Idosiye ya Evode Imena yashyikirijwe Ubushinjacyaha

0
Evode Imena Ifoto/Ngendahimana S)

Polisi y’u Rwanda iravuga ko yashyikirije Ubushinjacyaha bwa Repubulika idosiye iregwamo Evode Imena wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere.

Binyuze ku rubuga rwa Twitter, Polisi y’u Rwanda ivuga ko Evode Imena akurikiranwe n’ubutabera hamwe n’abandi bantu babiri bakoraga muri Ministeri yari umwe mu bayobozi bayo.

Abo bagabo barimo Kayumba Francis wari Umuyobozi ushinzwe iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hamwe na Kagabo Joseph wari ushinzwe ibikorwa bya tekiniki mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Polisi ikomeza ivuga ko aba uko ari batatu bakurikiranweho gutanga uruhushya rw’ubucukuzi bagendeye ku itonesha nk’uko bivuga mu ngingo ya 647 yo mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda.

Evode Imena yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda kuwa Gatanu w’icyumweru gishize nk’uko Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege yabibwiye Izuba Rirashe kuwa Mbere.

Ku myaka 28 gusa nibwo Evode Imena yinjiye muri Guverinoma y’u Rwanda aza kuvamo mu Kwakira 2016 ubwo Perezida wa Repubulika yakoraga impinduka.

Evode Imena akurikiranweho gutanga ibyangombwa akoresheje itonesha – Polisi

Tanga igitekerezo