Nyiranzabonimpa yabaye ishuri benshi bavomamo ubwenge ku buhinzi

0
Nyiranzabonimpa mu mirima ye w'ingano(Ifoto/Umurengezi Régis)

Nta mashuri yize ariko Nyiranzabonimpa amaze kubera abahinzi bo mu bice bitandukanye by’igihugu ishuri bavomamo ubumenyi ku buhinzi bw’ingano; igihingwa ahamya ko kimutungiye umuryango ku buryo yemeza ko kimaze kumugeza ku iterambere rirambye.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi(RAB), cyemeza ko Nyiranzabonima ari ‘icyitegerezo’ mu buhinzi bw’ingano kandi ko ubuhamya bwe bukwiye gufasha benshi mu guteza imbere icyo gihingwa, uwo, yemeza ko abafashijwemo n’ingano ahinga abasha kwinjiza muri kwezi nibura ibihumbi 400.

Nyiranzabonimpa ni umupfakazi wo mu Kagari ka Mudakama, Umurenge wa Gataraga, Akarere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda; IzubaRirashe.rw dusura uwo mubyeyi, twahuriye iwe n’abahinzi basaga 60 bo mu bice bitandukanye  by’igihugu bari bazinduwe no kumwigiraho uko yatejwe imbere n’ingano.

Mu kiganiro na Nyiranzabonimpa yagaragaje ko gukurikiza inama ku buhinzi agirwa na RAB ari byo byatumye ubuhinzi bwe buba ikitegerezo maze bunamwerera imbuto, yerura ko indoto afite ari ukurihira abana be kaminuza abifashijwemo n’ingano ahinga; ibintu agereranya no ‘Kuruhura Leta’.

Dore ikiganiro iki kinyamakuru cyagiranye na Nyiranzabonimpa…

Tangira udusobanurire impamvu wahisemo guhinga ingano mu gihe bimenyerewe ko inaha muri Musanze hahingwa ahubwo ibirayi!

Impamvu nta yindi; ni uko ingano zidahingwa na benshi nk’ibyo birayi kandi ntizirushya zinatanga umusaruro, naje gusanga zera cyane inaha mpitamo kuzegurira umutima wanjye wose, natangiye kuzihinga by’umwuga mu myaka itanu
ishize.

Ingano ni nziza kuko nta bwo zimvuna, nta n’umuzamu zinsaba nk’uko bikunze kugenda ku bindi bihingwa byinshi bihingwa inaha; nta mu zamu zinsaba uretse guhinga nkabagara nta kindi!

Ubuhinzi bwawe bw’ingano bwabaye umwuga gute?

RAB yampaye imbuto inanyereka uko ntera, nyuma bakomeje kunkurikirana bakangira inama, ubwo nabona akabazo kavutse mu mbuto zanjye nkabahamagara bakaza bakamfasha kugacyemura; hari ubwo bambwira umuti ngomba
gukoresha cyangwa bakambwira ko icyo kibazo kiba kidakomeye, ibyo rero byamfashije guhagarara nkashikama mu buhinzi bw’ingano.

Dutunguwe no kugera aha tukahasanga isinzi y’abahinzi baje kukwigiraho, ibanga ufite mu buhinzi bw’ingano ni irihe?

Ibanga nta rindi, ni ukwita ku ngano zanjye uko bikwiye; mbere na mbere nta nama n’imwe y’umujyana mu buhinzi nsuzugura, ntera imbuto nkeya ubundi nkazikorera neza. Naje gusanga ikintu gitera benshi kubura umusaruro ari uko batera
imbuto nyinshi cyane; nka jye ntaratangira kugirwa inama na RAB nk’ahantu ubu ndi gutera ibiro(Kg) bitanu nahateraga ibiro 50 ubundi nkategereza umusaruro nkaheba, ariko ubu ngira umusaruro mwiza nta kibazo.

Umuhigo wa Leta ni uko umuhinzi w’ingano asaruro nibura Toni 5 kuri hegitari, ugezehe usubiza uwo mukoro?

Ooh! Jye uwo mukoro nawusubije kera cyane ahubwo ndi kurwana n’uko narenza izo toni; birashoboka cyane kubera ko abahinzi akenshi duhabwa na RAB imbuto nziza, ukazihinga neza, ukazibagarira, ukazisarura ku gihe.

Iyo ikirere cyagenze neza jye sinshobora kubura Toni eshanu n’igice kuri Hegitari; hamwe n’ubu buhinzi iyo nigeneye umushahara ku kwezi mbona mfata nibura ibihumbi 400 nyakuye muri izi ngano, kuko uretse uyu murima unsanzemo hari n’indi
mirima mfite ahandi na yo ihinzemo ingano ku buryo ku mwero mpuza umusaruro y’iyo mirima yose.

Ubuhinzi bw’ingano bukumariye iki?

Izi ngano ndaguhamiriza ko ari zo zintunze n’umuryango wanjye kandi nemeza ko tubayeho neza; zimpa umusaruro nkabona amafaranga yo gutangira abana ku mashuri nkabasha no gukemura buri kimwe nkeneye mu rugo iwanjye
nk’umupfakazi.

Ubu buhinzi bumaze kukugeza ku ki?

Ubu mfite intama umunani za kizungu; buri imwe igurwa hagati y’amafaranga ibihumbi 80 n’ibihumbi ijana. Mfite kandi inkoko za kijyambere, buriya kandi ndi kwigisha abana; mfite urangije ayisumbuye nishyuriraga ibihumbi 80 ku kwezi, mfite
n’abandi bakiri mu wa Gatatu no mu wa Mbere Secondaire, bose kandi ni jye ubishyurira kandi biga mu mashuri meza. Kubishyurira rero nta handi mbikomora atari mu buhinzi bw’ingano!

Imwe mu ntama za kizungu Nyiranzabonimpa yoroye, iyi ihagaza hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 80 n’ibihumbi 100(Ifoto/Umurengezi R)

Imbogamizi waba uhura na zo ni izihe?

Imbogamizi ngira kandi nkeneyeho n’ubuvugizi ni iyo kubura ifumbire no kubona imbuto y’indobanure!

Waba ufite isoko ry’ibyo ukora?

Yewe isoko rihoraho nta ryo; na byo biri mu bingora kuko nisanga nibitseho umusaruro mwinshi udafite icyo ukoreshwa ubundi nkarwana no kwirinda kuwotsa, cyakora ngerageza kufata kuri uwo musaruro nkahaho abahinzi bagahinga
nyuma bakanyishyura, izindi nkaziha abaryi bakazirya ariko na bo bakanyishyura!

Ni iki uteganya kugeraho hamwe n’ubu buhinzi bwawe?

Ubu icyo nimirije imbere ni ukugira ngo ndihire umwana wanjye yige muri kaminuza; nshaka kuruhura Leta kugira ngo inguzanyo yari kuzamuha yiga izayihe abandi, ni umukobwa aratangira kaminuza muri uyu mwaka, nta kibazo mfite,
ingano zanjye zizamurihira ndabyizeye neza!

Jye mbarizwa mu kiciro cya Gatatu cy’ubudehe kandi n’ubwo ndi umupfakazi ni cyo nkwiriye, binantera ishema kuba nkirimo; kubera iki se naba umutwaro kuri Leta nyisaba ngo indihirire abana amashuri kandi mbyishoboreye?

Ni iki wabwira abahinzi bari hirya no hino mu gihugu bashobora kuzasoma iyi nkuru?

Nababwira ko bagomba kwimiriza imbere ubuhinzi bwa kijyambere; bagatera imbuto nziza, bakazitera ku murongo, birinda kuzicucika, bakazibagarira, by’umwihariko bagakurikiza inama bagirwa n’abajyana b’ubuhinzi kandi ntibatinye
kwitabaza RAB mu gihe babona hari ibyo badasobanukiwe!

Indi nama naha abahinzi ni uko bahingira hamwe, mbese bagahuza ubutaka batera imbuto y’indobanure, bakayiterera rimwe kandi bakayisarurira rimwe kandi babona uburwayi bagahamagara abagoronome bakagisha inama; ibyo ni byo
bizatuma umusaruro wiyongera.

Turagushimiye kuri iki kiganiro!

Namwe mwakoze kunsura kandi muzagaruke!

Twitter: @Umurengezis

Tanga igitekerezo