Trump yirukanye Intumwa nkuru ya Leta yanenze icyemezo cyo gukumira abimukira

Icyemezo cyo gukumira abimukira kireba abakomoka mu bihugu bya Iraq, Iran, Syria, Yemen, Sudan, Libya na Somalia. Imyigaragambyo yo kucyamagana irarimbanyije.

2
Sally Yates wari intumwa nkuru ya Leta kuva ku gihe cya Obama (Ifoto/Aljazeera)

Uwari intumwa nkuru ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yirukanwe nyuma yo kwerekana ko atemeranywa na Donald Trump ku cyemezo gikumira abimukira.

Sally Yates yirukanwe byihuse nyuma yo gusaba abanyamategeko ba Leta kudakomeza gushyigikira icyemezo cya perezida cyo gukumira abimukira.

Nk’uko bitangazwa na Aljazeera, uyu mudamu washyizwe muri uwo mwanya na Perezida Obama, yirukanywe nyuma yo gusaba abunganizi ba Leta kureka gukomeza gushyigikira icyemezo cya Trump.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubunyamabanga bw’ibiro bya perezida White House, ryagaragaje ko Sally Yates yatengushye ishami ry’ubutabera yanga gushimangira icyemezo cy’amategeko kigamije kurinda abaturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iri tangazo rivuga ko Yates yashyizweho n’ubutegetsi bwa Obama, akaba atazi iby’imipaka n’ubwimukira bunyuranyije n’amategeko.

Uyu mutegetsi ngo yari yemejwe kuba asimbuye kugeza igihe Senateri Jeff Sessions wari watowe na Trump kuba ari we uba intumwa nkuru ya Leta, azemerezwa na sena.

Perezidansi yahise itangaza ko Dana Boente wari umuvugizi w’akarere k’uburasirazuba ka Leta ya Virginia ari we ugiye kuba atumikira Leta Leta Zunze ubumwe za Amerika by’agateganyo.

Trump avuga ko ingamba zihambaye zo gukumira abimukira zikenewe mu kurinda US ibitero by’iterabwoba, ariko akanengwa ko iki cyemezo kiri guha akato abayisilamu, kikanakandagira amateka y’iki gihugu yo kwakira abimukira baturutse ku isi hose

Mu mpera z’icyumweru gishize, Trump yashyize umukono ku cyemezo kibuza abimukira bo mu bihugu birindwi bya kisilamu kwinjira muri US.

Ibyo bihugu ni Iraq, Iran, Syria, Yemen, Sudan, Libya na Somalia.

Imyigaragambyo yo kwamagana icyo cyemezo irarimbanyije.

Indi nkuru wasoma: 

Imyigaragambyo yo kwamagana Donald Trump irarimbanyije mbere y’irahira rye

2 Ibitekerezo

Tanga igitekerezo