuma abantu batajya mu nkiko, bityo amafaranga n’umwanya batakazagamo bikagabanuka, ndetse bakanabana neza.

Rugege ati “Iyo abantu bagiye mu rukiko baba barwana intambara kugira ngo umwe atsinde undi atsindwe. Umwe avamo yanezerewe undi arakaye, atuka abacamanza n’abavoka ngo babogamye cyangwa ngo bariye ruswa.”

Dr Fidèle Masengo, umuyobozi wa KIAC avuga ko kuri ubu hari abunzi b’abanyamwuga barenga 300 bamaze guhugurwa, ndetse ngo iki kigo kikaba kimaze gukora ubwunzi ku bibazo 25.

Dr Masengo avuga ko Abanyarwanda bagomba kwitabira inzira y’ubwunzi aho kwihutira mu nkiko kuko ari yo nziza kandi yoroshye.

Yagize ati “Mu bwunzi, ikibazo gitwara umunsi umwe cyangwa se igice cyawo, mu gihe mu rukiko bitwara igihe kinini cyane. Muri iyi nama turi kureba uburyo ubwunzi bwakwaguka bukajya no mu bibazo byo mu muryango, ibyo mu kazi n’ahandi. Nta hantu na hamwe amategeko agera ubwunzi butashobora.”

Tanga igitekerezo