Byinshi kuri Liliane Karangwa wandikira itorero Mashirika, agakinira n’itorero Indamutsa

0
Liliane Karangwa ni umwanditsi w'ikinamico mu itorero Mashirika

Liliane Karangwa, umukobwa w’imyaka 26 y’amavuko akaba n’umwanditsi n’umukinnyi w’ikinamico wabigize umwuga, yavuze byinshi ku mwuga we ndetse anagira ubutumwa aha abantu bafite impano nk’iye.

Dore ikiganiro yagiranye na izubarirashe.rw

Izuba Rirashe (I R): Tangira utwibwira?

Uwamwezi Karangwa Liliane (U K L): Nitwa Uwamwezi Karangwa Liliane, ndi umukinnyi n’umwanditsi w’amakinamico wabigize umwuga.

Navutse ku itariki ya 17 Nyakanga, 1990, mvukira mu mujyi wa Kigali, ku Kacyiru, ubu ni mu Karere ka Gasabo, ariko amakuru mfite ngo nuko nshobora kuba naravukiye mu Biryogo i Nyamirambo hanyuma mfite nk’amezi ane twimukira Kacyiru, ubwo nyine kuko ariho namenye ubwenge tuba niho mfata nko ku ivuko.

Amashuri abanza nayize muri Ecole Primaire ya Kacyiru, hanyuma ayisumbuye nyiga kuri College Ingenzi de Rutongo mu Karere ka Rulindo mpiga icyiciro cya mbere n’icya 2. Hanyuma kuko narangije ngahita mbona akazi kwiga nabaye mbihagaritse ariko ubu ndateganya gukomereza muri Mount Kenya nkiga itangazamakuru.

I R: Kwandika ikinamico wabitangiye ute?

U K L: Ni ibintu natangiye ninga mu mashuri abanza, nandika umuvugo, ndibuka hari mu gihe cy’icyunamo niho nakuye igitekerezo nandika umuvugo ujyanye n’ibyo bihe. Ubwo rero numva mu rugo barabyishimiye ndetse bakambwira ko harimo ikinyarwanda kiremereye kitari icyo ku myaka yanjye.

Ngeze mu mashuri yisumbuye nabwo ndabikomeza ntangira kujya nandikira amakinamico, ama club atandukanye nka za ‘Anti-Sida’, Croix Rouge, AERG n’andi.

Ndangije secondaire nibwo nahise ninjira muri Mashirika. Umunsi umwe bari bafite igitaramo maze mu njyayo, mpageze negera abayobozi nsaba kwinjiramo mbereka n’imwe mu mikino nari naranditse. Umwe mu bayobozi bayo witwaga Sam Cyagambirwa arambwira ngo nzaze nkore ikizamini cyo kwandikira ‘Urunana DC’, ngikoze ndagitsinda mpita ntangira gukorera muri Mashirika ariko nandika n’amakinamico y’Urunana, ariko atari Urunana nyirizina twumva kuri radiyo ubu, nyuma amasezerano nari mfitanye n’Urunana yaje kurangira nkomeza gukorana na Mashirika gusa, aho mbandikira imikino itandukanye.

I R: Waduha nk’urugero rw’amakinamico wanditse?

U K L: Ni menshi sinakwibuka umubare pe kuko kuva muri 2009 narandikaga kugeza n’ubu. Gusa navuga nk’imwe n’imwe yagiye ica ku maradiyo nk’iyitwa ‘Indorerwamo’ yacaga kuri Contact FM, iyitwa ‘Inzira nyayo’ yacaga kuri Radiyo y’abaturage ya Rubavu, hari n’iyacaga kuri televiziyo y’u Rwanda (TV Drama) yitwaga ‘Akabando k’iminsi’ n’indi irimo gucaho ubu yitwa ‘Inkebura y’ubutabera’

I R: Muri make duhe ishusho y’uko kwandika ikinamico bikorwa

U K L: Ubundi kugira ngo wandike ugendera ku bintu byinshi ahanini bitewe n’imiterere y’umukino, ariko ubundi muri rusange hategurwa inshamake y’umukino (synopsis), hanyuma ukicara ugategura abakinnyi(characters) ahantu ikinirwa (location) kugira ngo ubashe gushyira umukinnyi mu nkuru neza. Niba ari mu mujyi, niba ari ku ishuri, ahantu mukahaha izina, buri muntu uri mu mukino mukamuha uko ateye niba ari umunyamahane, niba agwa neza n’ibindi nk’ibyo. Hanyuma ugendeye kuri ibyo mwateguye ugatangira kwandika.

I R: Ubwo se ibyo byose ubikora wenyine?

U K L: Hoya, mba ndikumwe n’abandi. Wenda nk’ubu nkorera Mashirika turicara tugafatanya gukora ibyo byose hanyuma nkaza kwandika ibindi nyuma, ngakora ikiganiro mu magambo yanjye bwite, nikuriye mu mutwe.

I R: Ubu nta kinamico n’imwe wandika ubyikoreye byose?

U K L: (Aseka) Ubu ngubu nsigaye nkorera amafaranga. Mbere nyine ku ishuri nandikaga amakinamico ari njye wikoreye byose. Ariko ubu kuko mba mfite abandi dukorana, twandika ikinamico tugendeye ku butumwa bwihariye baduhaye, icyo gihe urumva sinaba nihagije ku bumenyi.

I R: Ubona se ari umurimo ufite aho wageza umuntu mu bukungu?

U K L: Cyane, kuko kugeza ubu nta kandi kazi ndakora kandi birantunze ku buryo bufatika pe.

I R: Ni iyihe nama wagira abantu cyane cyane bakiri bato bafite inzozi zo kuzaba abanditsi n’abakinnyi b’ikinamico?

U K L: Inama namugira ni iyo kubanza ikimurimo kandi akamenya n’uburyo agomba kucyagura. Sinavuga no ku mpano yo kwandika ikinamico gusa ahubwo muri rusange impano iyo ariyo yise iyo ubashije kuyibyaza umusaruro, ikugira uwo uri we. Ndibuka njye nkiri umwana niga mu wa 2 w’amashuri y’isumbuye, nigeze kwandikira Urunana mbasaba kubakinira, barambwira ngo ndacyari umwana kandi ntuye kure, birambabaza ariko sinacika intege. Ngeze mu wa kane ndavuga ngo nzajya muri Mashirika byange bikunde, sinari nzi ko ari n’iy’abanyarwanda, numvaga ari nk’iyo muri Afurika y’Epfo. Urumva rero iyo wubashye impano yawe ikugira uwo ushaka kuba we kandi ni ibintu nifuzaga kuva ndi umwana. N’ababyeyi rero ndabasaba ko bashyigikira umwana mu gihe umva afite impano n’iyo itaba ari iy’ikinamico gusa ahubwo buri kintu cyose umwana ashoboye bamufashe kugitegura kuburyo kizamubyarira umusaruro ufatika.

I R: Gukina ikinamico se byo wabitangiye ryari? Ute?

U K L: Nubundi niga mu mashuri yisumbuye narandikaga nkanakina. Hari ubwo nandikaga nk’umukino abandi banyeshuri bakansaba ko nabakinira, noneho icyo gihe kuko nabaga ari njye wabyanditse byaranyoroheraga cyane kubikina, bigatuma rero n’abandi nandikiye ubutaha bansaba kubakinira, nabyo bigenda bizamuka gutyo.

I R: Ikinamico zo muri iki gihe uzigereranya ute n’iza kera nk’umwanditsi wabigize umwuga?

U K L: Amakinamico y’iki gihe rero akenshi dukunze kubyita ngo ni amaco y’inda. Bishatse kuvuga ngo biba ari ibintu bifite ikintu runaka bigamije nko kwamamaza cyangwa se gutanga ubutumwa runaka. Uretse wenda Radio Rwanda niyo itanga ubutumwa butandukanye no ku rukundo n’ubundi buzima busanzwe, ariko abandi bo bibanda ku butumwa bwihariye nk’akamaro ko konsa umwana, uburezi, ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi byinshi, simpamya ko hagipfa gutambuka amakinamico avuga ubuzima busanzwe abantu babamo buri munsi.

I R: Ukabona se hakorwa iki ngo bikosoke?

U K L: Ntabwo nategeka ibigo (companies) runaka ngo bitere inkunga nk’ikinamico ivuga iby’urukundo kandi nta kintu cyabo bari buze kwamamaza, ariko abandika nabo bandike mu buryo butandukanye ku burryo babashafa gutanga ubwo butumwa ariko na bya bindi abantu baba bakeneye by’ubuzima busanzwe nabyo bagashaka uko babishyiramo.

I R: Ni uwuhe mwanditsi w’ikinamico wumva wifuza kugera aho yageze?

U K L: Sha Mukahigiro Perepetuwa yarandyoherezaga pe, naramwemeraga cyane.

I R: Kwandika ikinamico by’umwuga se wabitangiye ryari? Ute?

U K L: Kubikora nk’umwuga byatangiye muri 2009 nyine, ntangirira muri Mashirika, hanyuma bimfasha no kwinjira mu Urunana kuko umuyobozi wanyakiriye muri Mashirika yakoraga no mu Runana, amaze kubona ibyo nkora abona harimo impano, ansaba kuzaza mu gukora ikizamini cyo kwandikira Urunana ikinamico yavugaga kuri ba Sugar Daddy igaca kuri Radio Salus.

I R: Icyo gihe se warazikinaga?

U K L: Nakinaga cyane izo kuri terrain (imbere y’abantu)

I R: Ese kwandika ikinamico ubona ari umwuga woroshye kuwukora?

U K L: Iyo ari impano yawe. Kwandika ntabwo ari ikintu wapfa gukora gusa bitakurimo. Niho hahandi usanga umuntu yashishuye nka filime kuko yageze ahantu yandika, wenda ibitekerezo bigakama, ariko iyo ari impano umuntu yandika ibye bwite atabanje kwigana iby’abandi. Buriya njye niyo mpamvu ntanakunda kureba filime, si ibintu bimbamo pe! Kuko njye hari ikintu kimwe nemera, iyo umaze kwimenyereza amafilime agenda aguha ibitekerezo, ugashiduka wabishyize no mu ikinamico yawe, waba ugiye nko kwandika ugakurura bya bindi wabonye muri filime ukabizana muri ya kinamico yawe, bigatuma utakaza umwimerere.

I R: Hanze aha hari abantu bakomeje impaka zivuga ko ikinamico zo hambere zari nziza kurusha iz’ubu. Wowe ubivugaho iki?

U K L: Nanjye ndi mu bakunda ikinamizo za kera kurusha iz’ubu, kuko barakinaga ukabasha gukururu neza ukumva ni ibintu birimo kuba bya nyabyo, ariko njye sinemera ko ab’ubu tubigiramo uruhare ahubwo buriya biterwa n’ibihe, kera bagiraga amajwi aryoheye amatwi, ugasanga ikinamico irakuryohera kuko wumvamo ya majwi y’ijeri, impyisi, ibikeri n’ibindi nk’ibyo. Ubu ngubu ntahantu wakumva impyisi mu rugo rw’umuntu, mbese ubuzima aba kera babagamo nubwo hari aho bujya kumera nk’ibw’ubu ntabwo bisa 100%, hari ibintu byinshi byagiye bihinduka, rero ntabwo twajya gukina ibintu bya kera tutari duhari ntabwo twabyinjiramo neza kandi tutari duhari.

I R: Nta kandi kazi ukora?

U K L: Hoya. Keretse wenda nko muri Mashirika nabwo gake cyane hari ubwo nkina nkanatoza mu ikinamico.

I R:Ni iki wabwira abandi bantu bagiye batandukira impano zabo bakibanda cyane ku byo bize kurusha kwita ku mpano bifitemo?

U K L: Abaye yaratandukiriye bikamuhira, nta kibazo namubwira agakomeza, ariko hari ukomeza kurwana, ugasanga hari ikimurimo, hari no gutandukira arimo ntabashe kumenya uko abyitwaramo, icyo gihe akabura byose. Nkanjye nize Comptabilite (icungamutungo) ariko mbyiga numva bitandimo, rwose ndabyibuka ko n’umwaka wa kane wose nawize nabi nta kaye ngira, nta mwenda w’ishuri mbese nifata nabi kubera numvaga nishakira kwiga indimi ariko birangiye mbonye ko nta mahitamo mfite, ndabyiga ariko nkomeza kuzirikana impano yanjye kugeza n’ubu iby’icungamutungo sinigeze mbikoramo. Inama nabagira rero nuko niba impano yawe warayishyize hasi ibyo wagiyemo bikaguhira, komerezaho ariko na none niba byarakuyobeye, garuka uce muri za nzira. Kandi ubu byaranoroshye, ubu hari ahantu henshi umuntu ufite impano aba ashobora kuyibyariza umusaruro, kandi ukagenda uzamuka mu ntera kugeza ubwo ugeze ku nzozi zawe.

I R: Iyo utari mu kazi, ni iki ukora ngo uruhuke?

U K L: Nkunda kwisohokera n’inshuti zanjye tukishimana, haba ari aho bikunda tukanibyinira, haba muri club, mu rugo twasuye umwe mu nshuti nyine

I R: Ukunda kurya iki?

U K L: Nkunda kurya ifiriti n’akabenzi (inyama z’ingurube), ariko muri rusange ikintu cyitwa ikirayi uko cyaba gitetse kose ndakirya kandi nkakirya nishimye. Ngakunda kunywa igikoma n’inshyushyu.

I R: Ufite umukunzi?

U K L: Yego ndamufite, ariko sindashaka ko ajya ahagaragara.

Uretse kuba ari umwanditsi wamaze kubigira umwuga akiri muto, Liliane Karangwa ni umukinnyi mu itorero Indamutsa rya RBA yahoze ari ORINFOR, umurimo ahamya ko akora awukunze kandi umutunze mu buryo bumunyuze.

izubarirashe@gmail.com

Tanga igitekerezo