Shampiyona ya Handball igiye gusubukurwa

0
Imikino ya Handball yakunze kubera mu cyahoze ari KIE ubu ni UR-CE(Ifoto/Bakomere P)

Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND) ryamaze kwemeza ko shampiyona y’uyu mwaka igomba gutangira ku Cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017.

Imikino izaba ku munsi wa mbere

UR-CE VS POLICE

UR-CASS VS APR.

Umutoza wa Police Handball, Ntabanganyimana Antoine yatangarije izubarirashe.rw ikipe ye yiteguye neza ndetse agomba gukomeza guharanira ishema ry’ikipe ye

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAHAND ari we Ngarambe Jean Paul yatangarije izubarirashe.rw ko kuba shampiyona yagombaga gutangira tariki ya 14 Mutarama hakaba harenzeho umunsi umwe gusa ntacyo bitwaye.

Shampiyona y’uyu mwaka  iteganyijwe ko izitabirwa n’amakipe 11 bitandukanye n’umwaka ushize aho, shampiyona yarigizwe n’amakipe 9 gusa.

Abanyamuryango bashya  bemmejwe n’inteko rusange ya FERWAHAND muri uyu mwaka ni IPRC Kigali n’ikigo cy’amashuri cya Gatsibo cyitwa ADEGI.

Shampiyona y’umwaka ushize yegukanwe na Police Handball Club.

Tanga igitekerezo