Nyuma y’ibibazo by’urudaca byawugaragayemo, umushinga wa Gishoma urashyize urarangiye

    1
    Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi n’abandi bayobozi basura uruganda rwa Gishoma muri Mutarama 2015 (Ifoto/Ububiko)

    Uruganda rukora amashanyarazi ruyavanye muri nyiramugengeri rwa Gishoma rwamaze kuzura ndetse rukaba ruzatangira gukora ku mugaragaro mu gihe cy’ukwezi.

    Gishoma Peat Power Plant project ni umushinga watangiye mu mwaka wa 2010 ugaragaramo ibibazo byinshi aho na komisiyo yo muri sena ishinzwe imari yawukozeho raporo igaragaza uburyo wateguwe nabi.

    Muri iyi raporo yasohotse muri 2015, abasenateri bagaragazaga ko abateguye uyu mushinga batigeze bateganya ahazava amazi yo gukoresha mu ruganda, umuriro n’utundi tubazo dutandukanye twagaragazaga imitegurire mibi y’umushinga.

    Higaniro Théoneste uhagarariye ishami ryo gushyira mu bikorwa imishinga ibyara amashanyarazi muri REG, avuga ko kuri ubu uru ruganda rwuzuye, rurageragezwa, hakaba hari gukosorwa utuntu twa nyuma twagaragaye mu minsi 21 rwamaze rutanga umuriro.

    Higaniro yagize ati “Uruganda rwa Gishoma rwararangiye rutangira no gukora ariko twari tukiri mu igerageza ryagombaga kumara iminsi 28. Bigeze ku munsi wa 21 hagaragaye ibibazo by’ibyuma bimwe na bimwe bidakora neza ku rugero twifuza. Twahise tubyerekana ubu birimo birakosorwa”

    Ngo ubwo utu tubazo tuzaba tumaze gukemurwa, uruganda rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri ruherereye mu kibaya cya Gishoma ruzahabwa uruhushya rw’agateganyo rwo gukora, maze nyuma y’imyaka 2 ruhabwe uruhushya rwa burundu rwo gukora.

    Higaniro avuga ko runo ruganda nirwuzura ruzajya rutanga amashanyarazi angana na megawatt 15, muri zo 3 zikazajya zikoreshwa n’uruganda ubwarwo izindi 12 zikiyongera ku zisanzwe ku buryo hazaboneka umuriro ungana na Megawatt 206 mu gihugu hose.

    Uyu mushinga ngo uzuzura utwaye asaga miliyoni 39 z’amadorali.

    Frank Zhang uhagarariye ishami ry’amasoko mu kigo cya Ruhn Power gifite isoko ryo kubaka uru ruganda yemeza ko koko basabwe gukosora utuntu tumwe na tumwe, ko kandi biri gukorwa ku buryo mu mpera z’ukwa kabiri cyangwa se intangiriro z’ukwa gatatu byose bizaba byarangiye.

    Ngo hagiye kubakwa urundi ruganda rwa Hakan Peat to Power mu Karere ka Gisagara rushobora kuzatanga amashanyarazi angana na megawati 80, rukazuzura rutwaye akayabo ka miliyoni 353 z’amadorali.

    Nk’uko inyigo yarangiye muri Mata 2016 yabigaragaje, ngo mu Rwanda hari nyiramugengeri ishobora gutanga amashanyarazi angana na Kilowatt 141 mu gihe cy’imyaka 30.

    Indi nkuru wasoma:

    Mu myaka 7 gusa, Abanyarwanda bagezwaho amashanyarazi bikubye 3

    Igitekerezo kimwe

    Tanga igitekerezo