Mutoni Jane azahagararira u Rwanda muri “Miss Heritage Global”

0
Mutoni

Mutoni Jane wabaye Nyampinga w’Umurage n’Umuco mu marushanwa ya Miss Rwanda ya 2016, yatumiwe kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Heritage Global 2016 azabera muri Afurika y’Epfo.

Aya marushanwa ya nyampinga w’umurage azaba kuwa 18 Gashyantare 2017, abere ahitwa Gallagher Estate, i Midrand, Johannesburg ho muri Afurika y’Epfo.

Ubusanzwe aya marushanwa yagombaga kuba yarabaye mu kwezi kw’Ugushyingo 2016, ariko ntiyaba ku bw’impamvu z’umutekano n’imitegurire nk’uko Mutoni yabibwiye Ikinyamakuru Izubarirashe.rw.

Yagize ati “Bamenyesheje guhera umwaka ushize uretse ko amatariki yari yarahindutse ubusanzwe bagendaga mu kwezi kwa 11 birahinduka biba mu kwezi kwa kabiri, kubw’impamvu zibaturutseho. Hari ibihugu bitari byakabonye ibyangombwa byo kwitabira n’ibindi bibazo bya politiki hariya muri Afurika y’Epfo.”

Mutoni avuga ko azava mu Rwanda kuwa Gatatu tariki 8 Gashyantare 2017.

Ku bijyanye n’umwihariko ajyanye, Mutoni avuga ko hari ibyiza byinshi by’umuco azagaragaza, kandi ko yiteguye kuzitwara neza uko ashoboye.

Yagize ati “byonyine n’umuco wacu ni umwihariko, no kuba nzagaragaza umuco wanjye nzaba mfite umwihariko wanjye nk’umunyarwandakazi icyo ni icya mbere, icya kabiri ni uko bitewe n’uko nabyiteguye kandi nahawe umwanya uhagije wo kuba nabyitegura ngo ndebe niba nzahagararira igihugu cyanjye neza ibizavamo byose nzaba nakoze ibishoboka byose.”

Aya marushanwa ya Miss Heritage Global ubwo yaherukaga kuba mu mwaka wa 2015 u Rwanda rwari rwayitabiriye, ruhagarariwe na Nyampinga Bagwire Keza Joana wabaye uwa Kane ku rwego rw’Isi.

Yari yahuje ba Nyampinga b’umuco barenga 60 baturutse mu bihugu binyuranye by’Isi Miss Heritage Global.

Uwo mwaka nabwo yari yabereye i Johanesbourg muri Afurika y’Epfo, aba tariki 15 Ugushyingo 2015.Ku rwego rwa Afurika Bagwire yari yabaye uwa kabiri, muri aya marushanwa yari ahagarariyemo u Rwanda.

Gusa Bagwire yabwiye Iki Kinyamakuru ko hari hakozwemo amakosa yo gutumira batinze u Rwanda, yerekana ko biri no mu byo we yabonaga byamubujije amahirwe yo kutagera ku mwanya wa mbere.

Bagwire yabwiye Izubarirashe.rw ko yasabye abategura amarushanwa ya “Miss Heritage Global” ko kuri iyi nshuro batazongera gukora ayo makosa.

Ku rundi ruhande, Mutoni avuga ko ibyabaye kuri Bagwire we bitazamubaho, kandi ko yizeye ko kuzitabira aya marushanwa kare bizamuhesha amahirwe menshi yo gutsinda.

Yagize ati “We ntabwo yabashije kugira amahirwe yo kuba yakwitabira umwiherero wose kuko we yagiyeyo habura nk’umunsi umwe cyangwa iminsi ibiri kugira ngo amarushanwa nyir’izina abe (final), urumva rero ko byabanje kumugoraho ariko njyewe nagize amahirwe yo kuba nzitabira umwiherero nzitwara neza kuko nzaba mpagarariye igihugu ni ukwitwararika mu bintu byose.”

Ubushize Nyampinga Bagwire Keza Joannah yari yagiye aherekejwe na Ishimwe Dieudonné, umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up bategura amarushanwa ya Miss Rwanda.

Uyu mwaka aya marushanwa azitabirwa n’ibihugu birenga 20 birimo Bulgaria, Luxemburg,  u Butariyani, Philippines, Namibia, Ghana, Nigeria, Senegal, Jamaica, Cameroon, Colombia, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Botswana, Hungary, u Burundi, u Bufaransa, Denmark, u Bubiligi, u Buholandi, u Rwanda,  Ukraine, Poland na  Zambia.

Harimo kandi ibihugu bishya bije muri aya marushanwa nka Korea, Malaysia, u Budage,   Thailand, Montinegro,  Vietnam, Tuniziya, Espagne na Zimbabwe.

Kuri ubu abakobwa bahatanira ikamba bari kwiyamamaza no kwitoresha hifashishijwe ikoranabuhanga rya interineti.

Muri aya matora ibihugu biri kuza ku isonga ni Bulgaria aho umukobwa waho amaze gutorwa n’abantu barenga 12,547, hakaza Luxemburg yo ifite amajwi 8,000, u Butaliyani bufite amajwi 6,746, Philippines ifite amajwi 2,402, Namibia ifite amajwi 2,236, Ghana ifite amajwi 1,911, Nigeria ifite amajwi 1,575, Senegal bafite 1,183, Jamaica bafite 964, Cameroon bafite amajwi 816, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bafite  721 na Colombia bafite amajwi 689.

Umunyarwandakazi Mutoni Jane we afite amajwi 309.

Hesha amahirwe Mutoni Jane umutora ukanda hano tradablebits.com

Tanga igitekerezo