Nakimwatse kenshi akitwaza ngo amatariki ni mabi, ngo yimereye nabi…

0

Nakimwatse kenshi akitwaza ngo amatariki ni mabi, ngo yimereye nabi, mbese ntiyaburaga impamvu zitandukanye ampa ngo tubyihorere. Ariko njye nabonaga ko ashaka kukinyima gusa.

Uyu munsi nibereye mu rugo, nibwo nagiye kumva numva umukozi arankomangiye, ambwira ko hari umuntu unshaka, kubera ko nari ninaniriwe, mubwira ko amuha karibu mu cyumba, ahageze yahise abwira ati: “Nari nkikuzaniye, noneho amatariki yabaye meza.”

Ahita akimpa ndishima cyane kuko igihumbi ni cyinshi nshuti, nari nabuze n’ayo kugura Me2U!

~~~~~~~~~~~~~

Ufite uburwayi bwo mu mutwe yasanze mugenzi we yaguye muri piscine aramurohora.

Kwa muganga babibonye bati “Nyuma y’igikorwa wakoze wibwirije, twasanze warakize. Enda uru rupapuro utahe. Ariko ikibabaje nuko wa wundi wafashije, dusanze yimanitse ku mugozi, mu
cyumba.”

Umutype ati “Oya ni njye wamumanitse
ngo yumuke.”

Tanga igitekerezo