Ikibazo cy’abazunguzayi b’Abamasai kizakemurwa muri dipolomasi – Umujyi wa Kigali

Umujyi wa Kigali uti "Tazabwira ambasade yabo badufashe kuko ni ikibazo cya dipolomasi ntabwo wapfa kumufata ngo umukoreho nk’uko twiyemeje kubikorera Abanyarwanda."

0
Abamasai bakora ubuzunguzayi mu Mujyi wa Kigali nta nkomyi. Abanyarwanda barafatwa bagahanwa, ariko Abamasai bo ntawe ubakoraho.

Umujyi wa Kigali uravuga ko ikibazo cy’abazunguzayi b’abanyamahanga gikeneye umuti uciye mu nzira za dipolomasi, bitandukanye n’abazunguzayi b’Abanyarwanda.

Umujyi wa Kigali wagiye uvuga ko abazunguzayi b’Abamasai na bo barwanywa, ariko ugasanga mu gihe abanyarwanda bafatwa bagafungwa, abamasai bo bakomeza kuzunguza nta nkomyi.

Umuzunguzayi witwa Uwimana Josepha twasanze ku isoko rya Kimironko yadutangarije ko hari ubwo ushobora kuba uhagararanye n’Umumasai w’umuzunguzayi bakaza bakakwambura ibyo urimo gucuruza nyamara we ntibagire icyo bamukoraho.

Ati “Bariya bantu nta na rimwe ndabona hari umuntu ubabuza gucuruza, baratwambura bakadukubita ariko bo babanyuraho bakitambukira nta kibazo, niba ari uko ari abanyamahanga byaratuyobeye ariko kandi nta n’ubwo byumvikana ukuntu umunyamahanga arusha umunyagihugu kwisanzura mu gihugu cye.”

Kuri iyi nshuro, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza Muhongerwa Patricie, yeruye ko guhashya abamasai bazunguza bisaba kwitwararika cyane.

Yavuze ko baramutse bahanwe nk’uko Abanyarwanda bahanwa byateza ikibazo mu mibanire hagati y’u Rwanda n’ibihugu bakomokamo.

Ati “Ndakeka ko nta rwego rwatanze uburenganzira bwo kugenda bacuruza kuriya, ariko kuko ari Abanyamahanga turabyitondera, tuzababwira ambasade yabo badufashe kuko ni ikibazo cya dipolomasi ntabwo wapfa kumufata ngo umukoreho nk’uko twiyemeje kubikorera Abanyarwanda, haba habaye gutoneka ikindi gihugu. Tuzareba koko niba ari abamasayi cyangwa atari Abanyarwanda bambaye turiya twenda, hari n’igihe natwe twabyambara tugasa nabo, tuzabyitondera.”

Akomeza avuga ko muri iki cyumweru bagiye gushaka uko bakegera ambasade z’ibi bihugu (Abamasai benshi bakomoka muri Kenya na Tanzania) bakareba uko iki kibazo cyakemuka.

Ese koko Abazunguzayi b’Abamasai ni abarozi nk’uko bivugwa akaba ari yo mpamvu badafatwa?

Umujyi wa Kigali kandi uvuga ko wongereye ingufu mu guhana noneho abagurira abazunguzayi kuko ari bo batiza umurindi kuko badafite ababagurira batacururiza muri aka kajagari.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza Muhongerwa Patricie yongeyeho ko hakomeza gushakwa ingamba zo guhashya burundu ubucuruzi bwo mu kajagari kuko baba abacuruza muri ubu buryo ndetse n’ababagurira ushobora gusanga hari aho bahurira n’izindi ngeso mbi zigaragara mu mujyi.

Yagize ati “Hagiye hagaragara ko cyane cyane ubucuruzi bukorewe mu kajagari ari bwo butuma n’izindi ngeso mbi nyinshi zigwira, zirimo ubujura umuntu akagenda afite akantu mu ntoki agaragara ko ari umucuruzi ariko agakora n’utundi utamukekera, umuntu akagenda yitwa ko ari umuguzi ariko akagira n’ibindi ahungabanya.”

Umwaka ushize umujenerali uyobora ingabo mu Mujyi wa Kigali yashimangiye ko kurwanya abazunguzayi bigomba gukomeza kuko hari abagizi ba nabi bashobora kubihishamo bakoreka imbaga.

Brig Gen Rutaha Denis yavuze ko mu bazunguzayi hashobora kwihishamo abakorera ubukangurambaga imitwe ihungabanya umutekano, itera na za generade mu gihugu.

Yavuze ko mu bazunguzayi “harimo abantu birirwa bakora iperereza ry’aho baza kwiba”, ati “mwibaze noneho haje abacengezi 20 buri wese afite ipantaro yirirwa azenguruka ashaka aho aza gutera gerenade twamubwirwa n’iki? Ibaze haje umwiyahuzi ugamije kwica abantu yikoreye inkweto eshatu…mujye mubagirira impuhwe ariko muzi ko harimo ikibazo cy’umutekano gikomeye cyane.”

Umujenerali yasobanuye uko ubuzunguzayi bushobora gukoreshwa mu bwicanyi

Guhana abagurira abazunguzaji

Uyu muyobozi avuga ko ubu hafashwe ingamba ko ugurira muzunguzayi na we azajya ahanwa mu buryo bumwe na we kuko bose barebwa n’iki kibazo.

Ati “Mwabonaga ubundi inzego zishinzwe umutekano bibasira cyane abazunguzayi, ariko kuri ubu noneho twabonye ko ari ngombwa ko tureba n’abaguzi b’ibi bicuruzwa, umukiriya atabonetse ucuruza ntazabona umugurira, turashaka rero nidufata ucuruza dufate n’umugurira kuko bombi ni abaturage babi batumvira, turateganya kubahana kimwe.”

Ibirebana no guhana abazunguzayi n’ababaguriri biri mu mabwiriza y’inama njyanama y’umujyi wa Kigali yo ku wa 3 Gicurasi 2015 agamije gukumira ubucuruzi butemewe akanagenga imikorere y’amasoko aciriritse afashirizwamo abafite igishoro gito, ateganya ko uzajya afatwa akora ubucuruzi ku muhanda azajya acibwa amande y’ibihumbi icumi ndetse anafatirwe ibicuruzwa byose bamufatanye.

Aya mabwiriza avuga ko umuntu uwo ari we wese ugaragayeho ikosa ryo gucururiza no kugurira mu muhanda mu Mujyi wa Kigali, azacibwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 kandi asubize abamuteye inkunga, ibicuruzwa afite bikajyanwa mu bubiko bwabugenewe mu turere.

Ihazabu ishyirwa kuri konti y’akarere k’aho ikosa ryakorewe. Umuntu wese ufashwe agura  ibicuruzwa by’abakora ubucuruzi bw’akajagari bukorerwa ahatemewe, azajya agawa kandi acibwe ihazabu ingana n’ibihumbi icumi kuri bene ibyo bicuruzwa.

Umugenerwabikorwa wa gahunda y’amasoko afashirizwamo abakurwa mu bucuruzi bwo mu muhanda uzafatwa acururiza mu muhanda azahita avanwa muri iyo gahunda.

Umujyi wa Kigali uvuga ko ubu aya mabwiriza agiye gukazwa muri iki cyumweru guhera kuri uyu wa 18 Mutarama 2017 cyane ku baguzi. Uzajya afatwa azajya yakwa ibyangombwa hakarebwa umwirondoro we mu gihe hategerejwe ko yishyura aya mafaranga, utabikoze agakurikiranwa mu rwego rw’amategeko.

Umuguzi uzajya afatwa adafite ibyangombwa azajya afatwa mu gihe runaka kugera igihe ibyangombwa bye bibonekeye hakagaragara umwirondoro we.

Ibarura ryakozwe mu Mujyi wa Kigali mu mezi atandatu ashize ryagaragaje ko hubatswe amasoko 12 yo gufasha abacururizaga mu kajagari, aho abarenga ibihumbi 6 bayashyizwemo gusa ngo benshi ntibayamazemo kabiri.

Iyo abazunguzayi babwiwe kuva mu muhanda bakajya mu masoko cyangwa mu nyubako z’ubucuruzi zindi, benshi bavuga ko bisaba igishoro badafite, bamwe bazijyamo ntibamaremo kabiri bakagaruka ku muhanda, nubwo hari abavuga ko bakurikije inama z’ubuyobozi bagatera imbere mu masoko ndetse ubu bakaba bamaze kwigeza kuri byinshi.

Gahunda Umujyi wa Kigali wari wihaye yo guca ubuzunguzayi bitarenze Kamena 2016 yagonze urukuta kubera impamvu zitandukanye.

Umujyi wa Kigali urashaka gukura mu muhanda abazunguzayi bose bitarenze Kamena 2016

Tanga igitekerezo