Bakubiswe n’inkuba ubwo basangaga mu rugo uwo bavuye gushyingura

0
Aha abasore bari bateruye isanduku irimo ubusa bayivanye ku irimbi aho yari yashyinguwe

Mu Ntara ya Mbeya muri Tanzania inkuru yabaye kimomo iravuga ko abantu bagiye gushyingura umwana w’imyaka 9, bagarutse mu rugo nyuma yo gushyingura barahamusanga, barumirwa.

Haruna Kyando w’imyaka 9 yari arwaye igicuri, bitangazwa ko yapfuye, inshuti, abavandimwe n’abaturanyi bajya gushyingura, ariko hanyuma basanga bashyinguye isanduku itarimo umuntu.

Ikinyamakuru Mwananchi dukesha iyi nkuru kiravuga ko umuryango wa nyakwigendera wanzuye ko ashyingurwa hatabayeho umuhango wo kumusezera, aho abantu baza bakamurebaho gato mu maso.

Se wa nyakwigendera, Jailo Kyando, avuga ariko ko we nta ruhare yagize mu gushyingura, ko yari azi ko umwana yashyinguwe, agatangazwa no kumva ko hashyinguwe isanduku itarimo umurambo.

Beny Chikwanda, inshuti y’uyu mugabo, na we utuye muri ako gace ka Isanga, avuga ko bitari byoroshye kumenya niba umurambo uri mu isanduku koko kuko abantu batigeze bawumamaho akajisho.

Avuga ko icyabaye ari uko abantu basohokanye isanduku mu nzu bahita bayijyana ku irimbi, ati “Twasigaye twumiwe twibaza impamvu bataturetse ngo dusezere kuri nyakwigendera.”

Ibi byatumye bamwe batangira kuvuga ko ari ibitangaza byo mu mpera z’isi. Polisi yahise ihuruzwa, iraza ifata uwo murambo wa nyakwigendera iwujyana mu Bitaro Bikuru bya Mbeya.

Umuyobozi w’ako gace ka Isinga, Fredy Mwaiswelo, avuga ko koko abantu bavuye ku irimbi bakagaruka mu rugo, umugore umwe akaza akababwira ngo barekere aho kurira kuko uwo baririra aryamye mu cyumba kuri matela.

Abari aho barumiwe. Bagiye kureba basanga koko uwo bari bazi ko bashyinguye ari mu buringiti yari arimo, kuri matela. Batangira kwibaza: “Ni gute abari bashinzwe gushyira umurambo mu isanduku bawibagiwe?”

Uko iminota yagiye yicuma ni ko abantu bo mu bindi bice bumvaga iyo nkuru bakaza biruka. Bamwe bati “mujye mu irimbi mucukure mukuremo iriya sanduku turebe niba nta wundi murambo urimo!”

Abagiye bateruye iyo sanduku bajya gushyingura bivugwa ko bahise batoroka, hagakekwa ko babikoze ku bushake kuko bitumvikana uko isanduku irimo ubusa yakwitiranwa n’irimo umuntu.

Abarokore bo mu itorero rya Bonde la Baraka ari na bo basengeye nyakwigendera mbere yo gushyingura isanduku, batangiye kuvuga ko ari igitangaza Imana ikoze cyo kuzura umwana wayo, bakavuga ko ubwo bagarukaga bava gushyingura basanze uwo mwana mu nzu ari muzima, nubwo aya makuru yaje kunyomozwa.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Ibitaro bikuru bya Mbeya, Thomas Isidory, avuga ko ubwo abapolisi bazanaga umurambo bawukuye mu rugo nyuma yo kumenya ko hashyinguwe isanduku irimo ubusa, bawuzanye ari umurambo nyine, w’umuntu umaze igihe apfuye, bitandukanye n’ibyo abo barokore bavugaga ko Imana yazuye umwana wayo.

Isidory yagize ati “Ndababwiza ukuri ko Haruna Kyando yagejejwe aha ari umurambo kandi bigaragara ko amaze igihe apfuye, amakuru avuga ko yazanwe ari muzima ni ibinyoma.”

Emmanuel Lukula, komanda wa polisi mu Ntara ya Mbeya, avuga ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane niba ibyabaye byaratewe n’ubunebwe bw’abashyinguraga, cyangwa niba hari ikindi bari bagamije.

Avuga ko byabaye ngombwa ko imva yashyinguwemo icukurwa ngo barebe niba hari umurambo uri mu isanduku, maze abapolisi ku bufatanye n’abaturage bakuramo iyo sanduku basanga nta kintu kirimo.

Uyu muyobozi wa polisi avuga ko bishoboka ko abashyinguye baketse ko bashyizemo umurambo kandi batawushyizemo, akavuga ko iperereza ririmbanyije ngo ukuri kujye ahagaragara.

Tanga igitekerezo