Aravuga imyato igiti cya ‘pinusi’

0
Nyirahategekimana Mariam

Nyirahategekimana Mariam w’imyaka 28 ukomoka mu Karere ka Gisagara arashima igiti cya Pinusi kubera ahantu cyamukuye.

Uyu mukobwa avuga ko yarangije amashuri yisumbuye abura akazi imyaka ibiri ariko nyuma yo gusura umuryango we wabaga muri Uganda akabona abakora ibikapu mu masaro byatumye atekereza uko we aya masaro yajya ayabona noneho akajya ayakoresha ariko atayakura ku bandi.

Avuga ko hari benshi bashakaga kumufatirana mu bushomeri bwe ngo bamushore mu ngeso mbi ariko akababera ibamba kuko yumvaga hari aho ashaka kugera.

Uyu mukobwa avuga ko yatangiye arangura amasaro muri Uganda kubo bimuhenda kuko nabo bayakuraga mu gihugu cya Kenya, nyamara akaza kubona ko pinusi yamufasha kujya ayabona.

Ati “Umugore umwe wakoraga imitako akoresheje ayo masaro naje kumwegera mubaza uburyo najya nyabonamo ariko ambwira ko nawe ayarangura muri Kenya. Yanyemereye kuzamfotorera imashini iyakora nyuma nza kuyereka umuntu arayinkorera ubundi ntangira kuyitunganyiriza nkoresheje pinusi.”

Nyirahategekimana avuga ko mu karere ka Gisagara ari hamwe mu haboneka bene ibi biti biba bikuze, ku buryo atagira ingorane zo kubona aya masaro kuko ngo we na bagenzi be bakorana batema ibiti bikuru hanyuma bakongera bagatera ibindi.

Avuga ko kugira ngo abone amasaro abanza kubaza ibi biti mo imbaho hanyuma agashyira za mbaho mu mashini iziringaniza ikaziha umubyimba mutoya noneho akabona gukoresha imashini ye ikata amasaro ubundi akayasiga amarangi bitewe n’amabara y’ibikapu n’indi mitako aba akeneye gukoramo.

Mu masaro y’ubwoko bune ngo abasha kugurisha n’abandi banyabukorikori kuko henshi mu Rwanda ngo abakora aka kazi baba bagura amasaro ahandi harimo n’abayatuma hanze badafite imashini iyatunganya.

Uyu mukobwa avuga ko uretse kuba yari umushomeri yanababazwaga n’urubyiruko rutari rukeya yabonaga mu karere akomokamo rutagira icyo rukora rwirirwaga ruzerera cyane abakobwa batewe inda bakiri bato.

Avuga ko yatangiranye n’abakobwa barindwi babyariye iwabo bari barabuze amikoro nyamara ubu bakaba bamaze kugera ku rwego rushimishije.

“Natekereje gukora igikorwa cyo gutaka ibikapu n’amasaro twikorera kuko numvaga ari byo bishobora guhuriza abantu muri koperative zinyuranye kandi ahantu hatandukanye, ubu mu karere ka Gisagara hose mu mirenge ndahakorera kandi nkorana n’urubyiruko rwari rufite ibibazo.”

Nyirahategekimana muri koperative akorana nazo usanga ngo higanjemo abakobwa babyariye iwabo, abacikirije amashuri ndetse n’abarangije kwiga amashuri yisumbuye bananiwe kujya muri za kaminuza no kubona akazi k’ibyo bigiye. Gusa ngo anakorana n’abafite ubumuga aho kugeza ubu afite batanu bafite ubumuga butari ybw’amaboko kandi ngo arashaka gukomeza kubegera kugira ngo abafashe nabo kugira icyo bigezaho.

Muri izi koperative akorana nazo avuga ko buri muntu abarirwa amafaranga angana na 10% ku bikorwa yakoze mu gihe cy’ukwezi.

Gusa ngo hari mo n’abahembwa umushahara uhoraho nk’ukora ku mashini uhabwa amafaranga agera mu bihuimbi 100 ndetse n’abamuzanira ibiti.

Nyirahategekimana avuga ko kugeza ubu uretse kuba abona hari abo yafashije kuva mu bwigunge, nawe amaze gutera intambwe idasubirwaho kuko amaze kwigurira ibibanza mu karere ka Nyamasheke bigera muri bibiri bifite agaciro ka miliyoni 3 kandi ateganya kwagurira ibikorwa bye muri aka karere.

Yongeraho ko uretse ibi yaguze nawe abasha kwihemba mu gihe cy’ukwezi aho avuga ko yibarira umushahara ungana n’ibihumbi 300 yamaze guhemba abakorana nawe bose ndetse yanakuyemo ibyo akeneye.

Nyirahategekimana avuga ko kugeza ubu akorana n’abantu basaga 70 aho avuga ko abenshi ari urubyiruko kandi ngo afite intego ko mu myaka ibiri mu karere akoreramo nta rubyiruko ruzaba rudafite ikintu rukora rubifashijwemo n’ubu bukorikori bwe.

Avuga ko kandi aho ageze kuri ubu hamuha ikizere ko bizashoboka kuko ngo atangira nabwo yumvaga bigoye kubibakundisha ariko ubu ngo bagenda babikunda.

Yongera ho ko ikindi yifuza ari ukugira imashini ishobora gukora amasaro mu bintu bya purasitiki, kugira ngo abashe guhaza ibyifuzo by’abakiliya be ndetse anakemure ikibazo cya bimwe muri bene ibi bikoresho byangiza ibidukikije.

Nyirahategekimana asanga urubyuiruko nk’imbaraga z’igihugu kandi zigize igice kinini cy’abagituye rugomba kugendera kuri iyi ntego “tugomba kurya ifi twirobeye”, aho kumva ko hari abandi bagomba kubatamika.

Uyu mukobwa avug ko kugeza ubu agifite ikibazo cyo kubona isoko ry’amasaro akora, kuko ngo uretse ayo akoresha n’abandi bantu bakeya bamugurira ngo usanga abandi bakora ibikorwa by’ubukorikori bikoresha amasaro bayatumiza hanze.

Gusa ngo afite ikizere ko mu minsi iri imbere iki kibazo kizakemuka kuko arimo kuvugana na bamwe mu bagande bayatumiza muri Kenya ku buryo bajya bamugurira kuko ngo muri Kenya hababera kure.

bamwe mu bakobwa babyariye iwabo yahurije hamwe

Tanga igitekerezo