Hatangiye amatora ku bakobwa 26 bari muri Miss Rwanda 2017

0
Bamwe mu bakobwa bakomeje mu marushanwa ya Nyampinga w'u Rwanda wa 2017 (Ifoto/Internet)

Abakobwa 26 batowe mu majonjora mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda bagiye gutorwamo 15 gusa bakomeza abandi bagasezererwa; aho ubu hatangijwe amatora kuri interineti.

Gutora aba bakobwa 15 bakomeza bizaba kuwa Gatandatu tariki 4 Gashyantare 2017.

Iki gikorwa kizabera kuri Sitade Amahoro i Remera (Petit Stade), aho abakobwa bazatorwa bazahita bajyanwa kuba i Nyamata mu mwiherero (boot camp).

Uyu mwiherero uzabera muri Hoteli ya ‘Golden Tulip La Palisse Kigali’, guhera ku Cyumweru tariki 12 kugeza kuwa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2017.

Babinyujije ku rubuga rwabo rwa www.missrwanda.rw, abategura amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda ari bo Rwanda Inspiration Back Up (RIBU) bari gushishikariza abashyigikiye abakobwa bari muri iri rushanwa kurushaho kubahesha amahirwe babatora.

Gutora wifashisha kohereza ubutumwa bugufi, aho wandika ijambo Miss ukongeraaho umubare w’umukobwa wahisemo ukohereza kuri 7333.

Aya matora yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 30 Mutarama 2017, kuva saa sita z’amanywa.

Aba bakobwa 26 ni: Mukabagabo Carine (1), Uwineza Sandine (2), Umutoni Pamela (3), Kirezi Delice (4), Mutoniwase Linda (5), Umutesi Nadia (6), Umutoni Uwase Belinda 7), Iradukunda Elsa (8), Uwimbabazi Adeline (9), Mutagoma Diane (10), Uwase Hirwa Honorine (11), Umutoni Tracy Ford (12), Iribagiza Patience (13), Umwali Aurore (14), Umutoni Josiane (15), Umutoni Calorine (16), Umutesi Aisha (17), Urayeneza Helene (18), Umuhoza Simbi Fanique (21), Shimwa Guelda (23), Umutesi Winnie (24), Mukunde Laurette (25) na Kalimpiya Queen (26).

Kanda HANO  urebe urutonde rw’aba bakobwa uhitemo uwo wahesha amahirwe yo kuzambikwa ikamba rya Miss Rwanda.

Tanga igitekerezo