Studio ya F2K yafunze imiryango

0
Studio ya F2K yafunze imiryango (Ifoto/Irakoze R)

Inzu imaze igihe itunganya umuziki mu Rwanda ya F2K Production, yari isanzwe ikorera i Nyamirambo ku muhanda wo kwa Mutwe ugana kuri 40 yafunze imiryango.

Ubwo umunyamakakuru w’Izubarirashe.rw kuri uyu wa 17 Mutarama 2016, yageraga ahakoreraga iyi nzu yasanze ifunze ndetse ku wurebyemo imbere akabona hagaragara nk’ahantu hamaze igihe hatagikorerwamo.

F2K ni imwe mu nzu zitunganya umuziki mu Rwanda zifite amateka mu muziki nyarwanda kuko yakorewemo n’abatunganya umuziki bakomeye barimo Dr Jack (witabye Imana ubwo yari ari mu Burundi), Lick Lick (watunganyirijemo nyinshi mu ndirimbo za Meddy n’abandi bahanzi), Davydenko na T-Brown.

Mo imbere muri F2K kuri ubu harunzemo intebe zishaje hamwe n’ibindi bintu nk’akameza, imbaho z’inzugi, intsinga n’ibindi bikoresho bisaguka ku byuma bya muzika.

Ibi bikoresho byose ubona biriho ivumbi, bigerekeranye bigaraga nk’ibiri ahantu hadaheruka umuntu.

Aganira n’Iki Kinyamakuru Davydenko, umwe mu bari basanzwe batunganyiriza muri iyi nzu yavuze ko we na T-Brown bahakoreraga basezeyemo ko kuri ubu iyi nzu itagikora kuko nta bayitunganyiriza umuziki ifite.

Davydenko yagize ati “F2K nta Producer igifite, njyewe narasezeye, T-Brown nawe yarasezeye. Njyewe ntabwo nkihaheruka.”

Uyu Davydanko bakunze kwita The Beat Machine avuga ko yari yaravuye muri iyi studio mu mezi make ashize, ariko ko atari yashimye kubitangaza. Gusa avuga ko nta bindi bibazo yagiranye nabo, ko ahubwo ari uko yakuze agashinga studio ye ari yo agiye guha imbaraga cyane.

Yagize ati “Hari ukuntu nyine umuntu aba abona akwiye guhindura umurongo w’imikorere, ngiye gutangiza ibyanjye ariko ndacyabyubaka neza. Njyewe natangaje ejo bundi ko navuye muri F2K kuko hari abantu bazaga kuhandeba bakambura, ndavuga nti ‘reka mbitangaze’”.

Davydenko wari umaze imyaka 7 atunganyiriza indirimbo muri iyi nzu avuga ko ubu yashinze studio ye azakomeza kwaguriramo ibikorwa bye, by’umwihariko abahanzi akorana nabo muri ‘Label’ ye ya Real Music Group.

Yagize ati “Ubu mfite studio yanjye mu rugo no kuyubaka narabirangije, nshatse ubu nkoreramo indirimbo ariko ntabwo ndarangiza nyine kuyitunganya. Hari ibindi byuma natumye bitari byarangira, ariko nk’iyo ngiye gukorera indirimbo ba bahanzi banjye bari muri Label ndabakorera, ndateganya kuyimurika vuba cyane kuko byose bisa nk’ibyarangiye kuko nk’ubu ngubu iyo mfite ikiraka ndagikora.”

Twagerageje kuvugana na Producer T-Brown, nawe wakoreraga muri iyi nzu ariko ntiyatwitaba. Gusa na T-Brown nawe aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yahurijemo abahanzi benshi barimo The Momo, G-Bruce, TNP, Mr Kagame n’abandi anavuga ko nawe agiye gutangira kujya asohora indirimbo nk’izi.

Yavuze ko we ahugiye cyane mu kwagura ibyo yise ‘T-Music’ ahuriza hamwe abahanzi.

Bamwe mu baturiye iyi nzu bavuga ko imaze amezi agera kuri atatu ifunze, ariko ko ba nyirayo bari kuvugurura, ko bateganya kongera kuyitangiza bahinduye inyubako yayo, bayitunganyije neza.

Ibi binemezwa na Fredy Kasongo Kabongo, Umuyobozi w’iyi nzu wabwiye Iki Kinyamakuru ko gufungwa kwa F2K biri mu mugambi wo kuyivugurura.

Yagize ati “Turimo turavugurura, ukwezi kwa kabiri ndumva kutazarangira tutaratangira. Ibyo tugiye guhindura ni ibikoresho n’ibindi bintu tugiye gutunganya neza.”

Ku bijyanye n’abatunganya indirimbo, Freddy avuga ko babahinduye ko nyuma y’amavugurura bazatangirana n’abandi bahshya bateganya gusinyana amasezerano.

Yagize ati “Abatunganya indirimbo bo narabahinduje, ubu baracyari ibanga kuko turacyabakurikirana.ntabwo turabasha kumvikana neza, ariko turizera ko bizakunda. Nibatangira gukora tuzabatangaza.”

Freddy avuga ko muri aba batunganya indirimbo; umwe muri asanzwe azwi mu Rwanda, anahakorera, naho undi undi we akazaturuka muri Uganda.

Ibintu binyanyagiye imbere
Muri studio imbere ibintu binyanyagiye
Muri studio imbere

Tanga igitekerezo