Miss Rwanda 2017: Ahavuye Mutesi Jolly hatangiriye amajonjora

0
Abakobwa 6 batorewe guhagararira Intara y'u Burengerazuba (Ifoto Interineti)

Abakobwa batandatu ari bo: Cardine Umutoni, Uwineza Sandrine, Iradukunda Elsa, Shimwa Guelda, Honorine Uwase Hirwa na Umutoniwase Linda batowe nk’abakobwa bazahagararira Intara y’u Burengerazuba mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda ya 2017.

Batowe mu mpera z’icyumweru, mu majonjora yabereye muri iyi Ntara, mu Karere ka Rubavu.

Iyi Ntara yatangiriyemo amajonjora niyo yavuyemo Mutesi Jolly wari umaze umwaka yambaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2016.

Aba bakobwa batambutse bose, kuko ari bo bari batoranyijwe nk’abiyamamazaga bujuje ibisabwa, mu bakobwa 21 bari biyandikishije.

Ku bijyanye n’aba bakobwa batowe hatangajwe indeshyo yabo n’ibiro bapima.

Cardline Umutoni wari wambaye nomero areshya na metero imwe (1) na sentimetero 72 (1,72M) akaba apima ibiro 65. Uwineza Sandrine wari wambaye nomero nomero ebyiri (2) nawe areshya na metero imwe sentimetero 72 (1,72M) agapima ibiro 51.

Iradukunda Elsa we areshya na metero imwe (1) na sentimetero 76 (1,76M) akaba apima ibilo 50. Shimwa Guelda we areshya na metero imwe (1) na sentimetero 76 (1,76M) akaba apima ibiro 57.

Honorine Uwase Hirwa we areshya na metero imwe (1) na sentimetero 70 (1,70M) akaba apima ibiro 64. Umutoniwase Linda we areshya na metero imwe (1) na sentimetero 73 (1,73M) akaba apima ibiro 55.

Kimwe mu bintu bishya byagaragaye ni abari bagize akanama nkemurampaka; aho hashyizwemo umugore uri mu bavuga rikijyana bo muri iyi Ntara bazajya bakurikirana imishinga yatanzwe n’abiyamamaza kugira ngo nibatorwa bazabakurikirane, banabafashe kuyishyira mu bikorwa.

Kuri iyi Ntara y’u Burengerazuba, uwo mugore yari Nyiramongi Odette, usanzwe utuye mu Mujyi wa Gisenyi ahitwa Rubona akaba yaranahashinze hoteli yitwa ‘Hotel Paradis Malahide Gisenyi’ ikora ku Kivu.

Abandi bari bagize akanama nkemurampaka barimo Mike Karangwa na Rwabigwi Gilbert.

Mu zindi ntara, nyuma y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru, mu Majyepfo amajonjora azaba kuwa Gatandatu, tariki 21 Mutarama 2017, kuri Credo Hotel, mu Karere ka Huye.

Mu Burasirazuba, amajonjora azaba ku Cyumweru, tariki 22 Mutarama 2017, kuri Silent Hill Hotel, mu Karere ka Kayonza.

Mu Mujyi wa Kigali, amajonjora ho azaba kuwa Gatandatu, tariki 28 Mutarama 2017, kuri Hill Top Hotel, mu Karere ka Gasabo.

Hose igikorwa kizajya gitangira ku isaha ya saa munani z’amanywa.

Nyuma y’aya majonjora andi matariki y’ingenzi ni tariki 4 Gashyantare, aho i Remera (Petit Stade) hazaba amajonjora, naho umwiherero (Boot Camp) ukazaba kuva tariki 12-24 Gashyantare 2017 ikazabera kuri Golden Tulip La Palisse i Nyamata.

Itariki ya nyuma y’amarushanwa ni tariki 25 Gashyantare 2017, kuri Expo Ground i Gikondo.

Aya marushanwa ya Miss Rwanda y’uyu mwaka afite umwihariko w’uko uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda azajya abasha kwitabira amarushanwa mpuzamahanga ya Nyampinga w’Isi (Miss World).

Kwitabira aya marushanwa ya Nyampinga w’Isi byatangijwe ubwo Nyampinga ucyuye igihe, Mutesi Jolly, yahagarariye u Rwanda, uyu mwaka i Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Kuboza 2016.

Uretse ibi, Miss Rwanda y’uyu mwaka yahinduye ikirango, kimwe mu byari byarakomeje kuvugwaho cyane.

Nyampinga mushya azamenyekana tariki 25 Gashyantare 2017.

Tanga igitekerezo