Perezida Kagame yamuritse raporo y’umukoro yahawe n’inama ya AU – AMAFOTO

    2
    Perezida Kagame yabanje kuganira na Perezida Deby hamwe n'abandi bayobozi mbere yo kumurika raporo (Ifoto/Village Urugwiro)

    Ku Cyumweru Perezida Paul Kagame yagejeje raporo ye ku Bakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yateraniye i Addis Abeba muri Ethiopia.

    Iyi raporo yari ifite umutwe ugira uti “Impamvu hakenewe ivugurura mu bumwe bwacu” ni umukoro Perezida Kagame yari yahawe n’inama ya 27 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Kigali muri Nyakanga 2016.

    Iyi nama rusange ya AU yari yasabye Perezida Kagame kuyobora itsinda ry’abahanga ngo bamufashe mu kuvugurura Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nyuma batange ibitekerezo by’ukuntu iyi komisiyo yavugururwa ngo uyu muryango urusheho gukora binoze kurushaho.

    Inama ya 28 yabaye ku Cyumweru muri Ethiopia yari iyobowe na Perezida wa Tchad, Idriss Deby ari na we ubu ukuriye Ubumwe bwa Afurika.

    Perezida Kagame amurikira raporo ye Abakuru b’Ibihugu bigize AU (Ifoto/Village Urugwiro)

    Nyuma y’uko Perezida Kagame amuritse raporo ye, Abayobozi ba Afurika bitabiriye iyi nama bakiriye neza ibitekerezo biyikubiyemo bigamije kongera guha umurongo no kongera ingufu uyu muryango mu rwego rwo kurushaho imikorere ndetse no kwegera abaturage babagezaho gahunda y’umuryango.

    Ibigomba kuva muri uyu mwiherero biteganyijwe ko biza kumurikwa ngo byemezwe mu nama iba kuri uyu wa Mbere tariki 30 Mutarama aho ibitekerezo byatanzwe kw’ivugurura bimurikirwa inama rusange.

    Kugira ngo ashobore kwiga neza no gukusanya ibitekerezo bisabwa mu kuvugurura iyi komisiyo, Kagame yegeranyije itsinda ry’inararibonye mu byiciro bitandukanye ngo zimufashe gushaka ibisubizo.

    Muri abo harimo Umunyarwanda w’umuhanga mu by’ubukungu Dr. Donald Kaberuka wahoze ayobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, rwiyemezamirimo w’Umuherwe Strive Masiyiwa ukomoka muri Zimbabwe, Umunya-Guinée-Bissau Acha Leke, Dr.Carlos Lopes wari Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye akaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubukungu ya Afurika.

    Harimo kandi Cristina Duarte, wahoze ari Minisitiri ushinzwe Imari n’Igenamigambi muri Cap Vert, Mariam Mahamat Nour, Minisitiri ushinzwe Ubukungu, Igenamigambi ndetse n’Ubutwererane Mpuzamahanga muri Tchad.

    Mu bandi harimo Tito Mboweni, wahoze ari Guverineri Mukuru wa Banki Nkuru ya Afurika y’Epfo, Vera Songwe, Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya Banki y’Isi rishinzwe ubukungu muri Afurika y’Iburengerazuba n’iyo hagati , Amina J. Mohammed wabaye Umujyanama udasanzwe w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ku bijyanye n’intego z’ikinyagihumbi.

    Perezida Kagame aganira na Perezida Deby hamwe n'abandi bayobozi bakuru (Ifoto/Village Urugwiro)
    Perezida Kagame aganira na Perezida Deby hamwe n’abandi bayobozi bakuru (Ifoto/Village Urugwiro)
    Perezida Kagame kandi yanabonanye n'Umwami wa Maroc Mohamed VI mu gihe Maroc ishaka kugaruka muri AU (Ifoto/Village Urugwiro)
    Perezida Kagame kandi yanabonanye n’Umwami wa Maroc Mohamed VI mu gihe Maroc ishaka kugaruka muri AU (Ifoto/Village Urugwiro)
    Perezida Kagame aganira na Perezida wa BAD, Akinwumi Adesina (Ifoto/Village Urugwiro)
    Perezida Kagame aganira na Perezida wa BAD, Akinwumi Adesina (Ifoto/Village Urugwiro)

    2 Ibitekerezo

    Tanga igitekerezo