Imyigaragambyo yo kwamagana Donald Trump irarimbanyije mbere y’irahira rye

0
Imyigaragambyo yo kwamagana irahira rya Trump

Imyigaragamyo yo kwamagana Perezida watowe wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump irarimbanyije mu gihe habura amasaha make cyane ngo habe umuhango wo kurahira ubera ku Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu.

BBC iratangaza ko hari abantu benshi bari kwigaragambya bitewe n’uko batishimiye ibitekerezo bya Donald Trump igihe yiyamamarizaga kuyobora iki gihugu.

Mu masaha ya saa kumi n’iminota 40, Trump yari yinjiye muri White House aho yakiriwe na Perezida ucyuye igihe Barck Hussein Obama n’umugorte we Michelle Obama, ngo basangire ifunguro rya mu gitondo, nyuma berekeze aho umuhango wo kurahira uza kubera.

Ni nyuma y’aho Trump na madamu we Melania Trump bari bavuye mun masengesho yabereye mu rusengero rwitwa St John’s Episcopal Church.

Perezida Barack Obama yakiriye Donald Trump muri White House

Biteganyijwe ko umuhango w’irahira rya Donald Trump uba mu masaha ya saa tanu n’igice zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo biraba ari saa kumi n’ebyiri n’igice ku masaha yo mu Rwanda. Kurahira nyir’izizina biza kuba saa moya zuzuye ku isaha y’i Kigali.

Tariki ya 9 Ugushyingo 2016 ni bwo Donald Trump yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu, aho yari ahatanye na Hillary Clinton.

Trump agiye kuba Perezida wa 45 ugiye kuyobora icyo gihugu, yatorewe manda y’imyaka 4, aho asimbuye Barack Obama wari umaze imyaka 8 kuri uwo mwanya.

Tanga igitekerezo