Shay Mitchell wamamaye mu gukina filimi yasuye u Rwanda

0
Aha yari muri parike y'Akagera atangazwa n'inyamaswa zirimo nk'intare n'ibisamagwe (Ifoto/Internet)

Shay Mitchell, umukinnyii wa filime ukomeye cyane i Hollywood yasuye u Rwanda aho yari yaje muri gahunda z’akazi ke k’ubunyamideli maze aboneraho no gusura ibyiza birutatse.

Nk’uko yabigaragaje abicishije ku rubuga rwe rwa Instagram Shay Mitchell yishimiye cyane ibihe yagiriye mu Rwanda aho yasuye parike y’Ibirunga ndetse n’iy’ Akagera maze yishimira cyane inyamaswa nziza cyane yabonye ahamya ko zinjiye mu rwibutso rwe rw’ibihe byose.

Ku ifoto y’ingagi zo mu birunga yashyize kuri Instagram yayanditseho ati “Ibihe bituma umuntu ashobora guhera umwuka (breathtaking moments) ni bike cyane kandi ntibikunze kuboneka. Ariko iki gihe cyo ntabwo nzigera ncyibagirwa.

Nyuma y’akazi yakoreraga mu Rwanda ko kwifoza amafoto y’ikinyamakuru ‘Modeliste Magazine’, Emily Fields yakomereje muri Afurika y’Epfo.

Andi mafoto ya Shay Mitchell

Impalage nazo yishimiye kuzibona
Kubona ingagi ni ibintu adateze kuzibagirwa
Shay Mitchell Ifoto/Internet)
Kubona ingagi ni ibintu adateze kuzibagirwa

izubarirashe@gmail.com

Tanga igitekerezo