Diaspora irifuza ko u Rwanda na Perezida Kagame baca agahigo muri gahunda ya ‘HeForShe’

    0
    189
    Abanyarwanda baba hanze biyemeje gushyigikira gahunda ya HeforShe

    Abanyarwanda baba muri Diaspora bavuga ko bafite intego y’uko u Rwanda ruca agahigo rukaba urwa mbere ku Isi muri gahunda ya HeForShe igamije guhamagarira abantu gushyigikira ihame ry’uburinganire.

    Aba banyarwanda, biganjemo urubyiruko, bagaragaza ko biyemeje gutera ingabo mu bitugu icyifuzo cya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, cy’uko mu mwaka wa 2018 imibare y’Abanyarwanda bashyize umukono kuri iyi gahunda izaba ari ibihumbi Magana atanu (500,000).

    HeforShe ni gahunda y’ubukangurambaga bwatangijwe ku mugaragaro n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buringanire no kongerera ubushobozi umugore (UNWOMEN) muri Nzeri 2014.

    Mu Rwanda, iyi gahunda ya HeForShe yafunguwe ku mugaragaro ku wa 18 Nzeri 2015 mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Ubu u Rwanda ruri ku isonga, aho rufite imikono y’abantu 182,386.

    Rutsobe Nsengiyumva, Umuyobozi w’Urubyiruko rw’Abanyarwanda baba muri Diaspora ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika avuga ko aha muri Amerika ari ho iyi gahunda yahereye ariko ko bifuza kuyigeza muri diaspora zose ahari Abanyarwanda.

    Agira ati “Natwe aha muri Diaspora ntabwo twibagiranye, natwe turimo turakangurira abantu kugira ngo abasore n’abagabo bose bemeze iyo gahunda. Intego yacu ni uko mu mwaka wa 2018 twaba tumaze kugeza ku bantu ibihumbi Magana atanu (500,000) bamaze kwiyemeza gushyigikira iyi gahunda ya HeForShe.”

    Nsengiyumva avuga ko bakomeza kongera ubukangurambaga bakoresha imbuga nkoranyambaga.

    Ati “Tugenda dukora ibikorwa, tunifashisha imbuga nkoranyambaga kugira ngo u Rwanda tuzagere mu 2018 twageze kuri iyo mibare, nk’uko Perezida wa Repubulika yabivuze.”

    Uyu muyobozi avuga ko kuba Rwanda Day iheruka yari yihaye insanganyamatsiko ishingiye ku muco, ikitwa ‘Rwanda Cultural Day’ byarushijeho kubatera izindi mbaraga, bigatuma barushaho nabo kwiyemeza kwagura iyi gahunda.

    Yagize ati “Turifuza cyane cyane gukangurira urubyiruko, abasore n’abandi bagabo bataramenya iyi gahunda ya HeForShe kugira ngo nabo basinye bizagere no mu zindi diaspora nko mu Burayi, muri Aziya n’ahandi.”

    Ati “Imishinga dufite ntitandukanye n’iy’abandi banyarwanda, kuko urubyiruko rw’aha ngaha ruriga, rurakora, dufite n’indi mishinga myinshi ariko iyi Rwanda Cultural Day yatubereye imbarutso yo kugira ngo dukangurira Abanyarwanda bab muri Diaspora kugira ngo dukangurira Abanyarwanda baba muri Diaspora bataramenya iyo gahunda ya HeForShe kuyijyamo hanyuma tukesa imihigo nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba indashyikirwa y’iyo gahunda.”

    Cedric Rumongi uba muri Leta ya Ohio ho muri Amerika avuga ko iyi ntego u Rwanda ruramutse ruyigezeho byarushaho gushimangira ko u rwanda rwiyemeje kwimakaza umuco w’uburinganire by’umwihariko ruha ijambo umugore.

    Ibi binashimangirwa na Philemon Rumongi nawe uba muri Ohio, ugira uti “Mu Rwanda mu nteko murabizi ko 63,8% ari abagore bitewe n’ubufasha bwa Perezida Paul Kagame, iyi gahunda rero yatuma Isi irushaho kubona uruhare rwacu mu gushyigikira abagore. ”

    Isi yose iri mu bukangurambaga bwa HeForShe.

    HeforShe igamije guhamagarira abagabo n’abahungu kurenga imbibi zishyirwaho n’imico n’imigenzo ya sosiyete, bikabangamira abagore n’abakobwa ntibakoreshe ubushobozi bwabo bwose.

    Kugira ngo ujye mu mubare w’abashyigikiye iyi gahunda ujya ku rubuga rwa HeForShe ukuzuza ibisabwa, hanyuma ukemeza ukanda ahanditse ngo “I’m HeforShe”.

    Iyo wemeje, uba ugiye mu mubare w’abahirimbanira ko uburinganire bwakubahirizwa.

    Kuri ubu hirya no hino ku Isi hamaze gusinya abantu bagera kuri miliyari imwe na miliyoni Magana atatu ziranga (1,302,930,985).

    Nubwo u Rwanda rufite intego yo kugira abantu ibihumbi Magana atanu bwose, n’ubu ruracyaza ku isonga n’abantu 182,386.

    Rukurikirwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifite abantu 119,357. Ku mwanya wa gatatu haza Mexico yo ifite abantu 95,519. Ku mwanya wa kane haza Ubwongereza bufite abantu 55,977, ku mwanya wa gatanu hakaza igihugu cya Ecuador gifite abantu 41,951.

    Abanyarwanda baba muri Diaspora barifuza ko u Rwanda rukomeza guca agahigo ku Isi
    Rutsobe Nsengiyumva, Umuyobozi w’Urubyiruko rw’Abanyarwanda baba USA waganiriye n’Izubarirashe
    U Rwanda nubu ruri ku isonga muri iyi gahunda ya HeForShe

    Tanga igitekerezo