Gutoza ni nko kumesa umwenda wanduye -Munyakazi Isaac

0
Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri MINEDUC ari kumwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge (Ifoto/M.A Dushimimana)

Abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu gihugu hose basoje Itorero bakoreye mu turere twabo maze bahabwa izina ry’ubutore ry’Indemyamihigo.

Munyakazi Isaac Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri MINEDUC yemeza ko amakosa yajyaga agaragara ku barimu nko gukopeza abanyeshuri ibizamini bya Leta atazongera.

Bamaze kuvuga amacumu

Bamaze kuvuga amacumu

Uyu muyobozi avuga ko gutoza bimeze nko kumesa umwenda wari wanduye ugacya bityo hakaba hari icyizere ko abatojwe bazashyira mu bikorwa indangagaciro bakuye mu Itorero.

Munyakazi yagize ati “gutoza ni uburyo bwo guhindura imyitwarire, umuntu wacaracaraga adafite icyerecyezo bakamukura ku karubanda akinjizwa mu zindi ntore.”

Yongeraho ati “iyo bahawe izina ry’ubutore, baba basuzumwe bikagaragara ko bafite ubushobozi babonye kubera inyigisho.”

Bamwe mu barimu biteguraga gususurutsa abitabiriye ibirori byo gusoza itorero ry’Indemyamihigo

Bamwe mu barimu batojwe bagaragarije izubarirashe.rw ibyo babona bagiye gushyiramo imbaraga nyuma yo kuva mu Itorero.

Sendanyoye Roméo Marcel, Lycée Notre Dame de Citeaux

Sendanyoye Roméo Marcel, Lycée Notre Dame de Citeaux

Njyewe nzashyira imbaraga ku guhindura imico n’imyitwarire y’abanyeshuri nk’inkingi y’ibanze y’iterambere ry’igihugu

Mbarushimana Jean Robert, APACOPE

Mbarushimana Jean Robert, APACOPE

Ngomba kwita cyane ku ndangagaciro y’igihe. Ngomba kuyitoza abana, nkabaganiriza cyane ku mateka y’u Rwanda, kubataramira no kubatoza guharanira kuba intore bakirinda kwigana imico y’inzaduka.

Ramadhan Guella, APACOPE

Ramadhan Guella, APACOPE

Kumenya gukorera mu bumwe, gukorera mu nyungu z’igihugu no kubyaza inyungu ibyo biga ni cyo njyiye kongeramo imbaraga nkabitoza abana nyuma y’uko mvuye mu itorero

Nzimenya Martin APACOPE

Kuri ubu abana bafite uburere buringaniye, ndashaka kubugira bwinshi. Nzatsindagira cyane ikinyabupfura ari na byo bizatugeza ku cyerecyezo twifuza, kuko nta myitwarire myiza nta cyashoboka

Mukantabana Annonciata, LNDC

Mukantabana Annonciata, LNDC

Iminsi tumaze hano twize byinshi by’ingenzi ku buryo natwe ubwacu tubishyize mu bikorwa byadufasha cyane. Twahakuye inyigisho yo kugira ibakwe, kwihangana, mbese twize indangagaciro zishobora kudufasha kuba abarezi babereye igihugu.

Njyewe njyiye gukaza umurego mu gufatanya n’abayobozi, abana ubwabo n’ababyeyi mu rwego rwo kugira uburezi twese twifuza

Tanga igitekerezo