Menya amafaranga Seburikoko yinjiza ku kwezi kubera impano ze

0
Amafoto ya Seburikoko mu bihe bitandukanye (Ifoto/Internet)

Niyitegeka Gratien wamamaye ku mazina ya Seburikoko, Sekaganda, Ngiga n’andi menshi yahishuye amafaranga yinjiza ku kwezi kubera impano ze.

Seburikoko avuga ko impano ze zituma yinjiza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 350 ku kwezi , ati “Nkurikije uko byari bimeze hagati y’ukwezi kwa cumi n’abiri no muri Mutarama 2017 mbaze neza nsanga ninjiza ibihumbi 350 by’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi kumwe.”

Ayo mafaranga yose akaba ava mu gukina amakinamuco, amafilimi, kuvugira inka, muri muzika n’ibindi.

Avuga ko ayo mafaranga akorera amufasha mu buzima bwa buri munsi nko kwishyura icumbi ,kwitunga, urugendo, kwizigamira,kwishyura imisoro, gukora ibihangano bishya, kubaka , gufasha umuryango avukamo n’ibindi.

Nubwo yasanze yinjiza ayo mafaranga , yemeza ko ashobora no kurenga ariyo mpamvu mu minsi iri mbere ateganya gukora ibaruramari ryanditse akazakora ijanisha rifite aho rishingiye.

Zimwe muri gahunda afite muri 2017

Afite gahunda yo gukomeza gukina muri Seburikoko, gukina amakinamuco hamwe n’Indamutsa ndetse agashyiramo ingufu ku buryo atandukana n’abandi.

Arateganya gukora ibitaramo byo gusetsa (standup comedy) yari yatangiye gukora mu mpera z’umwaka wa 2016.

Yiteguye kandi kuzajya akora ikinamuco y’umuntu umwe (one man theatre), inkuru zikinnye (storytelling) ati “hari ibyo nahoraga mbabwira ngiye kubikura mu magambo mbyerekane mu bikorwa Abanyarwanda batazagira ngo mba niyemera ngo nkina ikinamico ndi umwe amasaha abiri agashira mbeshya. Ndabitangira muri Werurwe 2017.”

Sibyo azakora gusa kuko azakora muzika ndetse no kwigisha ababa gukina amakinamico na filimi.

Yasabye abafite impano nk’ize gushyiramo agatege bongeremo umwihariko, bahange udushya ndetse banitoze cyane bibe umwuga.

Tanga igitekerezo