Police Handball Club yateye mpaga  U R Huye

0
Police Handball Club yitegura kurushanwa (Ifoto/Ububiko)

Police Handball Club yateye mpaga  UR Huye nyuma yo kubura ku kibuga cyayo ku munsi wa kabiri wa shampiyona ya Handball.

Ku munsi wa mbere Police yatsinze ibitego  52 kuri 24  bya Kamunuza y’u Rwanda (UR CE) yahoze ari KIE.

Umutoza wa Police Handball , Ntabanganyimana Antoine yatangarije izubarirashe.rw ko bageze i Huye aho bagombaga kwakirwa n’ikipe ya Kaminuza ariko irabura, ati “Twageze ku kibuga dutangira kwitegura tuzi ko tugiye gukina, bigera n’aho n’abasifuzi bamara iminota itari mike bategereje ikipe irabura baza gufata icyemezo cyo gutera mpaga UR Huye tugaruka i Kigali”.

Avuga ko Ubu iyo bateye mpaga bahabwa amanota atatu ndetse n’bitego 25.

Hari amakuru avuga ko za Kaminuza zifite ibibazo by’amikoro ari na yo mpamvu bitoroshye kwitabira shampiyona ya 2017.

Biteganyijwe ko ibigo by’amashuri y’isumbuye  bisanzwe bikina shampiyona ya Handball mu Rwanda bizatangira gukina icyumweru gitaha kubera ko abanyeshuri basubiye kwishuri ku cyumweru.

Shampiyona y’uyu mwaka irimo amakipe  11 bitandukanye n’umwaka ushize aho, shampiyona yarigizwe n’amakipe 9 gusa.

Ubu Police HC iyoboye urutonde rw’agateganyo, iri ku mwanya wa mbere n’amanota 6, ikurikiwe na APR ifite amanota 3 ariko imaze gukina umukino umwe gusa.

Tanga igitekerezo