Burera: Bibaza impamvu imodoka y’Akarere yangirika ubuyobozi burebera

Umuturage ati "Ntabwo byumvikana uburyo imodoka za meya, ba visi meya na gitifu zose ziba ziri ahantu hatwikiye, ntizinyagirwe ntizinicwe n’izuba, wagera ku modoka ya Leta ugasanga imaze umwaka wose iri ahantu nka hariya!”

0
Imodoka y'Akarere ka Burera imaze umwaka iparitse yarapfuye (Ifoto Ndayishimye JC)

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Burera bavuga ko batiyumvisha impamvu imodoka yako yangirikira abayobozi barebera ntibagire icyo bakora.

Iyo ugeze ku Biro by’Akarere ka Burera usanga haparitse imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Hard Body, ifite purake ya Leta GR 869 C, yarenzweho n’ivumbi ndetse munsi yayo haratangiye kumeramo ibyatsi.

Iyo modoka usanga bimwe mu byuma byayo byaratangiye kuzaho umugese bitewe n’igihe kinini abaturage bavuga ko ihamaze ihaparitse, aho bemeza ko ihamaze umwaka urenga.

Nubwo batifuje ko dutangaza imyirondoro yabo abaturage ndetse na bamwe mu bakozi b’akarere baganiriye n’Izubarirashe.rw, bavuga ko iyo izuba rivuye ricana kuri iyo modoka, imvura yagwa ikayinyagira kandi hari parikingi ihari isakaye.

N’ubwo iyo modoka yaba yarapfuye ngo hari uburyo yafatwa, aho kuyireka ikangirika kandi ari umutungo w’Abanyarwanda, nk’uko abaturage bakomeza babisobanura.

Ubuyobozi bw’Akarere bwo buvuga ko iyo modoka yapfuye muri Gashyantare 2016, aho ngo babimenyesheje Minisiteri ishinzwe ibikorwaremezo (MININFRA) ngo izayiteze cyamunara.

Gusa abaturage bemeza ko ari uburangare bw’abayobozi babo ngo kuko bari bakwiye kuyishyira ahantu hatwikiriye ndetse bakazajya banagenzura ibyuma byabo ko bitakwangirika.

Umwe muri abo baturage yagize ati “Nkunze kuza hano ku biro by’akarere, ariko iriya modoka nyihabonye mu gihe kitari munsi y’umwaka. Nkatwe abaturage turabireba tukumirwa gusa, tukibaza impamvu igikoresho nka kiriya gifitiye igihugu akamaro kigenda kikangirika bene kariya kageni.

Yunzemo ati “Ntabwo byumvikana uburyo imodoka za meya, ba visi meya na gitifu zose ziba ziri ahantu hatwikiye, ntizinyagirwe ntizinicwe n’izuba, wagera ku modoka ya Leta ugasanga imaze umwaka wose iri ahantu nka hariya!”

Undi muturage avuga ko hari abantu batajya bafata neza ibikoresho bya Leta, aho ngo iyo modoka iyo iza kuba nk’iy’umuyobozi w’akarere itari kuba imeze ityo.

Yagize ati “Ariko amafaranga ya Leta yaragowe rwose, buriya se meya iriya modoka ari iye ku giti cye yakwemera ko ijyaho ikangirika kuriya. Hari abantu bajyaho bakumva ko bafata ibya Leta uko bishakiye kandi ari ibya rubanda muri rusange.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habumuremyi Evariste avuga ko iyo modoka yapfaga bakayitangaho amafaranga menshi bituma basaba MININFRA ko yazayisubirana. Ubu ngo aka karere kamaze kugura indi iyisimbura.

Yagize ati “Buriya iriya modoka niba warayibonye, ni imodoka ifite purake ya Leta, iradufasha ariko iyo bigeze igihe igapfa cyangwa bikagaragara ko amafaranga ayikoresha amaze kuba menshi ugereranyije n’akazi ikora twebwe dusaba MININFRA kuko ari yo ifite mu nshingano ibinyabiziga bya Leta kuza ikayisubirana cyangwa ikareba ikindi iyikoresha, ubwo rero ibyo twarayibisabye, bakoze n’igenzura (expertise), dutegereje ko bazaza bakayiteza cyamunara kuko twamaze no kugura indi iyisimbura.”

Umunyamakuru: Yapfuye ryari? MININFRA muyimenyesha ryari?

Visi Meya: Ndumva yarapfuye nko mu kwa kabiri, kuva icyo gihe twahise tumenyesha MININFRA dutegereje ko baza bakayiteza cyamunara.

Umunyamakuru: Nta mpungenge mufite ko ishobora kwangirika?

Visi Meya: Byo birashoboka ni yo mpamvu tubikurikirana, ariko urumva niba ari ikigo kimwe gishinzwe ibyo byose mu gihugu hose hari igihe na MININFRA iba ifite gahunda yapanze buriya ikaba itaragerwaho (imodoka) n’ubunini bwa serivisi isabwa mu gihugu. Ariko bitinze yakwangirika.

Ahantu iyi modoka iparitse ntihatwikiriye (Ifoto Ndayishimye JC)
Ahantu iyi modoka iparitse ntihatwikiriye (Ifoto Ndayishimye JC)
Amapine yashizemo umwuka (Ifoto Ndayishimye JC)
Amapine yashizemo umwuka (Ifoto Ndayishimye JC)
Biragaragara ko idaheruka gukoreshwa (Ifoto Ndayishimye JC)
Biragaragara ko idaheruka gukoreshwa (Ifoto Ndayishimye JC)
Iringi ry'ipine ryazanye umugese (Ifoto Ndayishimye JC)
Iringi ry’ipine ryazanye umugese (Ifoto Ndayishimye JC)
Munsi y'iyi modoka hatangiye kumerea ibyatsi (Ifoto Ndayishimye JC)
Munsi y’iyi modoka hatangiye kumerea ibyatsi (Ifoto Ndayishimye JC)

Tanga igitekerezo