Musanze: Umusirikari mukuru wo muri Zambia yariye ibinyabwoya, anabivuga imyato

Lt Col Like Like wo mu gisirikare cya Zambia ariho arya ibinyabwoya byumwe yabwiye izubarirashe.rw ati “Bikize cyane cyane ku ntungamubiri."

2
Lt Col Like Like wo muri Zambia ahamya ko ibinyabwoya biri mu biribwa bikundwa na benshi mu gihugu cye

Abasirikare bakuru 47 bo mu bihugu 11 bya Afurika bari gukurikira amasomo ya gisirikare mu Ishuri rikuru ry’igisirikare cy’u Rwanda (RDF CSC) riri mu Karere ka Musanze, bizihije umunsi w’umuco.

Abasirikare ba Zambia bamurika umuco w’igihugu cyabo, beruye ko kurya ibinyabwoya iwabo ari ibintu bisanzwe kandi ko iryo funguro riri mu yambere akundwa n’Abanyazambiya benshi.

Lt Col Like Like wo mu gisirikare cya Zambia ariho arya ibinyabwoya byumwe yabwiye izubarirashe.rw ati “Bikize cyane cyane ku ntungamubiri, bisarurwa mu gihe cy’imvura; bisarurwa mu biti hanyuma bikumishwa, iyo byumishijwe bikabikwa biba bimeze nk’ibi ubona, ubu ushobora kubiteka ukabirisha by’umwihariko kawunga, biba biryoshye kubi kandi ni byiza kuri buri wese!”

Ni ibirori byatangiye kwizihizwa n’ishuri ry’Igisikare cy’u Rwanda umwaka ushize, iby’uyu mwaka byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Mutarama 2017 maze bihuza abasirikare bakuru bari gukurikirana icyiciro cya Gatanu (5th intake) cy’amasomo atangwa n’iryo shuri bo muri Ethiopia, Ghana, Kenya, Malawi, Nigeria, Senegal, Tanzania, Uganda, Zambia n’u Rwanda.

Umuto muri abo basirikare afite ipeti rya ‘Major’ naho umukuru afite irya ‘Colonel’, berekanye umuco w’ibihugu byabo babinyujije mu mbyino n’indirimbo gakondo z’ibihugu baturukamo, amafunguro, ibinyobwa ndetse n’izindi ndangagaciro zihariwe n’ibihugu baturukamo.

U Rwanda mu byo rwamuritse harimo amoko atandukanye y’indyo gakondo

Kubera iki abasirikare bizihiza iby’umuco?

Col Justus Majyambere, ushinzwe amasomo mu Ishuri rikuru ry’Igisirikare cy’u Rwanda, uhuza kwizihiza umunsi w’umuco mu basirikare n’umuvuduko Isi iriho mu guhangana n’ibibazo by’umutekano aho abasirikare bo mu gihugu runaka bisanga mu kindi kandi bagomba gukorana n’abo bahasanze bumvikana.

Agira ati “Bwa buryo bwo kurwanya ibibazo by’umutekano wariho kera buragenda busa nk’aho buta agaciro; ingabo kera zabaga izo kurinda imipaka y’igihugu cyazo gusa, ariko muri iyi minsi ibibazo by’umutekano byinshi nta bwo bikigira umupaka, bityo rero ugasanga ingabo zitareba inkengero z’igihugu gusa kandi zidashobora gukora zonyine, tukaba twisanga turimo gukorana n’ingabo z’ibindi bihugu bityo bikaba bisaba kugira ngo tumenyane, tumenye imico itandukanye bityo bivaneho imbogamizi zatuma izo ngabo zidashobora gukorana hamwe.”

Col Majyambere agaragaza kandi ko kwizihiza uriya munsi biri mu murongo wo gukomeza kubaka ubumwe bw’Abanyafurika, ati “Abakuru b’ibihugu byacu bamaze igihe bavuga Afurika imwe ifite icyerekezo kimwe, ibyo rero iyo abayobozi bakuru bacu babivuga natwe tujya muri icyo cyerekezo; ntabwo twagira Afurika imwe tutaziranye kandi ibintu byinshi bituma abantu bamenyana harimo umuco utandukanye w’ibice bigize Afurika.”

Mu kumurika umuco, abasirikare bakuru biga muri RDF CSC bagiye bibanda ku mwihariko ugaragara mu bihugu bakomokamo; Abanyarwanda bibanze ku kwerekana ibiribwa bitandukanye byo hambere birimo umutsima n’ibinyobwa birimo Ikigage n’urwagwa.

Itorero Inganzo Ngari ni ryo ryasusurukije abitabiriye umunsi w’umuco mu Ishuri rikuru ry’Igisirikare cy’u Rwanda

Usibye kumurika ibiribwa n’ibinyobwa, abasirikare b’u Rwanda banamuritse ibikoresho gakondo byo mu rugo birimo ibicuma, ibiseke, icumu n’ingabo byakoreshwaga mu kurinda umutekano ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye.

 

‘Injera’, ibiryo bidashobora gutekwa n’igitsina gabo muri Ethiopia

Mu kugaragaza umuco wa Ethiopia, abasirikare b’icyo gihugu bamuritse ubwoko bw’ibiryo byitwa ‘Injera’ mu rurimi rwabo, ibyo ni ibiryo byenda gusa nk’ubugari, gusa byo bivanwa mu gihingwa cyitwa ‘Tef’ mu rurimi rwa Ethiopia.

Maj. Jebessa Legesse wo mu gisirikare cya Ethiopia, yabwiye iki kinyamakuru ko mu muco w’igihugu cye ‘kizira cyikaziririzwa’ kuba umugabo yateka ‘Injera’, akaba ngo ari ifunguro ritegurwa n’abagore gusa ubundi bakarigaburira abagize umuryango, asobanura kandi ko ari itegeko kurisha intoki ririya funguro.

‘Injera’, Ifunguro kizira ko ritegurwa n’igitsina gabo muri Ethiopia (Ifoto/Umurengezi R)

Abasirikare bari gukurikirana amasomo muri RDF CSC baganiriye n’itangazamakuru, bahuriza ku kuvuga ko kwerekana imico y’ibihugu baturukamo basanga bizabafasha kurushaho gusobanukirwa Umugabane wa Afurika bityo ngo bikazabashafa kunoza akazi biyemeje ko gusigasira ubusugire bw’ibihugu byabo.

Maj. Ahmad Khalil wo mu gisirikare cya Nigeria agira ati “Uyu munsi ni ingenzi cyane, uradufasha nk’abasirikare kubera ko aka kazi kacu kadusaba kumenya kubana neza n’abo usanze; kuba twabonye imico itandukanye ndahamya ko aho buri wese yajya mu kazi yaba yisanga bityo akabasha kuzuza inshingano ze.”

2 Ibitekerezo

  1. Mukinyarwanda babyita ibihombogoro, biba mubiti byaboze cyangwa mugihanga cy’intama, kandi ntabwoiya bigira. Naho ibinyabwoya ubiriye wapfa kuko bifite ubumara ( venin, venomous).

Tanga igitekerezo