CANADA: Kizito yakoze urugendo rwa kirometero 500 n’amaguru mu kumvikanisha ingaruka yasigiwe na Jenoside

0
Ni uku Kizito yakoze urugendo rwo kuva i Toronto yerekeza i Montreal

Kizito Bijyinama Musabimana, Umunyarwanda uri kwandika filimi mbarankuru (filme documentaire) yise “Home again film” yakoze urugendo rwo kuva mu mujyi wa Toronto kugera i Montreal muri Canada n’amaguru mu rwego rwo kumvikanisha ikibazo cy’ihungabana yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Kizito, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru izubarirashe.rw, kuwa 18 Mutarama 2017 yavuze ko urwo rugendo yakoze muri Canada yarukoze mu gihe cy’iminsi cumi n’irindwi aho yakoze urugendo rwa kilometero zisaga magana atanu agenda n’amaguru.

Uyu mwanditsi wa filimi avuga ko yari amaze imyaka 20 atari mu Rwanda, ndetse kubera ibyo yabonye muri Jenoside yumvaga adashaka kugaruka mu gihugu cye ndetse yarazinutswe n’umugabane wa Afurika.

Gusa nubwo yari yaragize ihahamuka yamaranye imyaka itanu, ariko igihe cyarageze agaruka mu buzima busanzwe ari na yo mpamvu yakoze urugendo rw’amaguru rwa kirometero magana atanu kugira ngo atange ubutumwa ku bantu bahuje ikibazo, ariko banga kukigaragaza.

Kizito yagize ati “gukora uru rugendo n’amaguru kwari ukugira ngo mfashe abafite ihahamuka n’abarifite batabizi n’abarifite babuze uko barivamo”.

Bamwe mu Banyakanada bishimiraga kwifotoreza kuri Kizito

Uko Kizito yavuye mu Rwanda, uburyo yagaragaje ibimenyetso by’ihungabana n’uburyo yarikize

Kizito Bijyinama Musabimana, yavukiye mu cyahoze ari Komine Rutobwe ubu akaba ari mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 afite imyaka 11, ababyeyi ntibari bahuje ubwoko, ariko ibyo yabonye byamugizeho ingaruka.

Kizito mu mwaka wa 1996 yagiye muri Kenya, mu mwaka wa 2000 yaje kuva muri icyo gihugu yerekeza muri Canada, ariko mu buzima bwe yumvaga atifuza kongera kugaruka ku mugabane wa Afurika bitewe n’ibyo yabonye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu mwanditsi wa filimi akaba n’umwe mu batunganya indirimbo (producer) agira ati “kwanga kugaruka muri Afurika nabitewe n’ibyo nabonye muri Jenoside bituma ntandukana n’Abanyarwanda numvaga ntawe nshaka kugira inshuti”.

Kizito muri 2005 yagiye kureba imwe mu mafilimi ivuga kuri Jenoside, ataha atayirebye yose kuko yongeye kwibuka ibyo yabonye mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Muri 2007 Kizito yatangiye gukora ibintu atari asanzwe akora nko kunywa inzoga, kunywa itabi ku buryo hari ubwo yari agiye kwiyahura habura gato.

Mu mwaka wa 2012 yatangiye gukora ubushakashatsi kuri Roméo Dallaire wari ukuriye ingabo z’umuryango w’abibumbwe mu Rwanda mu mwaka wa 1994 mu gihe cya Jenoside. Nyuma yo gukora ubushakashatsi agasanga Roméo Dallaire yaragize ikibazo bitewe n’ibyo yabonye muri Jenoside yibajije ikibazo kigira kiti “niba Roméo Dallaire agira ikibazo ni gute njye nta kigira, uko nakivugaga niko nagendaga nkira”.

Ikinyamakuru izubarirashe cyabajije Kizito impamvu yagize ikibazo cy’ihungabana ari uko ari muri Canada, asubiza ati “iyo uri hanze kuko uba utuje nibwo utangira kugira ikibazo”.

Muri filimi mbarankuru (filme documentaries) yiswe “Home again film” izategurwa mu gihe cy’umwaka umwe, Kizito avuga ko izaba igaragaza ibyo yabonye muri Jenoside, uko yagiye muri Canada n’uko yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 20 aruvuyemo. Iyi filimi ngo ntizatinda cyane ku byabaye ahubwo azibanda ku iterambere u Rwanda rumaze kugeraho rwiyubaka mu cyerekezo 2020 by’umwihariko mu cyerekezo 2050 akaba ashaka gutanga umusanzu we muri iryo terambere.

Kizito arishimira intera yasanze u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 20 yamaze mu mahanga (Ifoto/Ngendahimana S)

Iyi filimi, izerekana aho u Rwanda rugana mu iterambere nk’ahagiye kubakwa ikibuga cy’indege mu Karere ka Bugesera, bikaba biteganyijwe ko izerekanirwa mu Rwanda no muri Canada.

Kizito nyuma yo kugera mu Rwanda (Ifoto-Ngendahimana S)

Kizito na none yagize ati “nta na rimwe tuzibagirwa Jenoside, umuntu agomba kwibaza ati ese nakora iki ubuzima bugakomeza ntibagiwe ibyabaye ahubwo bintere imbaraga zo gukomeza gukora”.

Canada: Umunyarwanda agiye kugenda Km 547 n’amaguru ngo afashe abahura n’ihungabana

Ohereza
Inkuru iherukaREG BBC yaguze Kami Kabange wakinaga muri Uganda
Inkuru ikurikiraIrushanwa rya Tennis yo ku meza ryasubitswe
Pascal Bakomere ni umwe mu banditsi bakuru (Editors) b'Ikinywmakuru Izuba Rirashe, akaba akorera iki kinyamakuru kuva muri Kanama 2007. Yatangiye gukora itangazamakuru mu mwaka wa 2005, akaba afite impamyabumenyi y'icyiciro cya mbere cya kaminuza mu itangazamakuru yakuye muri GLMC.

Tanga igitekerezo