Gicumbi: Bamwe mu bagabo bashinjwa gutwarwa n’iraha ry’aga-centre ka Rukomo

1
Abagabo bahora muri aka gacentre bo ntibemera ko baba bicaye ubusa (Ifoto/Irakoze R.)

Abaturage baturiye agacentre ka Rukomo kari mu Murenge wa Rukomo, mu Karere ka Gicumbi ho mu Ntara y’Amajyaruguru, bavuga ko hari bamwe batakabyaza umusaruro ahubwo bararurwa nako, bigatuma batanita ku ndero y’abana babo.

Aka gace gafatwa nka hamwe mu hantu h’umujyi haruhukira imodoka zijya n’iziva i Kigali, hagahagarara nyinshi mu modoka ziva i Gatuna ku mupaka wa Uganda ndetse n’izindi zijya cyangwa ziva Gicumbi.

Aha Rukomo hahora urujya n’uruza rw’abantu baturutse muri ibi bice bitandukanye baba babisikana, bigatuma haboneka imirimo y’abikorera n’indi ishingiye kuri serivisi, amaresitora, kwica akanyota n’ibindi.

Uru rujya n’uruza rwiyongera ahanini binatewe n’uko muri aka gace hazwiho ko hokerezwa inyama za ‘brochettes’ ziryoha cyane nk’umwihariko waho utuma benshi mu bagenzi bari ku rugendo bakunze kuhahagarara.

Abaturiye aka gacentre ariko bo bavuga ko hari bamwe mu bagabo batwarwa n’iri raha, aho kubyaza umusaruro aya mahirwe, ahubwo bo bakirirwa biyicariye birebera kubisikana kw’aya mamodoka zibisikana, bisomera agacupa, abana babo bagata amashuri.

Umwe mu baturage utashatse gutangaza amazina ye utuye aha yabwiye Izubarirashe ati “Harimo abagabo benshi badakora birirwa bicaye bikagira ingaruka ku bana bigatuma bava ku ishuri kubera kubura ibikoresho. Harimo abibera hariya ku muhanda ugasanga barahasaziye nta kazi bagira.”

Ibi kandi binemezwa n’abandi bagore banyuranye bavuga ko hari abagabo babo babatana inshingano zo kurera, bagatwarwa n’iraha ry’aka gacentre.

Bamwe baba bicaye mu modoka bategereje akazi k’ubukarani ngufu (Ifoto/Irakoze R.)

Bamwe mu bakorera muri aka gace ariko bavuga nubwo hari abagabo bavugwaho izi ngeso atari bose, ko abenshi baba baje gukora ibiraka by’imirimo y’ingufu baba bategereje abakiriya.

Bagirirwamo Jules, w’imyaka 27, agira ati “ibyo bavuga nibyo ariko ntabwo abagabo twese ariko tumeze, uba wajehano uje gushakisha akazi, twe abagore bacu turabafasha.”

Nshimiyimana Baptiste, w’imyaka 24 nawe ukorera aha amwuganira avuga ko aba bagabo bavuga ko baba baje kwikorera imizigo, ko iyo babonye amafaranga banywaho ku gacupa.

Gusa bavuga ko abenshi mu baba bari mu kazi baba bambaye imyenda ibaranga y’amasurubeti.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukomo bwo buvuga ko aka gace kuba gahurirwamo abantu benshi bituma haza n’abandi bantu batazwi umwirondoro wabo, ariko ko ubuyobozi bugiye gukaza umutekano waho bukagenzura uruhurirane rw’abawuhoramo.

Igitekerezo kimwe

Tanga igitekerezo