Ubuhamya bwa Habiyambere Hassan wahereye ku mushahara muto ubu akaba acuruza imodoka

Habiyambere avuga ko ubu amafaranga make yinjiza ku kwezi ari miliyoni 1 n’igice. Akoresha abashoferi 7 harimo 4 ahemba ibihumbi 150 umwe buri kwezi. Afite n’abakozi 2 bakorera mu biro. Intumbero ni uko ikigo cye kizakoresha abakozi bari hagati ya 50 na 60 mu myaka ibiri iri imbere.

5
Habiyambere Hassan ari iruhande rw’icyapa cy’ikigo cye (Ifoto/M.A Dushimimana)

Habiyambere Hassan w’imyaka 27 avuga ko yahereye ku busa none afite ikigo kigurisha imodoka kikanazitumiriza abantu hanze ku mafaranga make.

Iyo urebye ibikorwa bye, wagira ngo yatangiriye ku mamiliyoni, nyamara we yemeza ko igishoro yari afite mu myaka 4 ishize wari umutwe we.

Uyu musore ukiri muto yarangije amashuri yisumbuye muri Computer Science na Management, ahita abona amahirwe yo kwimenyereza umwuga , akajya ahembwa amafaranga ibihumbi 100.

Ngo yaje kugira amahirwe abona amasezerano y’akazi akajya ahembwa amafaranga ibihumbi 180, umushahara avuga ko uri mu wutubutse yahembwe mu buzima bwe.

Yahaye Izubarirashe.rw ubuhamya bw’ukuntu yateye imbere. Wasanga nawe ushobora gutera ikirenge mu cye ukajya winjiza amamiliyoni!

Abisobanura atya: “Nkimara kubona amafaranga narabishimye kuko ni yo menshi nahembwe. Nkurikije ubuzima bubi nanyuzemo nahisemo kuyabyaza umusaruro nkajya mbika menshi ngakoresha make.”

Ngo yari afite intego yo kuzareka gukorera abandi akikorera ndetse akanatanga akazi. Ngo amaze amezi 8 mu kazi ni bwo yahise aba umukomisiyoneri w’imodoka aho yahuzaga abagura n’abagurisha akabona komisiyo.

Habiyambere Hassan ari kureba imwe mu modoka ze ziri ku isoko (Ifoto/M.A Dushimimana)

Wakwibaza uti ‘ni gute umuntu uhembwa amafaranga make gutya yatangiye kwikorera!’

Habiyambere bwa mbere ngo yafashe inguzanyo ku mushahara maze ahabwa amafaranga miliyoni 1 n’igice, yigurira gikumi ishaje yo kuzajya agendamo.

Amaze igihe kinini ayikoresha yashatse kuyigurisha ngo yishyure ideni rya banki, maze ayigurisha miliyoni 2, ni ukuvuga ko yungutsemo ibihumbi 500.

Ni bwo igitekerezo cyo kugura imodoka zishaje akazikora neza hanyuma akazigurisha cyaje. Ubukurikiraho na bwo yaguze gikumi ya miliyoni 1 n’ibihumbi 800 maze ayungukamo miliyoni ahita abona ko bishoboka iyo ukoze ibintu ubyitayeho kandi ufite intego.

Habiyambere ari mu biro bye rwagati mu Mujyi wa Kigali (Ifoto/M.A Dushimimana)

Yahise ahagarika akazi yinjira mu bucuruzi bw’imodoka, atangira kwiga uburyo bwo gutumiza imodoka hanze, uko ziza, abazohereza n’ibindi byose birebana na byo.

Nyuma y’amezi atandatu ngo Habiyambere yari amaze kumenya uko bikorwa maze abona n’abazajya bazimwoherereza, ahita anafungura ikigo cyitwa UHCAR DEAL.

Yemeza ko buri kintu cyose kibamo imbogamizi, ngo ariko burya aho ziri haba hari n’ibisubizo. Agitangira gutumiza imodoka mu mahanga, byari ikibazo kubona abakiliya bamwizera mu gihe hari ibindi bigo nka MAGERWA bisanzwe bikora ibyo bintu kandi byizewe.

Yakoresheje uburyo bw’uko buri muntu wese wamutumaga imodoka mu mahanga yamushakiraga imodoka yo kuba agendamo yakodesheje kugeza igihe iye izazira.

Ibi byatumye bamwizera batangira kumugana ku bwinshi, ku buryo ubu abona byibura abamugana 8 mu kwezi bamutuma imodoka.

Uko Habiyambere akora

Ubundi iyo umuntu ashaka imodoka ayigura mu bigo bicuruza imodoka hiyongereyeho n’inyungu. Nyamara muri UHCAR DEAL ho abantu bishyura gusa serivisi.

Ngo igikorwa ni ugukorana n’ikigo bagiranye amasezerano, imodoka ikoherezwa, hanyuma bakayishyurira imisoro n’ibindi byose, nyirayo ikamugeraho byose byarangiye kandi ku giciro gito.

Zimwe mu modoka Habiyambere Hassan agurisha

Habiyambere atanga urugero, yavuze ko nk’imodoka ihagaze miliyoni 11 ahandi, iyo umuntu yabatumye ishobora kuboneka no kuri miliyobi 8.

Ikindi ni uko hari uburyo abantu bashobora kwizigamira kugira ngo babone imodoka. Iyo umuntu agejejemo 40% by’agaciro k’imodoka ashaka, barayimuzanira, asigaye agahabwa amahirwe yo kuyishyura mu byiciro mu gihe cy’amezi 6.

Ngo ushaka imodoka yishyura gusa amadorali 700 ya serivisi aba ahawe. Hari igihe umuntu aba afite imodoka agakenera kuyihindura nyamara adafite aho agurisha iyo afite ngo yongereho amafaranga bityo agure indi.

Ngo icyo gihe azana imodoka ye muri UHCAR DEAL bakayigenera agaciro, hanyuma akongeraho amafaranga make akabona iyo yifuza.

Habiyambere avuga ko mu mwaka wa 2015 yari afite stoke ifite agaciro ka miliyoni 3, kuri ubu ngo stoke ye igeze ku gaciro ka miliyoni 40.

Amake yinjiza ku kwezi ni miliyoni 1 n’igice, akihembamo 400 kandi avuga ko amukemurira ibibazo byose aba afite.

Akoresha abashoferi 7, harimo 4 ahemba ibihumbi 150 umwe buri kwezi. Afite n’abakozi 2 bakorera mu biro, umwe yiyishyurira kaminuza undi yarayirangije.

Ngo intumbero ni uko ikigo cye kizakoresha abakozi bari hagati ya 50 na 60 mu myaka ibiri iri imbere.

Hari benshi umushahara utanyura…

Habiyambere avuga ko umuntu ufite akazi n’iyo yaba ahembwa make aba agomba kunyurwa n’umushahara ahembwa kuko hari n’abadafite akazi.

Ngo buri mushahara wose ushobora kuvamo ikizamura umuntu, si byiza kuwupfusha ubusa ngo ni uko nyuma y’ukwezi hazaza undi.

Ngo abantu bakwiye kwirinda kubaho mu buzima buhenze mu gihe bataragera ku bintu byatuma babasha kubaho ubwo buzima no mu gihe babirukanye ku kazi.

Avuga ko abantu bafite akazi batakagombye kumva ko bakomeza kuba imbata z’abakoresha, bagaharanira kwikoresha no gukoresha abandi, mu rwego rwo kwiteza imbere no gufasha abandi n’igihugu kuzamuka

5 Ibitekerezo

  1. uwakoze inkuru ntago yayinononsoye inkura irangira idatanga adresse y’umuntu w’ingirakamaro nk’uyu nguyu please turabasabye muzongere mumushaka hanyuma muduhe amakuru yuzuye.

Tanga igitekerezo