Guverineri Munyantwari ntiyemeranya n’abavuga ko ba “gitifu” beguzwa

    0
    Guverineri w’Intara y’uburengerazuba avuga ko igihe umuyobozi atagishoboye inshingano agomba kwibwiriza agasezera ku neza (Ifoto/Muhire D)

    Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Munyantwari Alphonse avuga ko atemeranya n’abavuga ko ba gitifu b’Utugali n’Imirenge bamaze iminsi basezera ku mirimo ya bo baba begujwe.

    Uyu muyobozi avuga ko umuntu wegura ku mirimo ye ari uwatowe na ho bo bakaba bahabwa akazi bakoze ikizamini.

    Ni nyuma y’uko mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa mbere haherutse kwegura abanyamabanga nshingwabikorwa b’Utugali 28 baje bakurikira abandi 4 b’Imirenge yo mu Karere ka Rubavu beguye mu mpera za 2016.

    Ni inkubiri imaze iminsi mu Ntara y’Uburengerazuba aho byahereye mu banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bagakurikirwa n’ab’utugali bose bakaba basezerera rimwe, ikintu bamwe mu baturage bavuga ko bataba basezeye ku bushake bwabo nkuko byemezwa n’abayobozi b’Uturere ahubwo ngo baba bategetswe gusezera.

    Gusa Guverineri w’Itara y’uburengerazuba Munyanntwari we avuga ko bataba begujwe cyangwa ngo beguzwe kuko bataba baragiye ku buyobozi baratowe ahubwo baba barakoze ibizamini.

    “Ikibazo ngira ngo ni inyito abantu bakoresha, abegura ni abayobozi batowe, na ho bariya bo basezera ku mirimo, icyo kuvuga rero ngo begujwe urumva ntabwo ari cyo kuko umuntu arasezera, icyo kwibaza ni kumenya niba ari hari undi muntu uba wabigizemo uruhare cyangwa ari nyir’ubwite wabyishakiye….”

    “ Icyo navuga ni uko abakozi turabigisha, abakozi bahabwa amahugurwa, n’abo bose nk’uko mubizi nta cyiciro kitarava mu itorero, ubuyobozi rero bukora uko bushoboye kugira ngo abakozi bagere ku rwego rw’indangagaciro n’ubumenyi butuma bakora akazi bagatunganyiriza abaturage”.

    Guverineri avuga ko no mu bindi babwira abayobozi ari uko igihe inshingano zibananiye bagomba kuba inyangamugayo akazi bakagahagarika.

    Yakomeje agira ati “Niba yumva atabishoboye, akumva byananiranye na wo ni umuco mwiza ukavuga uti mvuye mu kazi, ibyo ngibyo rwose twebwe turabishyigikiye, ntabwo twavuga ngo umuntu yagiye mu kazi akagumemo kuko akazi atari umurimo umuntu atazavamo, ushobora kukavamo neza ubishatse ugiye mu kandi, ushobora kukavamo ugiye mu za bukuru ariko ushobora no kukavamo kubera ko utagashoboye”

    Guverineri avuga ko abasezera mu Kazi ni bo ubwabo biyandikira…..

    Umwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’Akagali uherutse gusezera ku mirimo ye utarashatse ko amazina ye tuyatangaza, yabwiye Izuba Rirashe ko bahabwa amabahasha ariho amazina ya bo bagasinya ko basezeye.

    Uyu mukozi uherutse kuvuga ko bamuhaye ibaruwa yanditse ngo asinye yagize ati “ Twe icyabaye, twabonye amabaruwa yanditse ariho n’amazina yacu, baratubwira ngo dusinye, ibyo kuvuga ko tweguye ku mpamvu zacu rwose sibyo, cyakora ikibaho ni uko hari ubwo baba barakwihanangirije wenda warakoze nk’ikossa, ariko amabaruwa rwose bayaduha yanditse, twe tugasinya gusa”.

    Guverineri we avuga ko ari abasezera ubwabo biyandikira amabaruwa, ngo ni nyuma y’uko baba barihanangirijwe kenshi nyuma bakifatira icyemezo cyo gusezera.

    Yungamo ati “Igihe cyose yahawe amahugurwa, akigishwa ariko bikanga hakazamo amakosa no guhana bizamo, na we icyo yakagombye kuba akora, igihe abonye atubahirije indangagaciro zakagombye kuba zimuranga, agomba gusezera rwose ibyo turabishima”.

    Ku kibazo cy’uko hari bamwe muri aba bayobozi basezera baranyereje amafaranga arimo nka VUP na Girinka, Guverineri avuga ko ari wo mwanya mwiza wo kubakurikirana bakishyura ibyo bangije batari mu kazi.

    Uyu muyobozi yemeza ko gukoresha umutungo w’abaturage nabi nka VUP ari kimwe mu bituma aba bayobozi b’inzego z’ibanze basezera ku mirimo ya bo.

    Tanga igitekerezo