Hagiye kuba irushanwa rya Handball ry’umunsi w’Intwari

0
APR H C ikunze guhatana na APR mu mikino itandukanye (Ifoto/Ububiko)

Irushanwa ry’umunsi w’Intwari risanzwe ritegurwa   n’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND) buri mwaka rizatangira tariki ya 4 kugeza 5 Gashyantare 2016 aho biteganyijwe ko rizitabirwa n’amakipe yose akina shampiyona mu bagabo n’abagore.

Iri rushanwa riheruka kwegukanwa n’ikipe ya Police itsinze bigoranye ikipe ya APR ku bitego 29-28.

Umunyambanga Mukuru mu ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda yatangarije ikinyamakuru izubarirashe.rw ko iri rushanwa biteganyijwe ko rizakinwa iminsi ibiri aho batumiye amakipe yose asanzwe akina muri shampiyona.

Avuga ko ku wa kane tariki ya 2 Gashyantare ari cyo gihe ntarengwa kuba amakipe yose yamaze kwemeza ko agomba kwitabira iri rushanwa.

Umutoza wa APR Handball Club, Bagirishya Anaclet yatangarije izubarirashe.rw ko yemeza ko bo ntakabuza biteguye kwitabira iri rushanwa rizaba mu mpera z’iki cyumweru ndetse hari n’amahirwe yo kuba baryegukana, ati “ ubu turiteguye neza dore ko turi no ku mwanya wa mbere muri shampiyona ku rutonde  rw’agateganyo ibi bikaduha imbaraga zo gukomeza gukora cyane kugira ngo n’iri rushanwa tuzaryegukane cyane ko riba rinafite ubutumwa bukomeye abakinnyi muri rusange bakibutswa ubutwari ku gihugu icyo ari cyo cyane ko benshi bari mu myaka yo hasi baba bakwiriye guhabwa izi nyigisho kugira ngo barusheho gukorera igihugu cyacu bashyizeho umwete”.

Avuga ko iri rushanwa umwaka ushize ryabaciye mu myanya y’intoki kuko barushijwe igitego kimwe gusa bahita baritakaza, ariko ubu biteguye n’imbaraga zose ndetse abakinnyi bose afite azabifashisha kuva iri irushanwa ritangiye.

Umutoza wa Police Handball Club ari we Ntabanganyimana Antoine yatangarije izubarirashe.rw ko bo batazi neza niba bazitabira iri rushanwa kuko nta rwandiko rubatumira bari babona.

Yagize ati “kugeza ubu nta rwandiko twari twabona rw’ubutumire ariko ntekereza ko niruza abayobozi bacu bakatwemerera kuryitabira ntakabuza dore ko twe tumaze iminsi mu myitozo”.

Avuga ko nta gihindutse nibaramuka bemerewe ku ryitabira biteguye kongera kuryegukana.

Kugeza ubu ibibuga bizakoreshwa muri iri rushanwa n’ikibuga cya KIE na Kimisagara.

Tanga igitekerezo