Sibomana wamenyekanye mu Runana nka Patrick yeruye impamvu yabatijwe ubwa kabiri

0
Sibomana ku Kiyaga cya Muhazi nyuma yo kubatizwa

Sibomana Emmanuel wabatijwe bwa mbere mu mwaka wa 2008 mu itorero rya UCC, yongeye kubatizwa, aho avuga ko yashakaga kurushaho kwiyegereza Imana no kuyiseguraho.

“Umubatizo wanjye wabaye kuwa Gatandatu ku munsi ubanziriza Noheri ya 2016, ku itariki 24 umubatizo wabereye mu Kiyaga cya Muhazi giherereye i Burasirazuba i Kayonza.”

Uku ni ko uyu munyamakuru wa Hot FM wamenyekanye mu Runana ku izina rya Patrick yatangarije Izubarirashe.rw. Kuki yongeye kubatizwa mu itorero n’ubundi yari yarabatijwemo?

Sibomana avuga ko nyuma yo kubatizwa mu myaka 8 ishize hari ibyaha byinshi yagiye akora n’ibyo yagiye agambirira gukora ntabikore birimo gushaka kwiyahura kubera ubuzima bugoye.

Avuga ko mu itorero rya United Christian Church (UCC) riyobowe n’Intumwa Rwandamura nta mubare ntarengwa w’inshuro umuntu yemerewe kubatizwa. Ubu ni ubwa kabiri abatijwe kandi inshuro asigaje ntazizi.

Mu mwaka wa 2015 ni bwo yasangije Izubarirashe.rw inkuru y’inzira y’inzitane yanyuzemo akirangiza amashuri yisumbuye, aho yacuruje agataro akarara no mu ikarito.

Ubu aravuga ko ubwo buzima bwagiye butuma agambirira gukora ibyo Imana idakunda, bityo akaba ari yo mpamvu yongeye kubatizwa, asaba Imana imbabazi. (Niba ushaka kureba amafoto y’umubatizo, manuka hasi aho inkuru irangiriye).

Yabatijwe na Prophet Elisha Muliri wo muri Tanzania mu gihe ubushize yari yarabatijwe nanone n’ubundi kuri Muhazi na Bishop Moses Bagambe wa UCC.

Niba utarasomye inkuru y’ubuzima bwe ikubiyemo zimwe mu mpamvu zatumye yongera kubatizwa, twabasangije muri 2015, reka tukunyuriremo muri make uko yabidutangarije.

•    Akirangiza amashuri yisumbuye yaje muri Kigali acuruza agataro 
•    Sibomana Emmanuel yavuye ku gataro yikodeshereza inzu y’ibihumbi 5 ku kwezi
•    Yamaze amezi 4 ava Kicukiro ajya Nyabugogo no Mujyi n’amaguru
•    Yamaze ukwezi kose arara ku ikarito nyuma yo kwibasirwa n’abajura
•    Sibomana Emmanuel yarabwiriwe araburara yifuza kwiyahura

Ataratangira amashuri abanza yifuzaga kuba umunyamakuru n’umukinnyi w’amafilime nka Sibomana Athanase wari Umunyamakuru wa Radio Rwanda akaba n’umukinnyi mu makinamico y’Itorero Indamutsa.

Uyu musore w’imyaka 32 avuga ko “yakubiswe n’ubuzima” mu Mujyi wa Kigali kuva akirangiza amashuri yisumbuye i Nyakabanda mu Karere ka Muhanga, mu mwaka wa 2007.

Agataro

Sibomana Emmanuel yaje muri Kigali ahazi ku izina, nta telefoni agira, ahazi abantu babiri gusa kandi na bo atazi aho batuye: Mushiki we akurikira ubwa kabiri wacuruzaga agataro na mubyara we wafunikaga ibyangombwa kwa Rubangura.

Abo bombi nta n’umwe wari kumufasha kubona akazi kajyanye n’ibyo yize mu ishami ry’indimi yari afitemo impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye, kuko na bo batari bishoboye.

Ugiye iburyasazi azirya mbisi. Byabaye ngombwa ko abana na mushiki we mu buzima bwo gucuruza agataro. Ati “Bwaracyaga tukazindukira kurangura ibyo gucuruza ku gataro iyo za Kicukiro Centre ku Muyange, twahahuriraga n’abantu bavuye mu byaro bazanye imyaka bihingiye: inyanya, intoryi ibijumba imyumbati noneho nkamufasha gucuruza.”

Muri icyo gihe, Sibomana yabaga kwa mushiki we, akamugaburira, ariko akagomba kumugenera udufaranga duke ku cyumweru ngo abashe nko kwiyogoshesha. Ati “Ni uko nacuruje agataro rero, bwari ubuzima bukakaye gusa icyo gihe nta polisi yatwirukankanaga hari za loko difensi.”

Yabaye mu nzu yakodeshaga amafaranga 5.500

Nyuma y’amezi atibuka umubare ariko avuga ko ari menshi acuruza agataro, Sibomana yatandukanye na mashuki we, ajya kwigondera akazu yakodeshaga amafaranga ibihumbi bitanu na Magana atanu (5.500 Rwf) ku kwezi muri Sahara mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro.

Wakwibaza uti iyo nzu y’amafaranga atageze no ku bihumbi 10 yari nzu bwoko ki? Dore uko Sibomana avuga ibyayo: “Kari agashambure nashyiragamo matela ya simple [akamatela gato] igakwirwamo hagasigara umwanya ujyamo injerekani ebyiri n’imyambaro ibiri, iyo ngira imyambaro nk’ine ntibyari gukwirwamo keretse mbishyize munsi y’umusego wa matela.”

Aka kazu yakabagamo akora ikiyedi (aide maçon) ariko ngo aho yakoraga mu bwubatsi abafundi birirwaga bamutuka ku buryo atazabyibagirwa, bavuga ngo ‘mbese iki cyana kiba kiza kumara iki?’, bakamutegeka kwikorera ibibuye biremereye n’indi mirimo ivunanye.

Mu bwubatsi ariko ngo ntiyahatinze kuko yahise abona akazi mu ruganda rw’imigati (boulangerie) rwitwaga Shalom, rwabaga Kicukiro, aho yari ashinzwe gucunga ububiko bw’amandazi n’imigati (chef de stock). Akazi ke yagakoraga ninjoro.

Aka wa mugani ngo “inka y’umutindi ntibyara impanga.” Sibomana avuga ko umunsi umwe yaraye akora kuri iyo boulangerie nk’ibisanzwe, agarutse mu rugo mu gitondo asanga bene ngango bamusahuye. Ati “Naje gusanga ka kazu kanjye bagateye ibintu byose barabitwara, diplome ni yo batatwaye kuko nari narayitsimbye mba nongeye nsubiye ku cyavu!”

Ubuzima bwo kurara ku ikarito

Akaje karemerwa. Sibomana nk’umuntu wimenyaga kuri buri kumwe, avuga ko nta yandi mahitamo yari afite atari ukuryama ku ikarito nyuma y’uko matela ye yibwe.

Ni matela yari ikiri nshya ya Rwandafoam. “Bayitwaye nta mafaranga mfite yo kongera kugura indi, ndara ku ikarito ukwezi kose, nazanaga ibikarito ngasasa mu nzu nkaryama kuko inzu yo yari yishyuye” nk’uko akomeza abyivugira.

Kurara mu ikarito byamuteraga ipfunwe. Ntiyifuzaga umushyitsi. Abisobanura atya: “Icyo gihe nta muhungu cyangwa umukobwa nemeraga ko yansura ngo atabona ubuzima mbayeho. Naharaniraga gusohoka nkeye ariko sinifuze ko hari uwagera mu nzu yanjye.”

Inzu ye yasahuwe nyuma gato y’uko abajura bamutuburiye amafaranga atibuka umubare ariko avuga ko yasagaga ibihumbi 10, n’agatelefoni ka gatoroshi, ubwo yari ageze i Nyabugogo agiye gusura umuryango we utuye mu Kagali ka Gasoro, Umurenge wa Kigoma, Akarere ka Nyanza.

Urugendo rwahise ruhagarara kuko nta na tike yari asigaranye, asubira inyuma, yihebye cyane.

Camera…

Mu minsi mike yatangiye kwiga ibintu bya kamera, byo gufata amashusho (video) mu ishuri ryitwa Centre Marembo riri hepfo yo ku Gishushu. Avuga ko muri iryo shuri “bigishaga urubyiruko ku buntu ariko experience [ubumenyi-ngiro] ukajya kuyihigira” akajya abyiga ku manywa, ninjoro agakora muri boulangerie.

Nyuma y’amezi atibuka neza niba ari atatu cyangwa ane, yahawe impamyabushobozi mu gukora amavideo. Ibyo ariko ntibyari bihagije ngo abone akazi, nk’uko akomeza abisobanura.

“Nagiriwe inama yo gutangira kwiyegereza abasanzwe bakora amavideo, noneho rero nkajya mu Mujyi, Nyabugogo, baranyemerera ariko bambwira ngo ngomba kujya nza nkareba ibyo bakora, bakantuma, ariko ko ntagomba kubasaba n’igiceri cyangwa tike cyangwa icyo kurya.”

Akomeza agira ati “Barambwiye ngo ‘Uzajya uza wiyaranje nta n’intebe zihari’, urabona utuzu bakoreramo tuba ari dutoya, ‘tuzakureka uze uhagarare!’ Nkagenda ngahagarara nkareba uko babikora, yaba ashaka umuntu atuma ahantu ngo amujyanire trepied akantuma ntamuciye amafaranga, noneho igikakaye noneho kuva Kicukiro muri Sahara, ukajya mu Mujyi, ukajya Nyabugogo, buri gihe nahajyaga n’amaguru, ibyo nabimazemo amezi nk’atanu cyangwa ane.”

Muri icyo gihe ni bwo ya boulangerie yahombye, inzara n’inyota biramwibasira. Avuga ko ibizazane yahuye na byo muri icyo gihe yigaga gutunganya amavideo ari byo byatumye ashaka kwiyahura.

Yizera ko “burya abantu biyahura baba bafite impamvu.” Ati “narebaga kwirirwa mu Mujyi nta giceri mfite nta n’aho ndi bukivane nkumva nakwiroha mu modoka ikanyica. Iyo ugeze igihe cyo kwishyura inzu urimo amezi nk’abiri ubona nta hantu uri buyakure, ni bwo numvise mu mutwe byivanze nabona imodoka zizenguruka nkumva nakwijugunyamo, cyangwa se nkumva nakwicara nk’ahantu munsi ya ya mazu aba yubatse nabi nkumva igikuta kirangwiriye.”

Uyu musore ntiyigeze yiyahura ariko nk’uko yari yabigambiriye, kuko ngo hanyuma yaje gutekereza neza asanga atari we muntu ubabaye kurusha abandi ku isi ku buryo yakwiyahura.

Avuga ko yafashijwe n’inyigisho za Rwandamura uyobora Itorero rya UCC ari na ryo yabatirijwemo mu mwaka wa 2008. Rwandamura ngo yigishaga ko nta mvura idahita, bityo yizera ko na we igihe kizagera akagira ubuzima bwiza, ibyo kwiyahura abireka atyo.

Ubumenyi bwo gutunganya amavideo bumaze kwiyongera, Sibomana yatangiye kujya afotora mu bukwe ariko akishyurwa make kuko yari ataramenyera, akishyurwa nk’ibihumbi 10 ku munsi mu gihe ubimenyerewe ngo yishyurwa ibihumbi nka 30. Na we ntibyatinze yarabimenyerewe, atangira kwinjiza agatubutse.

Sibomana, umunyamakuru wa TV10

Muri Gashyantare 2014 ni bwo Sibomana yagiye gusaba kwimenyereza umwuga (stage) kuri TV10.

“Banyemereye stage numva nararana n’inkweto kuko nifuje kuba umunyamakuru ngifite imyaka itandatu.” Uku ni ko yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe.

Akomeza agira ati “Nagiyeyo meze nka wa mwana ufite umururumba, hari igihe umwana abona ibintu akabirya akagwa ivutu, nanjye ni nk’aho nagiye ku kigega cy’ibyo nifuje kuva kera.”

Iyo uganiriye na we wumva atewe ishema cyane no kuba inzozi ze zo kuba umunyamakuru n’umukinnyi w’amakinamico yarazigezeho, kuko akina mu Ikinamico Urunana kuva mu mwaka wa 2012.

Ni ibintu ngo yifuje kuva kera akiri akana ataratangira n’amashuri abanza. Ngo yakundaga cyane Sibomana Athanase wari umunyamakuru wa Radio Rwanda agakina no mu Itorero Indamutsa.

Kubera gukunda Sibomana Athanase, uyu musore agiye kwiga mu wa mbere w’amashuri abanza ngo yiyise Sibomana Athanase, umwaka urangiye ababyeyi barabimenya, bajya kubwira ubuyobozi bw’ishuri ko amazina yanditse ku ndangamanota ye (Sibomana Athanase) atari aye; ko aye ari Sibomana Emmanuel, bihinduka bityo.

Yaje kuva kuri TV10, akomereza urugendo rw’itangazamakuru kuri Hot FM muri Kamena 2016.

Ahamagarira abantu babayeho nabi kutishora mu biyobyabwenge ku bahungu cyangwa uburaya ku bakobwa, kuko izo ngeso yizera ko zongerera umuntu ibibazo aho kubikemura. Mu buzima bubi yabayemo, ngo ntiyigeze anyway ibiyobyabwenge kandi yaharaniraga kutandavura.

Dore amafoto y’umubatizo wa kabiri wa Sibomana na bagenzi be babatirijwe rimwe

 

Sibomana avuga ko uyu mubatizo we wa kabiri utazibagirana mu mateka ye, kuko yiyegereje Imana nyuma y'imyaka 8 akora ibintu birimo ibitayishimisha nko gushaka kwiyahura
Sibomana avuga ko uyu mubatizo we wa kabiri utazibagirana mu mateka ye, kuko yiyegereje Imana nyuma y’imyaka 8 akora ibintu birimo ibitayishimisha nko gushaka kwiyahura
Sibomana n'abakilisitu bagenzi be babatirijwe rimwe
Sibomana n’abakilisitu bagenzi be babatirijwe rimwe
Sibomana na bagenzi be ku kiyaga cya Muhazi
Sibomana na bagenzi be ku kiyaga cya Muhazi
Intumwa Charles Rwandamura na Elisha Muriri wo muri Tanzania mu Kiyaga cya Muhazi, barimo basenga mbere yo kubatiza abakilisitu barimo n'umunyamakuru Sibomana Emmanuel
Intumwa Charles Rwandamura na Elisha Muriri wo muri Tanzania mu Kiyaga cya Muhazi, barimo basenga mbere yo kubatiza abakilisitu barimo n’umunyamakuru Sibomana Emmanuel

pat_8795 pat_87901

Sibomana nyuma yo kubatizwa
Sibomana nyuma yo kubatizwa

prophet-elisha-muliri rox_6554 twitegura-kubatizwa-ibihe-bitazibagirana

Tanga igitekerezo