Miss Rwanda 2017: Hasojwe amajonjora mu Ntara zose

0
Abakobwa batowe mu Ntara y' Uburengerazuba

Intara zose uko ari 4; U Burengerazuba, Amajyaruguru, Amajyepfo n’u Burasirazuba zabonye abakobwa bazazihagarira mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda wa 2017.

Abakobwa bose hamwe bamaze gutorwa ni 21 bahagarariye izi Ntara, hakaziyongeraho n’Umujyi wa Kigali.

Ni mu ngendo abategura amarushanwa ya Miss Rwanda ba Rwanda Inspiration Back Up bamazemo igihe bazenguruka igihugu.

1. Intara y’u Burasirazuba

Abazahagararira Uburasirazuba

Kuri iki Cyumweru, tariki 22 Mutarama 2017, Intara y’u Burasirazuba yabonye abakobwa 5 bazayihagararira mu marushanwa ya Miss Rwanda.

Abo ni Iribagiza Patience w’imyaka 19 ureshya na 1,73m agapima ibilo 51 , Umutoni Pamella w’imyaka 20 ufite uburebure bwa 1,74m agapima ibilo 62, Delice Kirezi w’imyaka
19 akareshya na metero 1,70m agapima ibilo 61, Umuhoza Isimbi Fanique w’imyaka 18 ureshya na metelo 1,70m agapima ibilo 51 na Mutesi Nadia w’imyaka 18 ureshya na
metelo 1,72m agapima ibilo 60.

Aba bakobwa batowe mu bakobwa 10 bari bemerewe guhatana kuko ari bo bari bujuje ibisabwa, mu bakobwa 14 bari bariyandikishije.

Amajonjora muri iyi Ntara yabereye kuri Silent Hill Hotel, mu Karere ka Kayonza.

2. Intara y’Amajyepfo

Amajyepfo

Abakobwa 4 bari bitabiri amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda wa 2017 mu Ntara y’Amajyepfo bose uko bari baje kurushanwa bemerewe gukomeza, kuwa Gatandatu,
tariki 21 Mutarama 2017.

Aba bakobwa ni Helene Urayeneza w’imyaka 23, Aisha Umutesi w’imyaka 21, Belinda Umutoniwase w’imyaka 21 na Queen Kalimpinya w’imyaka 18.

Gusa muri iyi Ntara ho hari hariyandikishije abakobwa 11, ariko ku munsi nyir’izina haza abakobwa 4 bonyine nuko nyuma y’igeragezwa bakoreshejwe n’akana nkemurampaka
bemererwa gukomeza bose.

Amajonjora muri iyi Ntara yabereye kuri Credo Hotel, mu Karere ka Huye.

3. Intara y’Amajyaruguru

Amajyaruguru

Abakobwa 6 batoranyijwe kuzahagararira Intara y’Amajyaruguru, mu majonjorora yabereye muri iyi Ntara ku Cyumweru tariki 15 Mutarama 2017.

Abo bakobwa ni Mukunde Lorette,Mutangana Diane, Umutesi Winnie, Umwali Aurore, Umutoni Josiane na Uwimbabazi Adeline.

Aba bakobwa batoranyijwe mu bakobwa 8 bari bemerewe guhatana nk’abujuje ibisabwa byose batoranyijwe mu bakobwa 24 bari bariyandikishije kuri interineti.

By’akarusho, Sharifa Umuhoza, uheruka gutorwa mu bakobwa bane ba mbere mu marushanwa ya Miss Rwanda aheruka, nawe yari yaje gushyigikira abakobwa bo mu
Majyaruguru nk’Intara yatowe avamo.

Amajonjora muri iyi Ntara yabereye kuri La Palme Hotel mu Karere ka Musanze.

4. Intara y’u Burengerazuba

Abakobwa batowe mu Ntara y’ Uburengerazuba

Iyi Ntara yatangirijwemo aya marushanwa, akaba ari nayo yavuyemo Miss Mutesi Jolly, yatowemo abakobwa 6 bazayihagararira muri aya marushanwa, mu majonjora yabaye
kuwa Gatandatu tariki 14 Mutarama 2017.

Abo bakobwa ni Cardline Umutoni ureshya na metero imwe (1) na sentimetero 72 (1,72M) agapima ibiro 65; Uwineza Sandrine ureshya na metero imwe sentimetero 72 (1,72M)
agapima ibiro 51; Iradukunda Elsa ureshya na metero imwe (1) na sentimetero 76 (1,76M) akaba apima ibilo 50; Shimwa Guelda ureshya na metero imwe (1) na sentimetero 76
(1,76M) agapima ibiro 57; Honorine Uwase Hirwa ureshya na metero imwe (1) na sentimetero 70 (1,70M) agapima ibilo 64; Umutoniwase Linda we areshya na metero imwe (1) na
sentimetero 73 (1,73M) agapima ibiro 55.

Aba bakobwa batambutse bose, kuko ari bo bari batoranyijwe nk’abiyamamazaga bujuje ibisabwa, mu bakobwa 21 bari bariyandikishije.

Aya majonjora muri iyi Ntara yabereye kuri Belvedere Hotel, mu Karere ka Rubavu.

Biteganijwe ko kuwa kuwa Gatandatu, tariki 28 Mutarama 2017, kuri Hill Top Hotel, mu Karere ka Gasabo hazakomereza amajonjora noneho ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.

Nyuma y’aya majonjora hazongera gukorwa andi azatorwamo abakobwa 15 bazajya mu mwiherero (Boot Camp) uzaba kuwa 12-24 Gashyantare 2017 muri Golden Tulip La
Palisse i Nyamata.

Nyampinga mushya azamenyekana tariki 25 Gashyantare 2017, kuri Expo Ground i Gikondo.

Tanga igitekerezo