Gatsibo: Barashinja ubuyobozi gutekinika imikoreshereze y’amafaranga y’ubudehe

    0
    Rimwe mu ma vomero bivugwa ko ryakoreshejwe ibihumbi 400 kuri buri rimwe (Ifoto/Claver Nyirindekwe)

    Bamwe mu baturage batuye mu Kagali ka Bushobora mu Murenge wa Remera ho mu Karere ka Gatsibo, barashinja ubuyobozi gutekinika imikoreshereze y’amafaranga y’ubudehe asaga miliyoni ebyiri.

    Ni amafaranga bavuga ko bahawe na Leta kugira ngo abatuye mu midugudu itandukanye biteze imbere.

    Aba baturage bavuga ko ubusanzwe bari bugarijwe n’ikibazo cyo kubura amazi meza, maze ngo bamaze kubona ayo mafaranga, ubuyobozi bubagira inama yo kuba bayakoresha basana amavomero yashaje.

    Bavuga ko baje gutungurwa no kumva ko ayo mafaranga yishyuwe abakoze amazi, kandi nta munsi n’umwe bigeze babona amazi ku mavomero yari yateganyijwe gusanwa.

    Umwe mu baturage baganiriye n’Izubarirashe.rw utuye mu Kagali ka Bushobora mu mudugudu w’Akagarama witwa Bushayija, aragira ati: “Amafaranga yacu barayariye kubera ko ntacyo batumariye ku bijyanye n’uko twari twumvikanye, nta mazi twigeze tubona rwose kandi amafaranga yacu abayobozi bamaze kuyatanga, twaretse umushinga wo korora ihene kugira ngo tubone amazi none na yo ntibayaduhaye.”

    Bamwe mu bahagarariye komite z’ubudehe n’abayobozi b’imidugudu itandukanye y’aka kagali, na bo bavuga ko uyu mushinga wo gusana amavomo wari umushinga w’ingirakamaro iyo ukorwa neza, ariko bagashinja ubuyobozi bw’akagali kudakurikirana imikorerwe y’aya mavomo kuko ngo hari igihe ubuyobozi bwemereraga abakoze amazi guhembwa kandi nta mazi aragezwa ku mavomo, hakiyongeraho no kuba abayobozi b’imidugudu baramenyesheje ubuyobozi bw’akagali ko nta mazi yigeze agezwa kuri ayo mavomero yishyuriwe ko yakoreshejwe ariko ntibikurikiranwe.

    Munyakayanza Athanase, umuyobozi w’umudugudu w’Akagarama aganira n’izubarirashe.rw yavuze ko ubuyobozi bw’imidugudu bwatanze amaraporo menshi avuga ko amazi atigeze akorwa ariko ngo inzego zo hejuru ntacyo zigeze zikora.

    Basomingera Sam wari wahawe gukora ayo mazi, avuga ko yakoze amazi akaza, ko ahubwo ikibazo amazi yo muri aka kagali afite giterwa n’uko nta bantu bayakurikirana.

    Ati “Bari bamaze igihe kirekire nta mazi bagira, amazi ndayakora ahubwo bo ikibazo bafite nta muntu ukurikirana amazi, abayobozi babo nabo ntibabyitaho, gusa niba babona bashoboye kwita ku mazi yabo bazampamagare nongere mbasanire.”

    Jean Claude Ndayisenga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera ayo mavomero aherereyemo, avuga ko koko hari amavomo yasanywe hakoreshejwe amafaranga y’ubudehe ariko agashimangira ko ikibazo cy’amavomo yakoreshejwe abayakoze bakishyurwa batabanje kuhageza amazi atari akizi, ariko ngo bagiye gukurikirana barebe uko cyakemuka, ndetse banashishikarize komite z’ubudehe kujya bakurikirana ayo mazi, kuko n’ubusanzwe ari ayabo.

    Jean Claude Ndayisenga yagize ati “Tugiye gukurikirana ndetse na komite z’ubudehe tuzisabe kujya zikurikirana kuko amazi ni ayabo bagomba gukomeza kuyacunga.”

    Muri iyi Gahunda yo gusana amavomo muri aka kagali bivugwa ko hasanwe amavomo asaga atanu yatanzweho amafaranga asaga miliyoni ebyiri.

    Tanga igitekerezo