Ubuhamya: Uwavuye mu mashyamba ya Kongo yahereye ku ihene, ageze ku mitungo ya miliyoni 10

Mbonaruza ati "Ubu nta kibazo, nkiza nagize umwanya wo kwiyubaka cyane ko abandi tungana nabonaga bafite amaduka akomeye i Kayonza, bafite amamodoka ariko nanjye aho mariye gushyira ibintu ku murongo maze kubona aho kuba. Maze kubona aho guhinga, ubwo najye narakoze ku buryo mba numva ahazaza hanjye ari heza."

1
Mbonaruza mu kiraro yororeramo inka(Ifoto/Rutayisire Emmanuel)

Mbonaruza Célestin yitandukanyije n’umutwe wa FDLR atahuka mu Rwanda maze aharanira kubaho ahangana no kuziba icyuho cy’imyaka icyenda yasizwe n’abandi Banyarwanda bari imbere mu gihugu ubwo we yari mu mashyamba ya Kongo.

Uwo, ni umugabo w’imyaka 42, afite umugore n’abana bane, atuye mu Kagari ka Ntebe, Umurenge wa Muhazi, Akarere ka Rwamagana mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Nyuma yo gutahuka mu mwaka wa 2003, Mbonaruza yageze mu Rwanda asanga yaratakaye mu iterambere, cyakora ngo ihene yahawe n’umugiraneza yamubereye igishoro yahereyeho yinjira mu bucuruzi bwamwereye imbuto mu buryo butandukanye kugeza aho yishimira kuba magingo aya ari mu Banyarwanda batunze ‘amamiliyoni’.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhazi bugaragaza Mbonabuza nk’umuturage ukwiye kubera bagenzi be icyitegerezo ko iterambere rishobokera buri wese urishaka ariko agaharanira kurigeraho mu buryo bwiza.

Dore ikiganiro Mbonaruza yagiranye n’Izubarirashe.rw

Mbonaruza ni muntu ki?

Nitwa Mbonaruza Célestin, ndi Umunyarwanda wabaga mu mashyamba ya Kongo, nabaga ahitwa Walikale, nahungutse mu mwaka wa 2003 nyuma y’imyaka 9 mba mu buzima bubi muri ayo mashyamba, naraje igihugu cyanjye kiranyakira kandi nakiriwe neza.

Ni iki cyaguteye guhunguka nyuma y’imyaka icyenda?

Mu mashyamba haba hariyo inyigisho zitandukanye zivuga ko umuntu uje mu gihugu agira ikibazo, gusa nyuma uko imyaka yagiye ishira n’abantu uko bagiye batahuka twagiye tumenya amakuru y’imvaho noneho najye ngeze aho nifatira umwanzuro, gusa muri uko gutaha ni urugendo rukomeye, ni Imana ikurinda, kuko iyo uganiriye na mugenzi wawe ukamwongororera ko ushaka gutaha, iyo akavuyemo akabivuga igihano uhabwa ni urupfu kubera ko nta gereza iba iyo mu mashyamba.

Nageze mu gihugu nsanga narasigaye; ariko n’ubwo nari narasigaye mu bwonko bwanjye numvaga ntekereza, nanjye nshaka uko niyubaka, nahungutse mfite n’umugore n’umwana umwe nuko nshyira amaboko hasi ndakora nuko ngira ubwo niyubakira inzu nubaka n’ubundi buzima busanzwe.

Muri uko guharanira kongera kwiyubaka ubwo wahereye ku ki?

Ni ibintu ntashobora kwibagirwa mu buzima bwanjye. Nahereye ku mafaranga makeya cyane kuko ndabyibuka ni amafaranga umuntu yampaye undi ampa ihene; nuko mbona ibihumbi 16 [amaze kugurisha iyo hene], ndageragerageza ndacuruza nyuma ndunguka pe!

Mu minsi ishize nacuruzaga caguwa (…) ubu mfite butike ndacuruza nta kibazo mfite, kandi n’abana banjye bariga nta kibazo, biga mu mashuri meza ya privé (yigenga); umwe mwishyurira ibihumbi 45, uwiga muri sécondaire we mwishyurira mirongo inani, ndabishyurira nta kibazo kuko nzineza agaciro ko kwiga.

Nakoraga nshaka kugira inzu yanjye, nshaka kubona aho mba, nshaka kubona aho mpinga mbega nkisanzura; ibyo rero naje kubigeraho ubwo ngubwo mbona amasambu, ndacuruza ntera imbere nanjye ngera aho nganguza abandi…

Ubwo wavuye kuri caguwa umutungo umaze kungana iki?

Ahh! Ubwo mu mafaranga afatika ntabwo nari kubura nka miliyoni eshatu cyangwa enye, ariko uteranyijeho ibintu byose nari maze kwigezaho wasanga ari amafaranga menshi kuko nari maze kwigurira amasambu n’ibindi bintu; ubwo rero na byo ubyongeyeho ntabwo byajya munsi ya miliyoni icumi.

Ubu rero butike mfite ntabwo ibuzemo nka miliyoni kuko ni bwo nkiyitangira, nta mezi abiri ashize ariko ibyo ari byo byose mbona biri kuzambona biri kugenda neza, mfite intoki [urutoki] eshatu, mfite inka y’inzungu ikamwa litiro 12 z’amata mu gihe kera twakamaga agakombe; ubu rero amata ya nimugoroba turanywa mu rugo, aya mu gitondo tukayagurisha, abana uko ubareba urabona ko batoshye nta kibazo.

Nk’umuntu wagize ubukererwe ukamara imyaka 9 mu mashyamba abandi bari mu mirimo, ubona uri ku muvuduko umwe nk’uwabandi Banyarwanda mu iterambere?

Ubu nta kibazo, nkiza nagize umwanya wo kwiyubaka cyane ko abandi tungana nabonaga bafite amaduka akomeye i Kayonza, bafite amamodoka ariko nanjye aho mariye gushyira ibintu ku murongo maze kubona aho kuba. Maze kubona aho guhinga, ubwo najye narakoze ku buryo mba numva ahazaza hanjye ari heza.

Kumva ko hari aho umaze kugera wiyubaka byagufashe imbaraga zingana gute?

Ni imbaraga nyinshi, urumva ni ubwonko no gutekereza n’icyo nakwita ishyaka numvaga ngomba kwiyubaka, ubwo rero urumva nk’iriya myaka icyenda yambereye imfabusa urumva ko byansabye imbaraga zirenze kugira ngo nyigaruze, gusa nishimira ko byose nabigezeho; ubu ndahamya ko mpagaze neza nk’abandi Banyarwanda.

Muri urwo ugendo hari ubufasha wigeze uhabwa?

Ubufasha bwa mbere nahawe ni inama za Leta yacu y’ubumwe bw’Abanyarwanda; batubwiraga ko icya mbere ari ugukora bakanadushishikariza gukorana na za banki; ubwo nanjye naratinyutse nkorana n’amabanki, ndatinyuka naka inguzanyo nkakora nkishyura nta kibazo, kubera isomo ry’ubuzima nari mfite jye nabyumvise vuba mvana amaboko mu mifuka nkora ntikoresheje.

Inguzanyo ya mbere nayatse muri 2004 nko mu kwa munani, icyo gihe byari ibihumbi 50 ariko ubu ndatinyuka nta kibazo, na miliyoni ebyiri ndazifata nkazishyura nta kibazo nagize.

Ni iyihe ntumbero ufite mu rwego rwo kwiteza imbere?

Intumbero ya mbere ni ukubanza nkafasha abana banjye bakiga, icya kabiri na njye nkiteza imbere kuko nta bwo ngomba kuvuga ngo ibintu byararangiye, nkagira ubuzima bwiza, nkagira ejo heza hazaza nkiyubaka noneho birenzeho kuko intego ni uko umunsi ku munsi ngomba kugira intera nanjye ngeraho.

Muri urwo rugendo haba hari imbogamizi uhura na zo?

Oya nta mbogamizi, inama za Leta njye zaramfashije kubera ko ni zo zatumye ntera imbere cyane nk’umuntu wari uhereye ku busa; nk’umuntu utari ufite igishoro ariko nkaba nari mfite mu mutwe hatekereza, gukorana na banki nzi icyo nshaka byankuriyeho imbogamizi, nta zo mbona rwose!

Mbonaruza iwe mu rugo mu Kagari ka Ntebe, Umurenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana, aha yaganiraga n'umunyamakuru (Ifoto/Rutayisire E)
Mbonaruza iwe mu rugo mu Kagari ka Ntebe, Umurenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana, aha yaganiraga n’umunyamakuru (Ifoto/Rutayisire E)

Tugusanze mu nzu nziza; irimo isima itukura, ndabona igisenge cyiza, amashanyarazi… Ese ubu yagutwaye amafaranga angana gute?

Oya iyi nzu ni iya Nyakubahwa Paul Kagame kuko uyu mudugudu ni we wawuntujemo; nkigera mu Rwanda natuye mu manegeka kubera ibibazo by’ubukene ariko nyakubahwa perezida yubaka hano uyu mudugudu mpita mbabwamo iyi nzu munsanzemo.

Mbonaruza iwe mu rugo mu Kagari ka Ntebe, Umurenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana, aha yaganiraga n’umunyamakuru (Ifoto/Rutayisire E)

Wakira ute kuba waratujwe mu ‘Mudugudu wa Perezida’?

Ibi ni nko kubonekerwa kuko hari igihe twabaye mu mashyamba umuntu yakandagira ku muhanda w’igitaka akikanga akagira ubwoba, ubwo rero urumva kuba uhungutse ukaza ukibona mu nzu nk’iyi ya nyakubahwa Perezida wa Repubulika ukayibona nta kintu na kimwe uyikoze ni ibintu ngereranya no kubonekerwa nabyakiriye neza kandi narishimye, yewe kugeza n’ubu ndacyishimye.

Hari abavuga ko abatahutse bava mu mashyamba ya Kongo bakorerwa iyicarubozo abandi bakicwa, ibyo bintu wowe ubivugaho iki?

Oya ni ibinyoma; iyo biza kuba ari ukuri ubwo najye mba maze imyaka 13 narapfuye kandi urabona ko ndi muzima (…) muri Kongo hariyo ibice bibiri by’Abanyarwanda bari mu buhungiro; hari abatifuza gutaha na rimwe kubera ibyo bikekaho basize bakoreye u Rwanda, hari n’abandi bafashwe bugwate n’abo bafite ibyo bikeka.

Ayo makuru ku iyicarubozo akwirakwizwa na bamwe batifuza gutahuka mu Rwanda bafite inkomanga mu mutima, biri mu nyungu zabo kandi baba bagira ngo bucye, nk’umuntu wabayeyo imyaka myinshi mbona abavuga ibyo by’iyicarubozo baba bashaka kugira ngo bagaragaze ko mu Rwanda nta mutekano uhari ubundi bakomeze bafate bugwate abaturage b’abasivili batazi aho ibintu biva n’aho byerekeza.

Tubwire uko wowe ku giti cyawe wakiriwe mu Rwanda ukimara gutahuka uva mu mashyamba ya Kongo

Oooh! Njye nza abantu barambonye ibyishimo birabarenga yewe hari n’abarize; bumvaga ko napfuye, mbese babonaga nzutse(….) ubwo bose numvaga bambaza ngo ‘ubu koko iyi myaka yose wari uri mu biki?’ yaba abaturage, yaba abayobozi bose banyakiranye urugwiro, yewe baramfashije; iyo ntafashwa ntabwo mba ngeze aha, abakiri mu mashyamba ya Kongo bari guhomba byinshi.

Ni iki ubwira abakiri mu mashyamba ya Kongo?

Nababwira ko basigaye gusa! Kuko ejo hazaza heza ntaho bafite; abana ntibiga kandi urabona igihugu kirihuta, kirashaka abantu bajijutse, ubu ni ugutahuka bagasanga barasigaye(…) abari kumbona cyangwa abari kubisoma muri iki kinyamakuru ndabasaba ko bataha, erega nuwakoze ibyaha Leta ifite imbabazi mu ntoki uko mbibona rwose! Kuba mu mashyamba ya Kongo birenze kuba muri gereza, ni byo! Ndabashishikariza gutahuka, nibaze twiyubakire igihugu cyacu.

Ni nde by’umwihariko ushishikariza gutahuka?

Urakoze cyane! Ndashishikariza marume witwa Bizimana Zayasi, mbere yabaga i Lubumbashi ariko nta makuru ye mperuka, rwose aramutse anyumva cyangwa hakaba hari umuntu umuzi yamumbwirira agatahuka kuko mu Rwanda ni amahoro masa! Rwose imitungo ye iri kwangirika (….) ni Mbonaruza Célestin mbere bakundaga kwita Masiporo ubimushishikariza.

Hari icyo wumva wakongera kuri iki kiganiro?

Ni ugushima Leta y’Ubumwe nta kindi! Ibi byose bishoboka kubera imiyoborere myiza n’ubuyobozi bwiza; hatari imiyoborere myiza iri terambere ntiryaza, ariko kubera ko hari imiyoborere myiza itari nk’iyo ku butegetsi bwa mbere abantu bibona mu bandi bagahumuka bagakorana n’ibigo by’imari, mu buhinzi bakaduha amafumbire (…) navuga nti ‘Imana ibuhe[ubuyobozi] umugisha’.

Murakoze!

Murakoze cyane!

Igitekerezo kimwe

  1. Ubu buhamya bukwiye kubera isomo abandi Banyarwanda bakihishahisha mu mashyamba ya DRC ubundi nabo bagatahuka bakaza tugafatikanya kubaka urwatubyaye, Felicitation kuri Mbonaruza Célestin.

Tanga igitekerezo