Basezera uburaya bakibona bongeye kwakira abagabo kubera kubura igishoro

1
Umwe mu bakobwa bicuruza mu Karere ka Rubavu (Ifoto/M.A Dushimimana)

Abakora umwuga w’uburaya mu Karere ka Rubavu bavuga ko basanga bidakwiye ko baguma muri uwo mwuga, ariko ko bisanga bakiye abagabo kubera kubura igishoro.

Rubavu, ni akarere gahana imbibi n’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hakaba hagaragara abagore/abakobwa bicuruza benshi kubera urujya n’uruza rw’abantu ku mupaka.

Muri aka karere kandi hanagaragara uruganda rwenga inzoga mu Rwanda BRALIRWA, rutuma hagenda abashoferi benshi b’amakamyo.

Mukandayisenga Eularie w’imyaka 30, umugore w’abana babiri  badahuje ba se yabyariye mu mwuga w’uburaya, yabwiye Izubarirashe.rw uko yabwinjiyemo n’impamvu abona kubireka bigoranye.

Ngo yinjiye mu buraya mu mwaka wa 2010 nyuma y’uko se umubyara azanye abandi bagore, maze nyina bari bafitanye abana 10 akananirwa kubarera wenyine.

Ngo ni bwo Mukandayisenga wari ugeze mu mwaka wa 5 w’amashuri yisumbuye yahise ahagarika kwiga kubera kubura amafaranga n’ibikoresho by’ishuri, hamwe n’abandi bakobwa b’inhuti ze bari baturanye mu Murenge wa Nyamyumba bahitamo kujya gukora uburaya ngo bibesheho.

Iyo umubajije impamvu umwana w’umukobwa wari ushigaje umwaka umwe ngo arangize amashuri yisumbuye yahisemo gukora uburaya, asubiza ati   “Nta gishoro nari mfite ngo byibura nkore ubucuruzi buciriritse kandi nagombaga kubaho.”

“Iyo ibintu byabaga byabaye byiza nashoboraga no kwinjiza abagabo 9 bahita bagenda, n’umwe wo kurarana”.

Mukandayisenga yinjiye mu buraya ari ingaragu abyariramo abana babiri aho umukuru kuri ubu afite imyaka itanu, anandura agakoko gatera SIDA kuri ubu afata imiti igabanya ubukana. Gusa ngo ku bw’amahirwe, abana be ni bazima.

Avuga ko nta cyiza kiri mu buraya, ko bishoboka yabuvamo ngo ariko we na bagenzi be bibumbiye mu ishyirahamwe Abasangirangendo ryo kubitsa no kugurizanya babura igishoro ngo batangire ubuzima bushya.

Asobanura uko akorana n’abakiliya be (abagabo) yagize ati “Ubundi iyo ugiye kuryamana n’umugabo murabanza mugateretana, akavuga ngo ndaguha ibihumbi 5000 wenda, ukamubaza niba arara cyangwa niba ataha. Iyo ari burare ubara amafaranga y’ibiryo, isabune, ukareba niba azavamo ibyo ukeneye. Iyo atarimo urongeza, yabyemera akarara.

Hari undi uza akakubwira ko ashaka gukora ako kanya akagenda mukumvikana amafaranga. Umwiza ni uhita ugenda hakaza undi. Ubundi ubafata ukurikije ikibazo ufite, hari n’igihe 10 wabageza. Ku manywa nka 7 baza bagenda. Nimugoroba ucyura uwo gutahana ari na we utanga menshi. Ku manywa na 500 umuntu arayemera bitewe n’uburyo akeneye amafaranga.

Hari igihe ubona umukiliya akakunaniza, mukaba mwumvikanye nk’inshuro imwe akagukoresha nyinshi ku ngufu, ukaba wanareka amafaranga ye ukamuhunga. Hari n’abaza bakanga gukoresha udukingirizo ari na ho abenshi twandurira, kuri ubu twarahuguwe ntitubyemera uramureka akajyana amafaranga ye, ariko hari ababyemera kuko batanga menshi.”

Ese uwakoze uburaya yabuvamo burundu bigakunda?

Mukandayisenga avuga ko umuntu wakoze uburaya aramutse afite ubushake bwo kubuvamo akabona umushyigikira yabivamo bigashoboka, akanagira urugo rukomeye.

Ngo iyo umuntu akora uburaya ntibiba byoroshye gukunda, nyamara iyo abonye umuntu ufite gahunda akanabona ibyo akora ibindi bimwinjiriza amafaranga arabureka.

Kuri ubu uyu mugore ari mu itsinda ry’abandi bagore 60 bakora uyu mwuga aho bizigama amafaranga ari hagati ya 400 n’ibihumbi 2000 buri cyumweru, harimo ayo kugobokana mu gihe hari uhuye n’ibibazo bitunguranye asigaye bakayagabana ku mwaka.

Gusa yemeza ko aya mafaranga adahagije kuko atatuma bagira umushinga bakora, bityo bagasubira mu buraya kandi bari bafite intego yo kubusezeraho.

“Utwo dufaranga duke umuntu aratubona tukajya gucuruza agataro, ejo ugahura na panda gare ikabikwaka, niba wari watangije uduhumbi 10 tukaba turagiye, wahura n’umugabo ukaba uramwakiriye bitari bikwiye.”

Aba bagore bavuga ko bafashijwe kubona ibibanza mu isoko bakanaterwa inkunga y’amafaranga mu ishyirahamwe ryabo basezera burundu uburaya.

Ati “Tubonye umuterankunga udufasha twazinukwa umugabo, tukiteza imbere. Twumva badufasha tugakora umushinga tugakora nk’ubworozi bw’ingurube. Ingurube ibyara ibyana 9 cyangwa se 10…urumva ko zibyaye ari eshatu, buri munyamuryango ntiyabura icyana cy’ibihumbi umunani tukagira intangiriro.”

Ngo hari igihe umushinga FHI wabafashaga kubona ubwisungane bwabo n’imiryango yabo, ngo ariko byaje guhagarara.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie avuga ko akarere gafatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo imiryango itegamiye kuri Leta bakagirana ibiganiro n’abakora uburaya mu rwego rwo kubakangurira kwirinda SIDA no kwiteza imbere mu bundi buryo.

Uyu muyobozi yemeza ko hari amakoperative yabo yamaze guhabwa inkunga na BDF ku buryo kuri ubu ngo miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda yishingiwe ku rugero rwa 75% amaze guhabwa amakoperative 28 muri rusange.

Avuga ko kandi amasoko atari ikibazo mu Karere ka Rubavu, ngo Perezida akaba yarabemereye irindi soko ku mupaka rihuriramo abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abagore bacuruzaga agataro bavana ibicuruzwa muri Congo babizana mu Rwanda, cyangwa se babivana mu Rwanda babijyana muri Kongo.

Akarere ka Rubavu kabarizwamo abantu banduye gakoko gatera SIDA bagera ku bihumbi 6141, ni ukuvuga 0,6% by’abaturage bose b’aka karere, mu gihe mu Rwanda muri rusange abanduye ari 0,3%.

Igitekerezo kimwe

Tanga igitekerezo