Perezida Jammeh wa Gambia yazengurutswe n’indege z’intambara

0
Abanyagambiya ibihumbi 25 baravugwa ko aribo bamaze guhungira muri Senegal

Ingabo za Senegal n’indege z’intambara za Nigeria zoherejwe ku mupaka wa Gambia, hagamijwe kuvana ku butegetsi Perezida Yahya Jammeh wanze kubuvaho.

Tariki ya 19 Mutarama 2019, nibwo byari biteganyijwe ko Perezida Jammeh atanga ubutegetsi akabuha Adama Barrow wamutsinze mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu Kuboza umwaka wa 2016.

Perezida Jammeh mbere yari yemeye ko yatsinzwe ariko nyuma aza kwisubiraho. Ubu ingabo zo mu bihugu nka Senegal, Nigeria, Ghana, Togo n’izindi byo mu Burengerazuba bwa Afurika byiteguye kuvanaho uyu mugabo ku ngufu kandi vuba.

Ibitangazamakuru birimo BBC biravuga ko kugeza ubu Gambia igoswe n’abasirikare bo muri ibi bihugu, hagamijwe ko bahabwa ubutumwa bugaba igitero gikomeye.

Hagati aho Umugaba mukuru w’ingabo muri Gambia Ousman Badjie, we yamaze kwemeza ko ingabo ze nizigabwaho igitero ziteguye kumanika amaboko ko batazigera barwana.

Yagize ati “Ntabwo twiteguye kujya muri iyi ntambara, ibirimo kuba ni ibibazo bya politike, ntabwo niteguye kohereza abasirikare banjye ku rugamba ubona rudafite agaciro, nkunda abasirikare banjye.”

Kugeza ubu abaturage n’abanyamahanga bari muri Gambia barahunga umunsi ku wundi, kubera gutinya intambara.

Perezida Jammeh wagiye ku butegetsi mu mwaka wa 1994, yagombaga kuba yavuye ku butegetsi kuri uyu wa gatatu. We ahubwo yahise ashyiraho amezi atatu yo mu bihe bidasanzwe, bivuze ko atiteguye kuva ku butegetsi.

Gambia ifite ubuso bungana na kilometero kare ibihumbi 10 gusa, ifite abaturage miliyoni 1.8.

Amakuru atangwa yerekana ko Gambia ifite abasirikare  ibihumbi 2.5 gusa .

Tanga igitekerezo