Senderi yagize icyo avuga ku magambo amaze iminsi yandika ku mafoto ya Gabby Kamanzi

0
688
Imwe mu mafoto yashyize kuri Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu (Ifoto/Interineti)

Senderi International Hit, umwe mu bahanzi bazwiho kugira udukoryo, akomeje kugaragaza urukundo rudasanzwe akunda Gabby Kamanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana (Gospel).

Senderi yabwiye izubarirashe.rw ko nta kintu cyihishe inyuma y’amagambo amaze iminsi yandika ku mafato y’umuhanzi Gabby Kamanzi ahubwo ari nk’uko ashyiraho n’amafoto y’abantu bandukanye nka Christiano, Meddy n’abandi, ati “sindanavugana na Gabby Kamanzi ndetse nta nubwo natinyuka kumubwira iby’urukundo gusa ari mu bakobwa b’Abanyarwanda bagira indirimbo zinyubaka ku buryo numva nava mu byaha.”

Senderi

Ni muri urwo rwego Senderi avuga ko yumva indirimbo z’uyu muhanzi iyo abyutse iyo agenda mu modoka ye n’ahandi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Mutarama 2017, Senderi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagaram yashyizeho ifoto y’uyu muhanzi yandikaho amagambo agira ati “Iyo numvise indirimbo zawe bituma mfashwa.Nkifuza no gukizwa nkava mubyaha.”

Ku munsi wabanje yari yanditse agira ati “nkunda inseko yawe, nkunda indeshyo yawe, nkunda indirimbo zawe , mbese nkunda uko usa nezaa”.

Senderi azwi mu ndirimbo nka Sukurumujyi, Jalousie, Convention n’izindi.

Tanga igitekerezo