NPC izahitamo abakinnyi 10 bagomba kuzanira u Rwanda imidali mu mikino Paralempike

0
Celestin Nzeyimana Umuyobozi wa NPC Rwanda mu nama yigaga ku cyerekezo cy'imikino y'abafite ubumuga muri 2017-2020 (Ifoto/Bakomere P)

Komite y’Igihugu y’Imikino y’abantu bafite ubumuga izahitamo abakinnyi 10 b’imikino ngororamubiri bakina mu byiciro bitandukanye, bagomba kwitabwaho mu buryo budasanzwe kugira ngo bazazanire u Rwanda imidali mu mikino Paralempike izabera i Tokyo mu Buyapani mu mwaka wa 2020.

Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Mutarama 2017 na Nzeyimana Celestin Umuyobozi wa NPC Rwanda, mu nama yo kwiga  ku cyerekezo cy’imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda mu myaka iri imbere.

Abitabiriye inama yiga ku cyerekezo cy’imikino y’abafite ubumuga

Mu kiganiro Nzeyimana yagiranye n’ikinyamakuru izubarirashe.rw, yavuze ko kuri uyu wa Kabiri babanje gusuzuma niba ibyateganyijwe gukorwa mu mwaka wa 2012 kugeza 2016 niba byaragezweho, basuzuma no ku bizakorwa mu cyerekezo 2017 na 2020.

NPC Rwanda ikeneye indi midali isanga uwa 2004

Abafite ubugufi bukabije bashobora kuzaserukira u Rwanda

U Rwanda ruheruka kubona umudali mu mikino Olempike mu mwaka wa 2004 wazanjywe na Nkundabera Jean de Dieu wawegukanye i Athene mu Bugereki, ubwo yabaga uwa gatatu mu kwiruka metero 800. Kuva icyo gihe kugeza 2016 nta mudali urongera kuboneka ari nayo mpamvu Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga (NPC Rwanda) izahitamo abakinnyi bagomba gushyirwamo imbaraga kugira ngo bazane imidali.

Kugira ngo iyo ntego izagerweho, Nzeyimana yavuze ko hari umuryango witwa “Agitos Foundation” utera inkunga iterambere ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda uzabafasha gukora imyitozo.

Mu mikino Paralempike izabera i Tokyo mu Buyapani abatera icumu bashobora kuzaserukira u Rwanda ku nshuro ya mbere

Imikino izitabwaho mu mikino ngororamubiri (Athletisme) si ugusiganwa ku maguru gusa kuko n’ibindi byiciro bizitabwaho nko gutera intosho, umuhunda, ingasire n’indi.

Muri iyi mikino hakazabonekamo n’abakinnyi badasanzwe bamenyerewe mu mikino y’abafite ubumuga mu Rwanda barimo abafite ubumuga bw’uruhu kera bakundaga kwita ba “Nyamweru” n’abafite uburebure bukabije kera bitaga “Ibikuri”.

Nzeyimana yakomeje agira ati “gahunda ihari ni uko abakinnyi bazajya bitabira amarushanwa abera mu Turere twabo, ababonye ibihe (Minima) akaba ari bo baza kurushanwa ku rwego rw’Igihugu muri Kigali Meeting, abo bakinnyi bagiye kwitabwaho kurusha abandi ubushobozi bwabo buzatangira kugaragarira mu mikino Nyafurika (All African Games) aho twifuza ko bagomba kuzazana imidali”.

Ibindi NPC Rwanda iteganya gukora ni ukuzamura urwego rw’Ikipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball y’abagabo n’iy’abagore.

Umwihariko na none uri mu mikino y’abafite ubumuga mu mwaka wa 2017-2020 ni uko Uturere twose two mu Rwanda uko ari 30 tuzitabira amatora ya Komite Nyobozi  azaba muri Werurwe 2017 kuko abanyamuryango bazaba bamaze kwiyongera. Ibindi ni uko hazabaho imikino myinshi kandi buri bantu bakina uwo mukino bakagira uruhare mu kuwuteza imbere.

Ntihateguwe abakinnyi kuko n’abayobozi b’amakipe bigeze gutegurirwa amahugurwa

Mu guhitamo abo bakinnyi 10 bagomba kwitabwaho kurusha abandi, hazagengerwa ku marushanwa y’imikino ngororamubiri, NPC Rwanda yagiye ikoresha ku nkunga y’umuryango “Agitos Foundation”.

Tanga igitekerezo