Gakenke: Ubujura buravuza ubuhuha, abajura ngo bari kwiba n’amasafuriya bakarya ibiyarimo byose

0
Ibijumba bikiri mu mirima biri mu byibasiwe mu bujura buri kuvugwa mu Karere ka Gakenke (Ifoto/Umurengezi Régis)

Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Akarere ka Gakenke baravuga ko ubujura bwo mu ngo bukomeje gukaza umurego bakaba basaba ubuyobozi kugira icyo bubakorera bakabona amahoro.

Ni ikibazo Izubarirashe.rw twamenyeshwe n’abaturage bo mu Mirenge ya Muyongwe, Ruli na Muhondo, gusa kinavugwa no mu yindi mirenge itandukanye y’Akarere ka Gakenke. Ngo ibyibasiwe muri ubwo bujura ni amatungo yo mu rugo, imyaka iri mu mirima n’ibikoresho bitandukanye byo mu nzu.

Nyiraminani Xavérine, umuturage wo mu Murenge wa Muyongwe, yabwiye umunyamakuru ati “Ikibazo cy’ubujura inaha cyatangiye muri rya zuba ryavuye guhera mu kwa munani k’umwaka ushije; kuva icyo gihe abajura batumazeho ibintu, urabyuka ugasanga ihene bayishoreye mu gihe uri gutaka ukumva umuturanyi aravuze ngo ‘njye ibijumba babimariye mu murima babicukura’ mbese twabuze icyo dukora n’icyo tureka.”

Abo baturage bavuga ko icyabatunguye ari uburyo ababiba hari ubwo baza bafite intego yo kwiba ibiryo gusa; icyo gihe ngo baterura isafuriya iba irimo amafunguro bakagenda bakayarya ubundi bahaga amasafuriya bakayasiga aho baririye.

Bazimaziki Martin wo mu Murenge wa Muhondo agira ati “Nta bwo ari ibinyoma cyangwa amakabyankuru, abo bajura baherutse kuza kwa [amuvuga amazina] bamena akadirishya k’igikoni ubundi baragenda baterura isafuriya yarimo ibiryo, bajya mu rutoki bararya barangije agasafuriya bagata aho [mu rutoki] ubundi barigendera.”

Yungamo ati “Ibyabaye iwanjye byo birasekeje! Njye nibwe n’abanyenzara bateye ubwoba; baranshunze ubwo nari mperekeje umushyitsi maze binjira mu nzu agakono kari kuzuyemo ibijumba baragaterura kose ubundi barakajyana (…) icyambwiye ko ari abanyenzara ni uko mu nzu harimo ibindi bintu ariko ntibabikoreho.”

Bibwa ku manywa y’ihangu

Ubwo abaturage batakiraga umunyamakuru, yababajije icyo gahunda yo kurara izamu ibamariye mu gihe binubira ubujura, maze bavuga ko bibwa ku manywa igihe abenshi baba bahugiye mu mirimo ibatunze yiganjemo ubuhinzi.

Bazimaziki agira ati “Abajura batwiba ntibasanzwe, tekereza ko baza ku manywa izuba riva! Kandi urabizi ko amarondo aba nijoro, tunibaza uburyo abo bajura bazahashywa bikatuyobera; ni ukwirirwa ducungana na bo, ubu ntidutekanye kuko ubujura bwibasira ibiribwa ntibwari bumenyerewe inaha.”

Abo baturage bavuga kandi ko ubujura bwafashe indi ntera mu mbuto z’avoka kubera ko ngo igiciro cya zo ku isoko cyikubye inshuro zisaga 20; cyavuye ku mafaranga 5 kuri avoka imwe kigera hagati y’amafaranga 100 n’ijana na mirongo itanu.

Ku bw’ibyo, ngo umuturage ufite igiti cya avoka arabyuka agasanga izari zezeho zose zahanuwe; ni ikibazo gihuriwe n’abaturage bo mu mirenge twavuze haruguru.

‘Insoresore zanze ishuri’ mu bashyirwa mu majwi muri ubwo bujura

Abaturage bo mu Mirenge y’Akarere ka Gakenke iri kuvugwamo ubujura bavuga ko abo bakunze gufata babiba ari abasore bagiye barangiza amashuri abanza bakanga kwiga mu mashuri y’uburenzi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 (9&12YBE).

Habumugisha Aimable, umwe mu baturage wemeza ko yaguye gitumo abamwibaga, agira ati “Nta bandi batwiba ni izo nsoresore zanze kujya kwiga muri nayini; barabyanze ngo bazakorera amafaranga bayabuze bishora mu bujura, njye ubwanjye mperutse kubifatira, nanabajyanye ku buyobozi barabyemera maze banyishyura ibisheke byanjye bari bibye.”

Undi muturage agira ati “Ni abantu b’abasore batwiba, inaha barahaba benshi cyane batagira imirimo birirwa bicaye mu dusantere kandi isaha zagera bagakenera kurya; abenshi batinya kujya ku babyeyi babo ugasanga barishora mu mirima yacu bakiba ibyo twahinze bicaye…”

Akarere ka Gakenke karavuga iki?

Uwimana Cathérine, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gakenke yabwiye izubarirashe.rw ko ikibazo cy’ubujura bwo mu ngo mu bice bitandukanye by’ako karere ubuyobozi bwakimenye; akaba agaragaza ko ku bufatanye n’Inkeragutabara hari gukorwa urutonde rw’abantu bashonje kugira ngo bahabwe ubufasha bwihariye cyane ko ngo mu baturage bari kwiba bagenzi babo harimo ababiterwa n’uko ‘bashonje’.

Dore ikiganiro Uwimana yahaye Izubarirashe.rw

Ni izihe ngamba mwafatiye kiriya kibazo cy’ubujura buri kuvugwa mu ngo hirya no hino muri Gakenke?

Nk’ubu turi gushakisha mbere na mbere abantu bashonje, kuko hari uwiba kubera ko ashonje, hari uwiba kubera ko ari ingeso. Ubwo rero abiba kubera ko bashonje turimo turagenda mu mirenge hose hari ikipe dufatanyije na reserve force (Inkeragutabara) yo kureba abo bantu bakennye, batahinze, batejeje kugira ngo tubahe ubufasha bwihariye, hanyuma abo biba kubera ingeso na bo bagahanwa; ni yo mpamvu ku murenge haba hariyo DASSO, noneho n’abandi bashinzwe inzego z’umutekano na ba nyir’imyaka na bo bagakora ku buryo abo bantu na bo baboneka bagahanwa.

Haba hari abamaze guhanwa kubera ubwo bujura?

Yego! Hari abahanwa, no muri transit center (Ikigo ngororamuco) hari ababa barimo (…) ariko iyo umuturage usanze yacukuye ibijumba bibiri cyangwa bitatu nta mufuka yajyanye, nta suka yajyanye uwo muntu tumushyira muri transit center tukamwigisha, hari amasomo tubigisha kugira ngo babivemo.

Nk’uyu munsi hari uwo twafashe arimo guca ibigori mu ijoro saa saba n’igice; uwo nguwo ubwo bamwohereje kuri Sitasiyo ya Polisi ya Cyabingo aho ari butangire guhanirwa icyaha cy’ubujura busanzwe.

Abaturage bashyira mu majwi bamwe mu bana barangiza amashuri abanza ntibakomeze ayisumbuye kuba bari mu babiba, ibyo murabivuga iki?

Ubundi nta muntu ukwiye kuva mu ishuri; ni ikibazo twahagurukiye (….) n’uyu mwaka turimo turareba abavuye mu ishuri umwaka ushize ariko badasha gusubirayo muri uyu, ubwo mu kubashakisha tugera mu mudugudu noneho umudugudu ukatubwira umwana wirirwa mu rugo atagiye ku ishuri, ndetse no ku ishuri bagakora urutonde rw’abana batabonetse ku buryo twumva abana baose bagomba kwiga kuko amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 aba ari hafi (…) abo batiga aba ari ingeso mbi kandi twarabihagurukiye!

Tanga igitekerezo