Menya Blameless, umuhanzi nyarwanda The Ben yatangariye

0
Umuhanzi Blameless The Ben avuga ko afite ubuhanga buhanitse mu gucuranga (Ifoto/Interineti)

Umuhanzi Blamless, w’imyaka 23, ni umwe mu bahanzi The Ben yatangariye ku bw’impano yo gucuranga no kuririmba. Aba muri Canada, aho yagiye gukomereza amashuri ye.

Innocent Nzayisenga ‘Blamless’ yatangiye umuziki mu 2011 ari kumwe na bagenzi be biganye, mu itsinda bise ‘The Braves’, aho we yakundaga gucuranga cyane. Nyuma ariko yaje gutangira kuririmba mu 2016 nyuma yo kwibonamo iyo mpano. Ni impano akomora mu muryango we.

The Ben bahuriye mu birori bya ‘Rwanda Women Convention’ biheruka kubera muri Canada, muri Nzeri 2016, aramucurangira.

Soma ikiganiro kirambuye yagiranye n’Ikinyamakuru Izubarirashe.rw:

Watangira utwibwira?

Amazina yanjye bwite nitwa Innocent Nzayisenga, iry’ubuhanzi nkoresha ni ‘Iam Blameless’. Kuri ubu ndi gukurikirana amasomo muri McGill University iherereye mu Mujyi wa Montreal muri Canada. Navutse kuwa Kabiri, tariki 21 Ukuboza 1993, ukwezi gushize ni bwo nujuje imyaka 23. Navukuye ndetse nkurira aho bita Ruyenzi, Runda mu Majyepfo.

Haba hari aho ukomora impano mu muryango?

Hari marume wanjye waririmbaga indirimbo za kera za Karahanyuze. Gusa ariko njyewe nakuze umuziki ntawushamadukiye cyane.

Uwo marume wawe se w’umuhanzi arazwi?

Sinzi ko abantu benshi bamuzi gusa yitwaga “Elanga” (Munyaburanga JP), yaririmbye indirimbo zirimo izitwa Urukumbuzi za Karahanyuze, ndaguha aho ziri kuri Youtube abantu bashobora kuzireba. Yanaririmbye indi yitwa Ngwino unsange.

Ni gute wize gucuranga wifashishije Youtube gusa?

Nagiye nkunda kujya kuri Youtube cyane, noneho ngafata inyigisho zibaho zo gucuranga (tutorials) nkareberaho ubundi nkagenda kubishyira mu bikorwa ku bicurangisho nyuma. Nabikoze kuva kera kugeza n’ubu kandi nibyo byamfashije kumenya ibicurangisho bya muzika.

Kanda HANO urebe indirimbo Urukumbuzi ya Munyaburanga JP:

Kanda HANO urebe indirimbo Ngwino Unsange ya Munyaburanga JP:

Noneho waje kuwujyamo gute, ko utawukundaga cyane?

Natangiye kwiga gucuranga ibyuma by’umuziki nkoresheje YouTube. Naje gutangira gukunda umuziki ahagana mu 2011, nyuma yo guhura n’inshuti zagiye ziwunkundisha. Indirimbo yanjye ya mbere yasohotse mu 2016. Iyo ndirimbo nahereyeho yitwa Invicible, yakurikiwe n’iyitwa ‘My Angel Is Gone’ yo nayihimbye mu rwego rwo kwibuka Anne Heyman washinze Agahozo-Shalom Youth Village, watabarutse muri Gashyantare 2014. Nyuma naje guhimba izindi ndirimbo zirimo ‘Umubavu’, ‘End Of The World (Tonight)’ n’izindi.

Ukora umuziki w’ubuhe bwoko?

Kuri ubu ahanini nkora umuziki uri mubwoko bwa Soul ivanze na Blues na Soft Rock. (Soul/Blues/Soft Rock fusion).

Abahanzi ufatiraho icyitegererezo ni abahe?

Nkunda kumva abahanzi benshi cyane cyane aba kera. Abo hanze nkunda bo navugamo B.B King, Otis Redding na Babyface (we ni uwo mu bavuba) hamwe na Usher.

Mu Rwanda naho nkunda Rodrigue Karemera, Sebanani André, Muyango na Kamaliza cyane na orchestra nkunda cyane yitwaga Les Fellows.

Abahanzi b’iki gihe bo nkunda hafi ya bose ku buryo ntabona uwo mperaho cyangwa se ngo undi musige gusa umuntu wese w’umuhanga ndamwumva pe.

Ariko kuri ubu ab’icyitegererezo kuri njye ni babiri; Otis Redding na Karemera Rodrigue. Ndabumva cyane bishoboka pe. Numva ari abahanga cyane.

Ubona ute umuziki nyarwanda?

Kuri njye iyo nitegereje aho umuziki nyarwanda wavuye ndetse n’aho bigeze mbona harabayeho intambwe ishimishije nubwo tutavuga ko twageze iyo tujya ahubwo bitanga icyizere cy’uko n’ahandi wazahagera. Wenda haracyabura abashoramari benshi bawushoramo ku rwego rugaragara gusa n’ibigezweho ni ibyo gushimira ku bagenda bagerageza gushyiramo intege. Ku rundi ruhande hari aho wenda nagaya umuhate udahagije ku bahanzi natwe turacyabura icyo nakwita isura y’akazi mu bikorwa byacu.

Hari icyo ubona cyakosorwa?

Hari ubwo ubona abantu basa n’abawukora badashyizeho umwete nk’abiruhukira ukuntu, gusa umwanya munini sinawumara mu kugaya kuko njyewe mpamya ko habayeho intambwe ishimishije nk’uko nabivugaga. Ikindi wenda navuga kibura ni ikintu cy’ubufatanye bugaragara hagati y’abanyamuziki n’itangazamakuru mu buryo bwagutse.

Iryo zina ‘Iam Blamless’ riva he?

Izina ryanjye ‘Blameless’ bisobanuye kimwe n’izina ryanjye bwite Innocent. Bishatse kuvuga umuntu w’Inyangamugayo cyangwa se wenda mu Kinyarwanda cyimbitse twabivuga nk’Umuziracyasha. Aho ryaturutse, njya gutangira gukunda umuziki nari ndimo ndibaza izina ryo gukoresha nk’umuhanzi gusa nifuzaga kugumana izina ryanjye bwite gusa inshuti zanjye ziza kumbwira ko mfashe irya Blameless byaba byiza kurushaho, bigasa nk’ibitandukanaho n’iryo nsanzwe nitwa mu buzima busanzwe.

Ufite gahunda ki mu muziki

Uyu mwaka nshaka gushyira hanze ibihangano byinshi bishoboka ku buryo byibuze ku mpera zawo nzaba maze kugira aho ngera nubwo bigoye bwose kubera kuba kure ndetse nta n’umuntu mfite ngo abe abikurikirana.

Tanga igitekerezo