Studio ya Dj Zizou yabonye Producer

0
Fazzo ari muri Monster Records

Inzu nshyashya itunganya umuziki, Monster Records iheruka gushingwa na Dj Zizou Alpacino yatangiye gukorana na Producer Cyiza Fabien bakunze kwita ‘Fazzo Big Producer’ mu buryo burambye.

Producer Fazzo usanzwe utunganyiriza indirimbo benshi mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda, yabwiye Izubarirashe ko ubu ari umwe mu batunganya indirimbo bari gukorera muri iyi Studio iherereye mu Rugando, avuga ko ari ho azajya abarizwa, ari gukorana n’abahanzi.

Yagize ati “ubu ndi gukorana na Dj Zizou muri Monster Records, ubu uwanshaka niho yambona. Ntiturasinyana amasezerano ariko natangiye gukora. Turateganya kuzakorana nk’imyaka ibiri.”

Producer Fazzo yanatangaje ko atagikorera mu Karere ka Musanze, ko ibi bishimangira ko yagarutse gukorera i Kigali, nk’uko Izubarirashe duheruka kubibatangariza mu nkuru zacu zabanje.

Yabwiye Iki Kinyamakuru ko imwe mu mishinga ikomeye ari gukora harimo indirimbo ya Jules Sentore afatanyije na Riderman, indirimbo nshya za Active, Dream Boyz, Tom Close n’abandi.

Inzu ya Monster Records muri iyi minsi iri gukorana cyane na Producer Fazzo afatanyije na Producer Mastola uzwi cyane ku izina rya The Master Touch we uri gutunganya byinshi mu bihangano bya Christopher.

Ifite kandi n’abantu batunganya amashusho bayikoramo barimo uwitwa Lionel.

Mu bahanzi kuri ubu bari gukorana n’iyi nzu harimo Christopher Muneza, Dream Boyz, Safi wo muri Urban Boyz, Tom Close, Queen Cha n’abandi biganjemo abagezweho mu Rwanda.

Iyi nzu yafunguye ku mugaragaro ku wa Kabiri, tariki 8 Ugushyingo 2016. Biteganijwe ko mu minsi ya vuba iyi nzu izasohora indirimbo nshya za Christopher, hamwe n’izindi za Dj Zizou zihuriwemo n’abahanzi benshi zimeze nka ‘Arambona agaseka’, ‘Niko Nabaye’, ‘Fata Fata’, ‘Vuba Vuba’.

Fazzo wahoze atunganyiriza indirimbo muri Touch Entertainment azwi cyane nk’uwatunganyije nyinshi mu ndirimbo z’umuhanzi Bruce Melody, Gisa Cy’Inganzo, Riderman n’abandi.

Ni nawe watunganyije indirimbo ‘Nicyo Naremewe’ ya Active.

Tanga igitekerezo