Ubuhamya bwa Guverineri Mureshyankwano wabonye imodoka akuze

    0
    355
    Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankano Rose abwira ababyeyi ko iyo ushyize umwana mu ishuri aba umufunguriye amayira (Ifoto/Nshimiyimana E)

    Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankano Rose yabwiye abaturage ko ari umwe mu bari abanyacyaro badasanzwe aho ngo yabashije kubona imodoka n’amaso ye amaze gukura n’aho amashanyarazi yo akayabona mu nzu ye amaze gushaka umugabo.

    Kuri we ngo yibwiraga ko amashanyarazi aba ku ishuri no kwa muganga gusa ngo azakumenya ko ashobora no kuba mu nzu ye ku giti cye mu gihe yari amaze gushaka umugabo.

    Guverineri Mureshyankwano yavuze iby’amateka ye, ubwo yari mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Save aho yigishaga abaturage ko bakwiye gushyira abana babo mu mashuri.

    Ubwo yasobanuraga ko nta gitangaza cy’uko abana babo bashyizwe mu mashuri ari bo bashobora kuzicara mu myanya ikomeye harimo no kuba Guverineri, ni bwo yagarutse ku mateka ye.

    Yagize ati “Wenda urugero ruto nabaha, iwacu hari mu cyaro kibi mu misozi. Hano ni mu mugi. Muri abanyamugi mbagereranyije n’aho navukiye muri abanyamugi cyane. Njye nabonye imodoka ndi mukuru ! Amashanyarazi yo nayabonye ndi umugore, ntabwo mbabeshya. Kuyabona mu nzu? Cyakora nayabonaga ku ishuri njya mu mashuri yisumbuye nari nzi ko amashanyarazi aba ku ishuri no kwa muganga gusa, ariko mu nzu y’umuturage nayabonye ari uko mbaye umugore murumva byari byoroshye ?.”

    Mureshyankwano wabanje kuba Umwarimukazi ubivanga n’ubuhinzi, avuga ko ababyeyi bagize amahirwe yo kubyarira abana muri Leta itarobanura abantu bari bakwiye kubashyira mu ishuri kugirango ibyiza byose bibashe kubageraho.

    Ati “Mushyire abana mu ishuri mwe kubabuza amahirwe Leta ishaka kubaha, Kuko abo bana bacu nibatiga ntabwo tuzabona abadusimbura kuko ubu ndakuze mfite imyaka 50 dukeneye abazadusimbura, kandi byashimisha bavuye hano i Save, umwana wawe akaza akaba Guverineri wa hano, akaba umusirikare, umupolisi, akaba Gitifu, akaba Meya, akaba mwarimu akaba muganga.”

    Guverineri Mureshyankwano ati “Gushyira umwana wawe mu ishuri ntabwo ari uguhamba imbwa.”

    Guverineri Mureshyankwano ngo yabaye ishema ku babyeyi be

    Uyu muyobozi ati “Mbabwije ukuri Papa wanjye yapfuye ejo bundi muri 2012 ariko atari yapfa iyo yabaga arimo kuganira n’abandi baturage, yabishongoragaho ngo umukobwa wanjye ni Depite (Guverineri Mureshyankwano yamaze imyaka irenga 10 ari umudepite). ”

    Yunzemo ati “Ntabwo nabaga nshyigikiye ko abirataho ariko ku rundi ruhande yarababwiraga ngo ayanyu mwarayanyweraga uwanjye ari mu ishuri, nubwo atari byiza ariko byari bifite icyo bivuze, sibyo? Njye ndababwira ibyo atari kugirango mbirateho nagirango mbabwire ko iyo ujyanye umwana ku ishuri utaba uri gupfusha ubusa. Ni ugutegura ejo he heza.”

    Hari abo yahannye kuraga abana babo kuba ababoyi b’ibihe n’ibihe

    Yamaganye kandi abohereza abana babo kuba abakozi b’abarimu n’abaganga abagaragariza ko ari umurage mubi baba baha abana babo.

    Ati “Niba umwana wawe yirirwa ahetse umwana wa mwarimukazi cyangwa wa Muganga, mwarimukazi ari kwigisha, uwo mwana wawe araba umuboyi wa mwarimukazi. Uwo azabyara azaba umuboyi w’umwuzukuru wa mwarimukazi, gutyo gutyo bigende uruhererekane.”

    Tanga igitekerezo