Arifuza gukora amashusho arenze ay’indirimbo “Habibi” ya The Ben

6
944
David Diyen azagaragarana n’umukobwa witwa Patricia usanzwe ari umunyamideli wo muri Miami

Umuhanzi w’Umunyarwanda Ndikumana David Diyen w’imyaka 26, ari gutunganyirizwa amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Let Them Talk” na Studio ikomeye muri Miami yitwa Regulus Films Ent, azaba arenze aya “Habibi” ya The Ben.

Iyi Studio initwa izina rya Miami Video Production yakoranye n’abahanzi b’ibyamamare muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika barimo umuraperi Buster Rhymes, DMX, Gucci Mane, Joe Squires n’abandii.

David Diyen, watangiye umuziki mu mwaka wa 2006 ntaramamara cyane mu Rwanda, ariko avuga ko uy 2017 ari wo we wo kugeza umuziki nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Izubarirashe.rw, David Diyen avuga ko yakunze cyane amashusho y’indirimbo Habibi ya The Ben bityo akiyemeza gukora ari ku rwego rwo hejuru cyane, bituma ajya gukorera muri Studio ikomeye.

Umva indirimbo Wake up Africa ya David Diyen

Yagize ati “Icyanteye gukorera muri Studio ihambaye ya hano muri USA ni uko numvaga nshaka gukora videwo iri ku rwego abahanzi b’Abanyarwanda batarageraho. Kugeza ubu nemer ako The Ben yakoze Habibi neza kandi ndabimwubahira we hamwe na ba Cedru bayitunganyije.”

Iyi ndirimbo “Let Them Talk” yatunganyijwe mu majwi na Pastor P wo mu Rwanda, hamwe

na John Zebrey uba muri America.

Yifuza ko izaza irenze Habibi ya The Ben…

Diyen avuga ko yizeye ko izasohoka iri ku rwego rwo hejuru , ku buryo anavuga ko izaba iruta Habibi ya The Ben nk’uko yari yabyifuje mbere.

Agira ati “Nkimara kubona Habibi ya The Ben nagize ishyari ryiza, niyo mpamvu nshaka gukora video iyirenze nyuma wenda The Ben nawe nsanzwe nemeraho ubuhanga wenda azakora iyo bwabaga video izakurikiraho ibe iryoshye cyane kurushaho maze dufatanye twese mu kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu mahanga.”

Diyen akora umuziki uri mu njyana ya Hip-Hop na Afrobeat. Iyi njyana ya Afrobeat niyo David Diyen avuga ko ari yo njyana agiye gushyiramo imbaraga, kuko yifuza gukora umuziki utuma abantu bishima, bakabyina.

Diyen azwi ku zindi ndirimbo nka Wake Up Africa, Impanda Mixtape na Gushipinga Mixtape.

Diyen muri 2016, yakoze igikorwa cy’urukundo mu karere ka Kamembe, afatanyije n’ubuyobozi bwa DASO n’Umurenge wa Gashonga aha iminsi mikuru abana bo mu muhanda 136, hatanzwe amafaranga y’amanyarwanda agera ku bihumbi Magana ane.

Reba hano indirimbo zakozwe na Regulus Films

Regulus Films behind the scene with Buster Rhymes | Miami video production | Video production

DMX YA DIG | Regulus Films | Street Cinema | powered by Zec+

Kuva yatangira umuziki, uyu muhanzi David Diyen avuga ko atigeze ashyiramo imbaraga nyinshi ngo awugeze kure, ariko ko gukorana n’iyi nzu ya Regulus Films nibura bizatuma impano ye igera kure.

Avuga ko 2017, ahereye kuri iyi ndirimbo “Let Them Talk” ateganya kurushaho gukora cyane Abanyarwanda bakamenya umuziki we, ndetse no muri Amerika.

Muri Gicurasi, David Diyen arateganya gusohora indi ndirimbo yitwa Tonight.

Dore Amwe mu mafoto yafashwe hafatwa amashusho y’iyi ndirimbo “Let Them Talk”

David Diyen

David Diyen yakoresheje uyu mukobwa witwa Patricia usanzwe ari umunyamidelil wo muri Miami

6 Ibitekerezo

  1. diyen courage kbs. koresha Impano yawe, kd Imana izabikora kuberako abagusabira umugisha nibenci cyaneeee. nako turibenci. kd ndagushimira nigikorwa wakoze cyogufasha abana bokumuhanda. mukarere ka rusizi. Imana ibyutunze ibigukubire karindwi!!

Tanga igitekerezo