Turukiya: Uburanisha Abanyarwanda bakekwaho Jenoside arashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi

0
Umucamanza Aydin Sefa Akay akurikiranweho gushaka guhirika ubutegetsi muri Turukiya

Umwe mu bacamanza baburanishaga Abanyarwanda bakurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari mu bantu 41000 bakurikiranweho gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdogan.

Uyu mucamanza witwa Aydin Sefa Akay ngo yabaye Ambasaderi wa Turukiya mu bihugu bitandukanye ndetse akaba ari mu bacamanza bakomeye mu Rukiko rwashinzwe kurangiza imirimo y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriwe u Rwanda (MICT).

Ngo ifungwa ry’uyu mucamanza kubera gukekwaho gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Erdogan tariki 15 Nyakanga umwaka ushize, ryatumye hari imanza zidindira z’abashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994 nk’uko tubikesha Televiziyo y’Igihugu ya Afurika y’Epfo.

Akay ngo yaba yarakoresheje ‘application’ ya telefoni yitwa ByLock yifashishijwe cyane n’abantu bashakaga guhirika ubutegetsi ari byo byatumye atabwa muri yombi na Polisi y’iki gihugu muri Nzeri umwaka ushize kuko ngo yaba afite aho ahuriye na Fethullah Gulen ushinjwa kuba ku isonga ry’abateguye iyi kudeta.

Mu manza zatinze uyu mugabo agomba kuburanisha harimo ubujurire bwa Ngirabatware Augustin wahoze ari Minisitiri mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, wakatiwe gufungwa imyaka 35 mu 2012 kubera uruhare rwe muri Jenoside.

Urukiko rwagabanyije iyi myaka yakatiwe ruyigeza kuri 30 mu 2014 ariko ngo ubu yaburanaga ubujurire bwa kabiri aho uyu mucamanza Akay ari mu bacamanza batanu bagomba kumuburanisha.

Umukuru w’uru rukiko, Theodor Meron yasabye leta ya Turukiya ko yarekura Akay kuko ngo afite ubudahangarwa dore ngo kuri uyu wa Kabiri ari bwo Ngirabatware yagombaga kwitaba urukiko i LaHaye mu Buholandi.

Meron ngo yanasabye gusura Akay aho afungiye ariko ngo kugeza ubu ntawigeze amusubiza mu bategetsi ba Turukiya bituma ngo agira impungenge z’uko mugenzi we afashwe aho afungiye.

Tanga igitekerezo