MIGEPROF yanenze abagore bihanganira gukubitwa n’abagabo

    2
    454
    Minisitiri Nyirasafari Esperance ajyira inama abagore kutihanganira gukubitwa mu ngo. (Kelly Rwamapera)

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) Nyirasafari Esperance avuga ko ihohoterwa ryo mu ngo atari ibintu byihanganirwa.

    Yabivuze ubwo umuryango w’umugabo n’umugore bari bamaze gutanga ubuhamya bw’uko umugore yihanganiye ihohoterwa yakorerwaga n’umugabo we ariko akaba yaraje guhinduka akanabisabira imbabazi bitewe n’inyigisho yavanye mu Ihuriro ry’Ingo rya Kiliziya muri Diyosezi ya Byumba.

    Mu muhango wa Diyoseze ya Byumba wo kwizihiza imyaka 10 kuva Ihuriro ry’Ingo ritangiye muri iyi diyoseze n’ibyiza ryagezeho, ku kigo cya EFA Nyagahanga cyo mu Karere ka Gatsibo, Minisitiri Nyirasafari yavuze ko nta mpamvu n’imwe yatuma umugore w’u Rwanda yihanganira gukubitwa ngo ni uko yizeye ko umugabo we yazahinduka ibintu bikagenda neza.

    Yagize ati “Numvise ko hari abantu batanga ubuhamya bw’uko umugore yihanganiye ihohoterwa yakorerwaga n’umugabo we mu rugo kugeza aho umugabo ahinduye imyitwarire. Ndagira ngo mbabwire ko gukubitwa atari ibintu byo kwihanganira na hato uko bimeze kose.”

    Minisitiri yavuze ko leta ikora ibishoboka byose ngo ihe umugore ubushobozi bw’uko yashobora kubaho no mu gihe umugabo adahari kugira ngo ibyo bitange kubahana mu ngo nta wirata ko abeshejeho undi.

    Yagize ati “Turifuza ko umugore yagira ubushobozi bwo gukora byose umugabo akora kugira ngo igihe umugabo adahari umugore akomeze abeho na none umugabo yaba ahari, babeho bombi.”

    Umuyobozi wa Diyosezi ya Byumba, Bishop Nzakamwita Servelien yasabye ubufatanye bwa MIGEPROF na Diyoseze ya Byumba cyane muri iyi gahunda yo gukemura ibibazo bigaragara mu ngo.

    Muri uyu muhango, urugo rwa Ndagijima Sylver rwatanze ubuhamya ko inyigisho zo mu Ihuriro ry’Ingo ryabagiriye umumaro ku buryo yaba umugore cyangwa umugabo bafite byinshi bahinduye mu buzima nyuma y’uko rubanda babahaye urw’amenyo baregana cyane umugore ko umugabo we amukubita.

    Umugore Uwimanimpaye Donatille yagize ati “Yanzanye iwe ankunze ariko nyuma tubyaye umwana, tugize n’ubukene mu rugo, umugabo wanjye yarahindutse cyane. Atangira kunkubita.”

    Yongeyeho ati “Naramureze mu nzego z’ibanze ariko nkasanga ari ukwiha rubanda mu manza z’urudaca. Ni bwo twagiye mu muryango w’Ihuriro ry’Ingo maze twigishwa byinshi tutari tuzi ku buryo buri muntu yagize icyo yishinja. Umugabo wanjye ntabwo yongeye kunkubita ubu twese turakeye kandi dufite iterambere mu rugo.”

    Aha ngaha, Uwimanimpaye we asanga “kwihangana no gushaka ubumenyi” ari byo byamugejeje ku ntsinzi.

    Umuryango watanze ubuhamya ko umugabo yarakubitaga umugore we aza guhindura n’Ihuriro ry’Ingo. (Kelly Rwamapera)

    Guhera i Burera, Rulindo, Gicumbi, Gatsibo kugera Nyagatare imiryango irenga ibihumbi birindwi irata uyu muryango w’Ihuriro ry’Ingo watangiye mwaka wa 2006, kubera inyigisho zimaze kuyihindurira imibereho.

    Ubu, bamaze korozanya inka 278 n’andi matungo magufi harimo ihene n’ingurube.

    2 Ibitekerezo

    1. Oya, buriya yabicuritse, yarikubwira abagabo ko umugabo ukubita umugore adakwiye kwihanganirwa, kandi ko umugabo nyamugabo atatinyuka gukubita umugore , kabone niyo umugore yaba yamukoshereje bigaragara. Ahubwo agomba kwihangana nyine bya KIGABO kuko umugabo aho aterewe ariho arindira, maze akiyambaza inzego zibifitiye ububasha maze zikamufasha mu gukemura ikibazo. Maze yarangiza akabwira abagore nabo ko batagomba guhangana n’abagabo, ko bagomba kwiyumanganya, bakirinda icyatuma umugabo arakara bigera aho kurwana, ahubwo bagaca bugufi bagashaka icyakemura ikibazo MU NZIRA IZO ARIZO ZOSE; UKO YABWIYE ABAGORE RERO NI NKO KUBAKANGURIRA GUHANGANA N’ABAGABO, kandi dore abihanganye byarakemutse. None se ntimwabonye inkuru y’umucuruzi ukomeye banze kuvuga izina wamennye umutwe umugore we? Ubwo nyine yari ashatse kwihagararaho. Iyo mu rugo habuze ucisha make, umuriro uraka byanze bikunze. Hakurikiraho inguma, kwicana , cg gutandukana. Ariko aho kugirango umwe apfe, ubwo batandukana kuko nyine kubana nk’umugabo n’umugore biba byanze. Ubwo ikizamini cy’urukundo baba bagitsinzwe. ARIKO NARANGIZA NTANGA IGITEKEREZO, kuri MIGEPROF: Ko ibintu by’imibanire y’abashakanye birimo kumera nabi , ntakuntu hajyaho abajyanama b’umuryango muri buri Mudugudu, nkuko hariho abajyanama b’ubuzima? Icyo gihe inama y’umuryango ku mudugudu yaba igizwe n’abantu b’inyangamugayo, bazwi , bubashywe, b’inararibonye, bubatse birimvikana maze bakajya biyambazwa mu kugira inama imiryango mu bibazo by’imibanire y’abashakanye. Maze uru rwego rwagarukira ku murenge. Igihe byanze, bakabona kujya mu nzego bwite za LETA; kuko aba baba ari abakorera bushake; kandi batandukanye n’inzego zisanzwe z’ibanze. Numva imiryango ibura ubujyanama, aribwo amakambirane avuka kandi wenda iyo begera ababahanura byari gukemuka. AMADINI nayo ashyireho zaguhunda zo kwigisha abashakanye, kandi bishobora no kubera mu muryango remezo ku bari muri KILIZIYA GATOLIKA. Imiryango itandukanye ishamikiye ku madini ishyire imbaraga mu gutegura IMYIHERERO Y’ABASHAKANYE. Communauté de l’Emmmanuel yajyaga ibikora, kandi abantu bagataha bafashijwe cyane. NUKURI HASHAKWE ICYAKORWA. IYO IKIBAZO KIBONETSE HASHAKISHWA UMUTI. ABANYABURAYI BASHYIZEHO ABASOSIYARI bashinzwe umuryango kuko bari bamaze kubona ko mu ngo HAVUTSE IKIBAZO Cyo kutita kuburenganzira bw’umwana. NONEHO TWE NI UMURYANGO. IBAZE.

    2. Abagabo bakubita abagore ni ikibazo! Ahubwo se, ntabwo minisitiri yashimiye abo bagore nibura ko bagize ubutwari bakihangana? Jye mbona yakabaye abashimira mbere yo kubanenga kuko nabyo byabagejeje ku kubana neza kandi twese ari byo duharanira.

    Tanga igitekerezo