Ikiganiro n’Umunyarwanda uherutse guhiga abandi muri Kaminuza ya Manchester

1
Mutoni Jean d'Amour n'umuryango we

Mu Kuboza 2016, Mutoni Jean d’Amour, Umunyarwanda wigaga muri Kaminuza ya Manchester mu Bwongereza, yabaye umunyeshuri wahize abandi muri iyo kaminuza mu mwaka w’amashuri wa 2015-2016.

Ikinyamakuru Izubarirashe.rw twagiranye ikiganiro na we atubwira byinshi ku gihembo yahawe, ndetse n’icyo abona bigiye kumumarira mu buzima busanzwe.

Mutoni Jean d’Amour asanzawe yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda muri Koleji yigisha ibijyanye n’ubuzima, akaba aherutse gusoza amasomo ye y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ishami rya Medical Microbiology muri Kaminuza ikomeye mu Bwongereza ndetse no mu Burayi muri rusange.

Mu muhango wo gusoza amasomo wabereye i Manchester, Mutoni Jean d’Amour yahawe umudari w’umunyeshuri wahize abandi bose basaga ibihumbi 10.

Umudari Mutoni Jean d’Amour yahawe

Mutoni avuga ko icyo gihembo ubusanzwe gihabwa umunyeshuri wagize amanota menshi mu isomo ry’imibare ndetse hakanarebwa n’ubushakashatsi aba yakoze cyane cyane bufitiye inyungu rubanda.

Yagize ati “Kiriya gihembo gihabwa umunyeshuri uba wagize amanota ya mbere mu mibare bakabihuza n’ibikorwa umunyeshuri aba yagaragaje biteza imbere rubanda. Ubundi bagendera ku bintu bitatu. Bagendera ku bumenyi, ubushakashatsi hamwe no kwita kuri rubanda. Iyo wagize amanota ya mbere (distinction) kuzamura kandi ubushakashatsi wakoze bukaba buba bufite aho buhuriye no gukemura ikibazo runaka cyangwa hari ikibazo wakemuye muri sosiyete, ubundi ukaba muri rusange nk’umuntu witaye ku bandi.”

Yunzemo ati “Jyewe nagize distinction, nakoze ubushakashatsi ku bijyanye nuko babika udukoko twitwa bacteria. Ni nko kubika za bacteria kugira ngo zikoreshwe muri laboratwari ariko zitavuye ku barwayi. Nko muri Kaminuza y’u Rwanda usanga iyo tugiye kwigisha abanyeshuri dufata zimwe muri bacteria z’abarwayi, aho haba hari ibyago ko abo banyeshuri bakwandura indwara ariko iyo ukoresheje udukoko twabitswe ahantu hakonje kandi twarapimwe nta ngaruka bishobora guteza.”

Uyu mwarimu avuga ko utwo dukoko twifashishwa igihe bigisha abanyeshuri, aho yumva ko nibiramuka bikoreshejwe mu Rwanda, utwo dukoko tukazajya tubikwa byahindura byinshi.

Anavuga ko ubuyobozi bwa Kaminuza ya Manchester bwanarebye amateka y’umuryango Acts of Gratitude, Mutoni yashinze, ufite intego yo gushishikariza umuntu uwo ari we wese wafashijwe mu buzima bwe n’abandi bantu kwitura ineza, bigatuma babona ko yita cyane ku nyungu za rubanda.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Mutoni ukomoka mu Murenge wa Kinazi, Akarere ka Ruhango, yabuze ababyeyi inshuti n’abavandimwe, asigara ari imfubyi.

Nyuma ya Jenoside, Mutoni yabayeho mu buzima butamworoheye gusa nk’uko abyivugira, afashijwe n’abagiraneza batandukanye yabashije kwigobotora ibibazo yabayemo.

Amaze kubona ko gufashwa ari ikintu gikomeye, mu gihe yigaga mu ryahoza ari ishuri ry’ubuvuzi (KHI) yagize igitekerezo cyo gushinga umuryango witwa Acts of Gratitude ugamije gushishikariza buri wese ko ashobora kwitura ineza yagiriwe atayituye gusa abayimugiriye ahubwo akanabikorera n’abandi bakeneye ubufasha.

Muri Nyakanga 2015, Perezida Kagame yateye uyu muryango inkunga yo kuwukodeshereza ikigo cy’amahugurwa.

Uyu muryango ukaba ufite abanyamuryango barenga 300, aho ukora ibikorwa by’ishimwe birimo kurihira abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye batagira kivurira.

Kwakira kiriya gihembo kuri wowe bivuze iki?

Guhabwa igihembo cy’umunyeshuri uhiga abandi muri kaminuza ya Manchester navuga ko ari yo kaminuza nini mu Burayi mu bijyanye n’umubare w’abanyeshuri, ni ishema by’umwihariko uba wumva ko biguhaye icyizere cyo kuba iyo wakuriye mu Rwanda warerewe mu Rwanda uba utagomba kwisuzugura , ugomba kumva ko uri ku rwego nk’urw’abandi bose.

Gutera intambwe nk’iyo ngiyo ni ugushimira Imana ariko by’umwihariko ni no gushimira abantu, hari ubwo twibwira ko ababyeyi ari bo bafasha umuntu gusa ariko nkunda kubivuga ko hari abandi bantu baba baragushyigikiye uba ubonye umwanya wo kubabwira ko batakoze ubusa. Muri bo mu Rwanda navuga nka FARG kuri jyewe nyifata nk’umubyeyi kuri twese abo yafashije ukongeraho n’abantu ku giti cyabo ndeste n’indi miryango.

Ni iyihe nama wagira umwana wagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza ubu ukihebye bitewe n’ingaruka zayo?

Ikintu nabwira umuntu nk’uwo wihebye wagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi, ni uko buri gihe haba hari ibyiringiro kandi ikiruta ibindi byose ni ukumenya ko bafite irindi banga ridafitwe n’abataragezweho n’ibyo. Bafite ibanga ryo kumenya ko ubuzima bwagusunitse mu cyobo, ugomba gusunikana na bwo kugira ngo uzamuke, ufite rero inshingano ikomeye inshuro ebyiri z’inshingano ugereranyije n’abandi bantu bose. Bityo bikagutera imbaraga zo gukora cyane.

Muri Kamena 2015, Mutoni yanahawe igihembo n’Umwamikazi w’Ubwongereza gihabwa abayobozi bakiri batoya bafite hagati y’imyaka 18 na 29 bagize icyo bahindura muri sosiyete batuyemo.

Igitekerezo kimwe

  1. Uyu muntu Imana imuhe umugisha kubwo kuzirikana ineza yagiriwe akanabishishikariza abandi! none uyu muryango yashinze bisaba iki kuwujyamo?

Tanga igitekerezo