Shampiyona ya Sitting Volleyball ya 2017 igiye gutangira

0
Gisagara ihatana n'Intwari za Gasabo ku mukino wa nyuma umwaka ushize

Shampiyona y’Igihugu ya Sitting Volleyball izatangira kuwa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2017, icyiciro cya mbere (Phase 1) kikazahera mu Karere ka Gicumbi Intara y’Amajyaruguru.

Mutangana Dieudonné bakunze kwita Mature Visi Perezida wa Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga (NPC) mu kiganiro n’ikinyamakuru Izubarirashe.rw yavuze ko amakipe yamaze kwemera ko azitabira shampiyona ya Sitting Volleyball mu bagabo ari: Burera, Rubavu, Kicukiro, Rusizi, Gakenke, Musanze, Gicumbi, Gisagara na Gasabo naho mu bagore har, Bugesera, Nyurugenge, Gicumbi, Musanze n’andi.

Uko amakipe azahura

Mutangana yakomeje avuga ko mu nama yateranye mu Gushuyingo 2016 ari yo yemeje uduce dutandukanye tuzakira imikino y’abafite ubumuga y’uyu mwaka.

Bimwe mu bishingirwaho kugira ngo agace runaka kakire imikino y’abafite ubumuga ni ukuba gafite ibikorwaremezo.

Shampiyona ya Sitting Volleyball ya 2016 mu bagabo n’abagore yegukaywe n’ikipe y’Intwari yo mu Karere ka Gasabo.

Meya wa Gasabo yaje kureba imikino y’abafite ubumuga bifasha ikipe y’Intwari kwegukana igikombe

Tanga igitekerezo