Police Handball Club yiteguye kongera kwegukana igikombe cya shampiyona

0
Umutoza wa Police Handball Club Ntabanganyimana Antoine  (Ifoto/Ububiko)

Ikipe ya Police ya Handball yiteguye kongera kwegukana igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda umukino wa mbere muri shampiyona ubwo yanyagiraga ibitego 52 kuri 24 bya Kamunuza y’u Rwanda (UR CE) yahoze ari KIE.

Ikipe ya Handball y’Igipolisi cy’u Rwanda yatsinze UR CE ubwo hari ku munsi wa mbere wa shampiyona yari itangiye muri uyu mwaka, hakinwa imikino ibiri gusa.

Umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri uyu mukino ni Duteteriwacu Norbert ukinira ikipe ya Police wabashije kwinjiza ibitego10.

Umutoza w’ikipe ya Police ya Handball, Ntabanganyimana Antoine yatangarije izubarirashe.rw ko nk’uko imyaka ishize yarangiye begukana ibikombe ni nayo ntego bafite muri uyu mwaka nyuma yo kubona amanota atatu ku ikubitiro ku munsi wa mbere wa shampiyona.

Antoine yagize ati “uyu mukino wa mbere twakinnye muri shampiyona abakinnyi banjye ntiwabagoye na gato kuko warinze urangira harimo icyinyuranyo cy’ibitego byinshi”.

Avuga ko ubu abakinnyi be bagomba gukomeza imyiteguro yo guhatanira igikombe cya shampiyona ndetse n’ibindi bitegurwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND).

Police Handball Club ikaba isa n’iyihariye ibikombe byo mu Rwanda kuko usibye kwegukana ibya shampiyona yatwaye n’ibindi harimo iby’umunsi w’Intwari, umunsi wo kwibohora, Coupe du Rwanda, Care Das n’ibindi.

Gusa nubwo Police HC yigaragaza mu Rwanda, akenshi iyo yitabiriye imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ikunze gutsindwa.

Tanga igitekerezo