Bifashishije sinema, biyemeza gushyigikira gahunda ya ‘HeForShe’, bashyigikira Perezida

0
Karemera Yves, w’imyaka 24, uyobora Impinga Zone Film

“Impinga Zone Film” batunganya ibijyanye na sinema mu Rwanda binjiye mu rugamba rwo gushishikariza Abanyarwanda bose kurushaho gushyigikira gahunda ya HeForShe, ishimangira uburinganire hagati y’abagabo n’abagore.

Bifashishije amashusho mato (short movie), Impinga Zone Film bagaragaza uko abagore bafatwaga mbere mu muco bakandamizwa, n’uko ubu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta y’u Rwanda yabasubije agaciro.

Ni amashusho yerekana umugore akubitwa atashye avuye gushakira urugo ibyo kurya, akubiswe n’umugabo we bigaragara ko we aba yiriwe mu kabari anywa inzoga gusa.

Muri aya mashusho harimo umugore w’umumotari, hakabamo n’undi mugore ushinzwe umutekano bose bagaragara nk’abatungura abantu ahanini bitewe n’uburyo bakora neza akazi kabo kandi bari muri iyi myunga idakunze kugaragaramo abagore benshi.

Harimo kandi umugore w’umwubatsi, uba agaragaza ko ashoboye akazi ke, bityo aya ma mashusho agasozwa abantu bashishikarizwa kujya ku rubuga rwa www.heforshe.org nabo bakiyandikisha kugira ngo umubare w’abanyarwanda bashyigikiye uburiganire wiyongere.

Karemera Yves, w’imyaka 24, uyobora Impinga Zone Film avuga ko gukora aya mashusho nta yindi nkunga iyo ari yo yose bari bahawe. Avuga ko ari ubushobozi bwabo bakusanyirije hamwe bakiyemeza gushyigikira Umukuru w’Igihugu muri gahunda yihaye ko Abanyarwanda bakomeza kuza ku isonga muri gahunda ya HeForShe.

Aganira n’ikinyamakuru Izubarirashe.rw, Karemera agira ati “Ni akavidewo nakoze nkoreye umukuru w’igihugu cy’u Rwanda nk’impano namugeneye yo kwifashisha mu bukangurambaga mu kugira ngo abantu bamufashe kumugeza ku byo yari yiyemeje muri UN Women batora.”

Ku bwe, Karemera avuga ko hari impamvu zikomeye zatuma u Rwanda rukomeza kuza ku isonga mu kugaragariza Isi ko rushyigikiye gahunda y’uburinganire, ati “Nagaragaje u Rwanda rwa mbere, uko umugore yari abayeho adafite agaciro akora imirimo yose umugabo yiyicariye ahanini ndetse yanataha agahohoterwa, agakubitwa. Nagaragaje ariko ko ubu ngubu abagore bahawe imbaraga, bahabwa agaciro, ko bari basanzwe bashoboye ariko batabona umwanya wo kugaragaza ibyo bashoboye, kuko Leta y’ubu ngubu yabaheye ubwigenge.”

Karemera asaba abagabo bose by’umwihariko ko bafata iya mbere bakagaragaza ko bashyigikiye gahunda ya HeForShe, biyandikisha gusa kugira ngo umubare wabo werekane imbaraga u Rwanda rwashyize mu guteza imbere igitsina gore.

Ibyo wamenya kuri Karemera

Abinyujije muri Impanga Zone Film, Yves Karemera niwe watangije ibyitwa ‘Just for Laughs: Gags’, ibi ni amafilimi mato yo gusetsa afatwa abantu batabizi umuntu akabakoresha ikintu batazi ko bari gufatwa amashusho ngo harebwe uko babyitwaramo.

Utu dukinamico dusetsa twatangijwe muri Canada muri 2000, ariko mu karere twahereye muri Kenya, twamamara cyane binyuze kuri televiziyo yitwa Citizen.

Mu Rwanda, Karemera yabitangije muri 2013 na 2014 bigakunda guca kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Uretse ibi, Karemera yakoze andi mafilimi mato mato ajyanye n’imipira nko kwamamaza ibijyanye n’igikombe cy’Isi giheruka kubera muri Brazil. Yanakoze n’akandi kajyanye n’igikombe cy’u Burayi, giheruka kubera mu gihugu cy’u Bufaransa.

Gusa Karemera avuga ko bihenda cyane, ko kuri ubu nta bindi bikorwa ari gutera bitewe n’ubushobozi buke, ati “Bisaba kwicara ugakora ikintu kizajya ku isoko kigakundwa cyane, ariko nk’ubu navuga ko nta gikorwa gihambaye mfite kuko nta bushobozi mbona.”

Yongeraho ko abona sinema mu Rwanda itarakura, ku buryo bigoye cyane ku bayikora, kuko batanabona abatera inkunga mu byo bakora ati “sinema yacu mu Rwanda ntabwo irakura iracyari ku rwego rudashimishije, bidutwara amafaranga menshi n’aho wakora akantu k’umunota umwe ushaka kugakora neza ntabwo kagutwara ari munsi ya miliyoni y’Amafaranga y’u Rwanda.”

Gusa Karemera avuga ko ikizamushimisha kurusha ibindi ari uko aya mashusho azagera ku mukuru w’igihugu, akayifashisha abwira abantu gukomeza kumushyigikira muri gahunda ya HeForShe.

Kuri ubu hirya no hino ku Isi hamaze gusinya abantu bagera kuri miliyari imwe na miliyoni Magana atatu zirenga (1,302,930,985).

Niba nawe ushaka gushyigikira gahunda ya HeForShe kanda HANO http://www.heforshe.org/en

 

Tanga igitekerezo